• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Tugomba gukora cyane mu gihe turi ku buyobozi, dukora ibizafasha ahazaza h’abaturage bacu- Perezida Kagame

Tugomba gukora cyane mu gihe turi ku buyobozi, dukora ibizafasha ahazaza h’abaturage bacu- Perezida Kagame

Editorial 28 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, arasaba bagenzi be gukora cyane mu gihe bakiri ku buyobozi, umusaruro batanga ukazafasha abaturage mu bihe bizaza.

Ubwo yitabiraga umuhango wo gutanga igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim gihabwa umuyobozi w’indashyikirwa muri Afurika, wabereye i Kigali ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018, nibwo Perezida Kagame yasabye abandi bayobozi bari bahagarariye ibihugu byabo gukora cyane.

Agira ati “Mu gihe tuba tukiri mu myanya y’ubuyobozi, tugomba gukora cyane, dukora ibizafasha ahazaza h’abaturage bacu, n’ubwo byaba bivunanye bwose, ubuyobozi ni icyubahiro n’inshingano. Igipimo cyabwo kireberwa mu byo bukorera kandi bugeza ku baturage, mu buryo babwiyumvamo, no mu cyizere bagirira inzego zitandukanye zabwo”.

Iki gihembo kigenwa na Mohamed Ibrahim umuherwe w’icyamamare ukomoka muri Sudan, gifite agaciro ka miliyoni 5 z’amadolari, kuri iyi nshuro cyegukanwe na Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Perezida wa Liberia.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Perezida Kagame arashimira Ellen Johnson Sirleaf, ngo kuba yaratoranyijwe akaba yahawe iki gihembo, ngo ni uko yakoze ibikorwa by’indashyikirwa kandi mu bihe byari bigoye.

Ati “Ndashimira Ellen Johnson Sirleaf watorewe guhabwa igihembo cy’umuyobozi w’indashyikirwa cyitiriwe Ibrahim cya 2017. Kuba ariwe itsinda ribishinzwe ryahisemo ni uko  yageze ku bikorwa by’intangarugero igihe yayoboraga Liberia mu bihe bikomeye,… Nongeye gushimira uwahawe igihembo, abagize Inama Nyobozi n’abandi bakozi boze b’umuryango ‘Mo Ibrahim Foundation’, ku kazi keza mukorera umugabane wacu”.

Yakomeje avuga ko ubuyobozi ari icyubahiro n’inshingano. Igipimo cyabwo ngo kireberwa mu byo bukorera kandi bugeza ku baturage, mu buryo babwiyumvamo, no mu cyizere bagirira inzego zitandukanye zabwo.

Ellen Johnson Sirleaf wahawe iki gihembo ni umukecuru w’imyaka 79, yabaye Perezida wa Liberia kuva ku wa 16 Mutarama 2006 kugeza ku wa 22 Mutarama 2018, ubwo yasimburwaga kuri uyu mwanya n’icyamamare muri ruhago, George Weah.

Kuva iki gihembo cyatangira gutangwa mu 2006, kimaze guhabwa abantu batanu  gusa barimo Ellen Johnson wa Liberia (2017), Hifikepunye Pohamba wayoboye Namibia (2014), Perezida Pedro Pires wa Cap Verde (2011), Perezida Festus Mogae wa Botswana (2008), Perezida Joaquim Chissano wa Mozambique (2007).

Perezida Kagame n’abandi bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gutanga igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim i Kigali

2018-04-28
Editorial

IZINDI NKURU

Abatuye mu manegeka mu duce twa Gitega na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bagiye gushyirwa igorora

Abatuye mu manegeka mu duce twa Gitega na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bagiye gushyirwa igorora

Editorial 16 Sep 2021
Ahubwo aho Gusaba Ubutabera Guhanagurwaho Ubusembwa, Ingabire Victoire Asabe Imana Ibumukize

Ahubwo aho Gusaba Ubutabera Guhanagurwaho Ubusembwa, Ingabire Victoire Asabe Imana Ibumukize

Editorial 14 Feb 2024
Gushyira mu gaciro:  ” Intwaro ikomeye muri politike”

Gushyira mu gaciro: ” Intwaro ikomeye muri politike”

Editorial 05 Feb 2018
Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse

Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse

Editorial 03 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamakuru Casmiry William Kayumba yitabye imana bitunguranye
INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru Casmiry William Kayumba yitabye imana bitunguranye

Editorial 16 Jan 2018
Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe
Amakuru

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe

Editorial 07 Feb 2022
Rugema Kayumba na Kale Kayihura  ninde ukwiye kuregwa mu Rukiko mpuzamahanga [ ICC ]
ITOHOZA

Rugema Kayumba na Kale Kayihura  ninde ukwiye kuregwa mu Rukiko mpuzamahanga [ ICC ]

Editorial 06 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru