Abahanga mu gukemura amakimbirane bavuga ko udashobora kubona igisubizo utazi neza inkomoko n’ imiterere yacyo.
Abasesenguzi b’intambara nabo bungamo, bakemeza ko gutsinda umwanzi bibanzirizwa no kumva neza uwo ariwe n’icyateje iyo ntambara.
Ibyo utabizi, hama hamwe ukubitwe n’inkuba itagira amazi.
Iyo urebye imiterere y’intambara ica ibintu cyane cyane mu burasirazuba bwa Kongo, wibaza niba abategetsi b’icyo gihugu bazi, cyangwa bashaka kumva neza ko ikibazo cyabo gifite imizi mu miyoborere mibi ya Kongo, uko ingoma zagiye zisimburana. Ngiyi intandaro ya mbere yo kunanirwa kwikura ahakomeye.
Mu buswa bukabije, abategetsi ba Kinshasa banze kwemera ko umutwe wa M23 ugizwe n’Abakongomani barambiwe imiyoborere idahwitse, itagishobora kwihanganirwa.
Kuba iyo leta itumva cyangwa yirengagiza ko ikibazo ari icy’Abanyekongo ubwabo, byatumye itabasha kugishakira umuti, ahubwo ihitamo kukigereka ku mahanga kandi ariyo yakayifashije kugikemura.
Kubera ko abaturage batotezwa biganjemo abavuga ikinyarwanda, leta ya Kongo yumva byoroshye kuvuga ko ingorane zayo ziterwa n’u Rwanda.
Nyamara burya ntushobora guhisha ukuri abantu bose n’igihe cyose. Iki kinyoma cyanze gufata, kugeza ubwo umuryango mpuzamahanga ugaragarije Perezida Tshisekedi ko ikibazo cya leta ye na M23 kidashobora gukemurwa n’intambara, ko ahubwo umuti urambye wava mu biganiro hagati y’abahanganye ku rugamba.
Kubera ubushishozi hafi ya ntabwo,Tshisekedi yananiwe kwakira uku kuri, ngo anywe uyu muti ushobora kuba usharira, ariko wavura ikimungu Kongo imaranye igihe. Nguko uko yafashe n’ibindi bihugu byose byo mu Muryango w’Afrika y’Uburasirazuba (uretse u Burundi) abyongera ku Rwanda, maze urutonde rw’abo Tshisekedi yita “abanzi” rurushaho kuba rurerure. Ingabo uwo muryango wari wohereje kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Kongo ziswe”ibyitso by’u Rwanda na M23″, zihambirizwa igitaraganya, maze zisimbuzwa iza SADC zo zifatwa nk’inkoramutima za Kongo-Kinshasa.
Nk’aho umubare w’abanzi Tshisekedi ashaka utaruzura, ubu ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa n’Umuryango w”Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, noneho nibyo bigezweho!
Birazira kuba byareruriye Tshisekedi, ko nta yandi mahitamo afite uretse gushyikirana na M23. Magingo aya ibintu byadogereye mu mijyi hafi ya yose muri Kongo, cyane cyane mu murwa mukuru Kinshasa, aho imodoka, amazu, ambasade z’ibyo bihugu, birimo gutwikwa, umuntu wese ukekwa ko yaba abikomokamo akaba ari mu y’abagabo, yitwa”icyitso cy’uRwanda na M23″.
Ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, nazo ntizirebwa neza n’ubwo ntako zitagize ngo zihohore ku butegetsi. Zageze n’aho zivanga mu mirwano, zimisha ibisasu ku birindiro bya M23, nyamara Ntamunoza Tshisekedi ntibyamubujije gushumuriza abaturage MONUSCO, izira ko yananiwe gutsinsura abarwanyi kabuhahriwe ba M23.
Abakurikiranira hafi intambara ya Kongo bose bamaze kugaragaza ko ibiganiro ariyo nzira rukumbi yo guhagarika ubushyamirane buhitana abantu batabarika, abandi bagata ibyabo, imitungo igatikira. Kubyirengagiza bisaba ubwiyahuzi nk’ubwa Tshisekedi, nyamara binaboneka ko nta mbaraga za gisirikari yifitiye. Abamushuka ngo bazamurwanirira nabo ni amaco yo kwisahurira, kuko nk’uko byumvikana, nta munyamahanga watega agatwe ngo aramenera Abanyekongo amaraso, kubera ibibazo banze kwikemurira.
Imivuno yose Tshisekedi yagerageje yaramupfubanye. Burya rero koko ngo ntawe unanira umushuka.Tshisekedi nawe yumvira abamuroha, akananira abamuhana.
Ikindi ngo”usenya urwe umutiza umuhoro”. Ubwo twateguraga iyi nkuru umudepite w’Umufaransa wo mu ishyaka”La France Insoumise”(rihanganye n’iriri ku butegetsi aho mu Bufaransa) yahamagariraga Abanyekongo gukaza umurego muri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Uretse ko twanamenye ko Depite anafite inkoko muri Kongo, mu by’ukuri ninde ufite igihombo mu kwiteranya n’isi yose uretse Abakongomani?
Kutamenya ko umwanzi we nyakuri ari imyumvire ye iciriritse, ahubwo abamugira inama nzima akaba ari bo yita abanzi, nta handi bimuganisha uretse ku gutsindwa ruhenu, kandi kwa vuba cyane.