• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Editorial 05 Aug 2023 Amakuru, HIRYA NO HINO, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu buswa bukomeje kwigaragaza, abanyapolikiki bo muri Kongo bashaka kwigarurira imitima ya rubanda rutajijutse, bashinja ibindi bihugu, by’umwihariko u Rwanda, uruhare mu kaga kose kagwiririye Kongo.

Muri iki gihe hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu bwo ibinyoma byarushijeho guhabwa intebe, dore ko iyo batutse u Rwanda n’ ubuyobozi bwarwo, abahezanguni bamera nk’abanyweye ibiyobyabwenge. Umutwe uratakara, bakibagirwa ko ibibazo by’akarande bafite, byose biterwa n’imiyobirere yaboze uhereye ku mutwe.

Tariki 02 Kanama 2023, Perezida Tshisekedi yongeye gukinga ibikarito mu maso y’ abaturage, ubwo yategekaga ko hizihizwa “jenoside yakorewe Abakongomani bishwe n’abashaka gusahura Kongo”.

Icya mbere, nubwo haba hari Abaturage baguye mu ntambara zo muri iyi myaka nka 25 ishize, nta cyerekana ko habayeho umugambi wo gutsemba abo bantu bazira gusa kuba ari Abanyekongo.

Iyo bitaba kugendera ku magi no gucinya inkoro ku mukoloni n’ubu ukimuhatse, Perezida Tshisekedi aba yarategetse ko hibukwa Abakongomani basaga miliyoni 20, bishwe n’Umwami w’Ububiligi, Leopold Ii, hagati y’umwaka w’1885 n’1908. Abo Tshisekedi yabarengeje ingohe, kuko atari kubona uko abagereka ku Rwanda.

Ntibikiri inkuru, yewe ntibinasaba ubundi bushakashatsi, Abanyekongo bishwe bazira ubwoko bwabo ntibagira ingano.
1.Abanyamulenge biciwe, n’ubu bakicirwa muri Kivu y’Amajyepfo ntibagira kivugira.N’iyo bagerageje kwirwanaho bitwa”Abanyarwanda bashaka kwigarurira ubutaka bwa Kongo”.Abo ntibibukwa kuko badafatwa nk’abantu bakwiye uburenganzira bwo kubaho, mu gihugu cyabo.

2. Abahema bitiranywa n’Abatutsi, bamaze imyaka batotezwa n’ abaturanyi b’Abalendu, bo biyita Aba”bantou” ngo bafitanye isano ya hafi n’Abahutu. Kwicwa nk’ibimonyo kw’Abahema, byagizwe umuco mu Ntara ya Ituri.

3.Muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’ahandi batahuwe hose mu Kongo, Abatutsi batsembwa buri munsi, inka zabo zikaribwa, amazu agasenywa. Babaye ba” nyagupfa”, neza neza nk’Abatutsi bo mu Rwanda ku butetsi bwa Parmehutu ya MDR na MRND. Bambuwe uburenganzira nk’ubw’abandi Banyekongo, bitwa Abanyarwanda. Abarokotse bahungira buri munsi mu mahanga, batanafite icyizere cyo gutaha vuba, kuko Wazalendo n’ interahamwe zo muri FDLR, babatoteza, bavuga rikijyana mu butegetsi bwa Kongo.

Tuvuze aba kuko aribo bakunze kugaruka mu mvugo z’abategetsi ba Kongo zibiba urwango. Ntitwirengagije ariko ubwicanyi bushingiye ku moko bwahitanye abatabarika hagati y’aba”TEKE” n ‘aba”YAKA” bo mu ntara ya Maï-Ndombe, Teritwari ya Kwamouth.

Aba bose Perezida Tshisekedi yarabirengagije, agamije gusibanganya uruhare rw’ubutegetsi bwe muri ubu bwicanyi.
Yirashe ku mano rero yibwira ko agabye igitero ku baturanyi, kuko isi yose yongeye guhindukira, ikibuka ko abaguye mu ntambara zabaye muri Kongo badakwiye gutuma abishwe bazira ubwoko bibagirana. Cyane cyane ko byakozwe n’igisirikari cya leta n’imitwe ishyigikiwe n’ubutegetsi.

Mu ijambo Perezida Tshisekedi yageneye iyo tariki ya 02 Kanama kandi, yavuze ko ubutegetsi bwe”butazihanganira abagize uruhare mu mahano yahitanye amamiliyoni y’Abakongomani”. Aha naho yagaragaje ko ari umuriganya, ugamije kugoreka amateka azwi na buri wese.

Tshisekedi yatinyuka kuvuga ate ko “atazihanganira abicanyi”, kandi ejobundi muri Werurwe 2023, ubwo yavugururaga guverinoma, yaragororeye abicanyi ruharwa? Jean Pierre Bemba wari umuyobozi w’inyeshyamba za MLC, wanahamijwe ibyaha n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, yamugize Minisitiri w’Ingabo, naho Antipas Mbusa Nyamwisi nawe wamaze abantu mu burasirazuba bwa Kongo, amugira Minisitiri ushinzwe imibanire ya Kongo n’ ibihugu byo mu karere.

Muri ibi byose, Tshisekedi yirengagiza ko yagiriwe inama yo kubireka, ahubwo agakemura ibibazo abihereye mu mizi. Urugero twese tukibuka ni urwa Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, wibukije Tshisekedi ko kubaka ubucamanza butihanganira abanyabyahai, kurwanya ruswa yamunze ubutegetsi, kunoza imiyoborere, kureka imvugo zihembera urwango hagati y’Abakongomani, no kubaka igisirikari cy’umwuga, kitavangura abenegihugu, ari byo byonyine byaha Kongo amahoro n’ubusugire.

Aho kumva inama, Tshisekedi n’inkomamashyi ze bahisemo kugaba ibitero ku bindi bihugu, cyane cyane u Rwanda, batazi ko ari ukwirasa amano.

2023-08-05
Editorial

IZINDI NKURU

Ubutegetsi bwa Tshisekedi burategura umugambi wo guta muri yombi Joseph Kabila na Moïse Katumbi, ngo batazamutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu

Ubutegetsi bwa Tshisekedi burategura umugambi wo guta muri yombi Joseph Kabila na Moïse Katumbi, ngo batazamutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu

Editorial 03 Jul 2023
IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

Editorial 22 Sep 2017
Mu karere ka Bugesera hafatiwe umugabo ucyekwaho kwiba moto

Mu karere ka Bugesera hafatiwe umugabo ucyekwaho kwiba moto

Editorial 01 Jul 2016
Ingingo Z’ingenzi Z’ Urwandiko Rwa MUSONI Shafique Rusaba Guhindura Amazina

Ingingo Z’ingenzi Z’ Urwandiko Rwa MUSONI Shafique Rusaba Guhindura Amazina

Editorial 03 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayibanda washimutiwe i Kampala yagejejwe mu Rwanda nyuma yo kumara iminsi 49 muri gereza
ITOHOZA

Kayibanda washimutiwe i Kampala yagejejwe mu Rwanda nyuma yo kumara iminsi 49 muri gereza

Editorial 02 Mar 2019
Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe
Mu Rwanda

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Editorial 16 Jan 2017
Turikiya: Ibice by’umubiri w’umunyamakuru Khashoggi byabonetse mu busitani
ITOHOZA

Turikiya: Ibice by’umubiri w’umunyamakuru Khashoggi byabonetse mu busitani

Editorial 25 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru