Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi, akomeje kugirwaho ingaruka n’ibyemezo we ubwe akomeje gufata, birimo kwanga kugirana ibiganiro n’umutwe witwaje intwaro wa M23, ndetse no gukorana n’umutwe wa FDLR wubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside.?
FDLR, umutwe w’ abajenosideri,ni umwe mu misonga ikomeje kuzonga leta ya Kinshasa, haba mu kubiba ingengabitekerezo ya jenoside mu Banyekongo, n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu, ari na ko utuma u Rwanda rugumishaho uburyo bw’ubwirinzi Kongo ivuga ko buyibangamiye.
Leta ya Kinshasa, yagiye igarukwaho mu byegeranyo by’imiryango mpuzamahanga, bigaragaza ko iha intwaro n’imyitozo FDLR, ndetse no gukorana n’abo bajenosideri mu ntambara iki gihugu gihanganyemo n’umutwe wa M23. Ibyo byabereye ikibazo cy’ ingutu Tshisekedi mu kwemera kuba yasenya uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, mu gihe amahanga n’ibiganiro bya Luanda biyisaba kuwusenya, bigatuma Tshisekedi abura ayo acira n’ayo amira.
Amagambo yagiye atangazwa na Tshisekedi mu ruhame, yagiye yenyegeza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Kongo. Mu kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka, umukandida Félix Tshisekedi yatangaje ku mugaragaro ko naramuka atowe, azasaba inteko nshinga amategeko gutora itegeko rimwemerera gutera u Rwanda, aho yavuze ko azagarukira i Kigali. Aya magambo Leta y’u Rwanda yasobanuye kenshi ko itayafata nk’ikintu cyoroshye, none Kongo iri kuvuza induru no gutabaza ngo u Rwanda rubanze ruvaneho ubwirinzi, izi neza ko perezida wato yitangarije umugambi wo kuritera, ndetse akaba akomeje gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, nawo uhora utegura kugirira nabi uRwanda.
Indi myanzuro yagiye isubiza irudubi ibibazo biri mu burasirazuba bwa Kongo, ni ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kunangira kugirana ibiganiro na M23, umutwe yita ko ari uwiterabwoba, ahubwo bugahitamo inzira ya gisirikare, nayo budashoboye, kuko M23 ikomeje kwagura ibice igenzura, ndetse ubu ikaba igenda ishinga ibirindiro muri Teritwari ya Lubero.
Abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko gukomeza gutinda kwemera ibiganiro mu gihe kandi M23 iri kwagura ibice igenzura, bizatuma uyu mutwe ugira ijambo ryo gusaba ibikomeye cyane kurushaho, bukaba byatuma leta yemera bimwe birimo amananiza, kuko amahitamo yayo yaba ari make.
Zimwe mu nzira z’intambara zagiye zikoreshwa gusa bikarangira ntacyo zigezeho, harimo nko kuzana ingabo za SADC ingabo z’Uburundi, imitwe y’itwaje intwaro ndetse n’abacanshuro. Izi ngabo zose zananiwe gukura umutwe wa M23 mu birindiro byawo, ndetse ntizanabasha kuyibuza gufata ibindi bice. Iki cyemezo kikaba aho kunaniza M23 ahubwo bisa no kuyongerera imbaraga n’buryo yirwanaho.
Hari kandi zimwe mu mbwirwaruhame Tshisekedi yagiye avuga zigatuma benshi bibaza ku bushobozi bwe mu bijyanye na dipolomasi. Felix Tshisekedi yivugiye ku mugaragaro ko atazigera yongera guhura na Perezida Paul Kagame uretse mu ijuru gusa, nyamara ntibyatinze kuko ruzinduko yagiriye muri Angola kuwa 27 Gashyantare 2024 yemeye ko noneho bahurira ku isi!
Kugeza ubu Kongo ikomeje kujya habi, haba mu buryo bwa gisirikare, haba ndetse n’ubw’ibiganiro, nk’nzira ihamye ihari yo gukemura ibibazo. Gusa ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo inzira burimo gutsindwamo, bigashyira mu mayirabiri Tshisekedi. Inzobere mu bya politiki zisanga Kinshasa ishyira imbere amarira, naho amarariro y’abanyagihugu ahabwa FDLR,Wazalendo n’abandi bacancuro, aho kugirira akamaro Abanyekongo bose.