• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Editorial 20 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi, akomeje kugirwaho ingaruka n’ibyemezo we ubwe akomeje gufata, birimo kwanga kugirana ibiganiro n’umutwe witwaje intwaro wa M23, ndetse no gukorana n’umutwe wa FDLR wubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside.?

FDLR, umutwe w’ abajenosideri,ni umwe mu misonga ikomeje kuzonga leta ya Kinshasa, haba mu kubiba ingengabitekerezo ya jenoside mu Banyekongo, n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu, ari na ko utuma u Rwanda rugumishaho uburyo bw’ubwirinzi Kongo ivuga ko buyibangamiye.

Leta ya Kinshasa, yagiye igarukwaho mu byegeranyo by’imiryango mpuzamahanga, bigaragaza ko iha intwaro n’imyitozo FDLR, ndetse no gukorana n’abo bajenosideri mu ntambara iki gihugu gihanganyemo n’umutwe wa M23. Ibyo byabereye ikibazo cy’ ingutu Tshisekedi mu kwemera kuba yasenya uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, mu gihe amahanga n’ibiganiro bya Luanda biyisaba kuwusenya, bigatuma Tshisekedi abura ayo acira n’ayo amira.

Amagambo yagiye atangazwa na Tshisekedi mu ruhame, yagiye yenyegeza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Kongo. Mu kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka, umukandida Félix Tshisekedi yatangaje ku mugaragaro ko naramuka atowe, azasaba inteko nshinga amategeko gutora itegeko rimwemerera gutera u Rwanda, aho yavuze ko azagarukira i Kigali. Aya magambo Leta y’u Rwanda yasobanuye kenshi ko itayafata nk’ikintu cyoroshye, none Kongo iri kuvuza induru no gutabaza ngo u Rwanda rubanze ruvaneho ubwirinzi, izi neza ko perezida wato yitangarije umugambi wo kuritera, ndetse akaba akomeje gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, nawo uhora utegura kugirira nabi uRwanda.

Indi myanzuro yagiye isubiza irudubi ibibazo biri mu burasirazuba bwa Kongo, ni ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kunangira kugirana ibiganiro na M23, umutwe yita ko ari uwiterabwoba, ahubwo bugahitamo inzira ya gisirikare, nayo budashoboye, kuko M23 ikomeje kwagura ibice igenzura, ndetse ubu ikaba igenda ishinga ibirindiro muri Teritwari ya Lubero.

Abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko gukomeza gutinda kwemera ibiganiro mu gihe kandi M23 iri kwagura ibice igenzura, bizatuma uyu mutwe ugira ijambo ryo gusaba ibikomeye cyane kurushaho, bukaba byatuma leta yemera bimwe birimo amananiza, kuko amahitamo yayo yaba ari make.

Zimwe mu nzira z’intambara zagiye zikoreshwa gusa bikarangira ntacyo zigezeho, harimo nko kuzana ingabo za SADC ingabo z’Uburundi, imitwe y’itwaje intwaro ndetse n’abacanshuro. Izi ngabo zose zananiwe gukura umutwe wa M23 mu birindiro byawo, ndetse ntizanabasha kuyibuza gufata ibindi bice. Iki cyemezo kikaba aho kunaniza M23 ahubwo bisa no kuyongerera imbaraga n’buryo yirwanaho.

Hari kandi zimwe mu mbwirwaruhame Tshisekedi yagiye avuga zigatuma benshi bibaza ku bushobozi bwe mu bijyanye na dipolomasi. Felix Tshisekedi yivugiye ku mugaragaro ko atazigera yongera guhura na Perezida Paul Kagame uretse mu ijuru gusa, nyamara ntibyatinze kuko ruzinduko yagiriye muri Angola kuwa 27 Gashyantare 2024 yemeye ko noneho bahurira ku isi!

Kugeza ubu Kongo ikomeje kujya habi, haba mu buryo bwa gisirikare, haba ndetse n’ubw’ibiganiro, nk’nzira ihamye ihari yo gukemura ibibazo. Gusa ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo inzira burimo gutsindwamo, bigashyira mu mayirabiri Tshisekedi. Inzobere mu bya politiki zisanga Kinshasa ishyira imbere amarira, naho amarariro y’abanyagihugu ahabwa FDLR,Wazalendo n’abandi bacancuro, aho kugirira akamaro Abanyekongo bose.

2024-12-20
Editorial

IZINDI NKURU

Gukoresha agakingirizo neza birinda kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Gukoresha agakingirizo neza birinda kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Administrator 24 Oct 2025
Minisitiri Kaboneka arahamagarira urubyiruko kwiminjiramo agafu mu kurwanya ibyaha

Minisitiri Kaboneka arahamagarira urubyiruko kwiminjiramo agafu mu kurwanya ibyaha

Editorial 17 Sep 2016
U Rwanda rwerekanye ko bishoboka kuva mu ivu ukubaka umuryango ushikamye- A. Guterres

U Rwanda rwerekanye ko bishoboka kuva mu ivu ukubaka umuryango ushikamye- A. Guterres

Editorial 07 Apr 2020
Ibintu 10 bitangaje kuri Jacob Zuma weguye ku mwanya wa Perezida wa Afurika y’Epfo

Ibintu 10 bitangaje kuri Jacob Zuma weguye ku mwanya wa Perezida wa Afurika y’Epfo

Editorial 15 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwungutse abapilote b’indege icyenda
Mu Mahanga

U Rwanda rwungutse abapilote b’indege icyenda

Editorial 26 Jan 2016
Zambia ntiyisubize mu mwiryane nk’uwo muri za 90
Mu Rwanda

Zambia ntiyisubize mu mwiryane nk’uwo muri za 90

Editorial 18 Aug 2016
Indege A330 yaguzwe na RwandAir yageze i Kigali
Mu Mahanga

Indege A330 yaguzwe na RwandAir yageze i Kigali

Editorial 28 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru