Mu itohoza dukomeje gukora tubagezaho urutonde rwa bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda . Abakorana n’abatera inkunga abanzi b’Igihugu cy’u Rwanda. Ubu turakomeza tubagezaho abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda banga u Rwanda urunuka.
Jean claude Monzueto Ngenge : Uwitwa Jean Claude Manzueto niyo aryamye arota avuga ubutegetsi bw’u Rwanda nabi n’abayobozi barwo ntahwema kwandika no gusohora articles zisebya u Rwanda ni umunyekongo usa n’umumetis yavutse taliki 4 zukwezi kwagatatu umwaka wa 1959 mubitaro Kintambo muri Repubulika iharanira democarasi ya Congo.
Jean claude Monzueto Ngenge
Yize ishuli ritoya i Saint Georges ubu ni muri Bondeko muri Kintembo, ishuli rya abihaye Imana baba chretiens rya Catolica.
Mu 1971 yajyanywe mw’ishuli rya Montagne, ubu ni mu karere ka kilimani muri Commune Ngaliema, nyuma yokujya kuri Athenee ya la Gombe yakomeje amashuli yisumbuye mugisata cy’indimi zanone mubyi kilatini na philosophie. Arangiza ayisumbuye abona Diplome kuri college Nsona Nkulu muri Bas Congo muri Mbanza-Ngugu ajya gukomeza ibirebana n’amategeko muri kaminuza y,iKinshasa.
Yanditse igitabo Pro Archia kuba umwunganizi wimanza mubyerekeye ubutunzi, umubano na politiki. Nyuma ajya kwiga muri Universities Saint Louis yo mu bubuligi.
Kubera ubutegetsi bubi bwa Congo, amakuru avuga ko yaretse politiki ajya mu byerekeye ubucuruzi bw’amamodoka, aha akaba yaragurishaga amamodoka y’amibano hagati y,uburayi nigihugu akomokamo cya Congo.
Mumwaka 1994, ubuzima bwiwe bwagiye mu kaga kubera ubwo bujura bw’amamodoka amaze gufatwa kenshi yahisemo kwiyegurira christu, aba umukizwa byo kujijisha kugirango arebe ko yagarurirwa ikizere muri rubanda ndetse ashyiraho ishyirahamwe rya baringa rifasha abatishoboye , nyuma yimyaka myishi aguma yiruka hagati ya Congo n,uburayi.
Akaba ari umucuruzi w’amabuye y’agaciro aho bivugwa ko afatanya na FDR kuyacuruza no kuyacukura.
DR. Mupenzi Jean de la Paix : ni umuyobozi w’ingabo za CFCR Imvejuru uyu ngo ukaba ari umutwe w’ingabo za Gasana Anastse n’ Ishyaka rye (Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI ) Ibya Gasana Anastase tuzabibagezaho neza mu minsi iri imbere. Uwiyita Gen. DR. Mupenzi Jean de la yatawe muri yombi na polisi y’Ubuganda taliki ya 26/10/2014.
DR. Mupenzi Jean de la Paix
Mupenzi yafatiwe muri Uganda ku mupaka wa Busi ; afatanwa n’abantu batanu biyita aba congomani bafatanwe imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa Pistole.
Mu byangombwa yafatanywe harimo passports ebyiri, imwe yo mu gihugu cya UGANDA numero B1089834 mu mazina ya MPENZI JEAN, wavukiye i Kampala ; indi passport numero 2387620 yo muri Kenya yanditseho ngo MUPENZI J P, bivugwa ko ngo yari afite urugendo yagombaga kugirira mu gihugu cya Turukiya kuko yasanganywe itike y’ indege Nairobi-Istambul, yagombaga guhaguruka taliki ya 27/10/2014, saa tanu z ijoro.
Dr Mupenzi kandi yasanganywe amadolari ya Amerika 15.000 ,amashiringi ya Kenya 46. 000, imitwaro 15 y’amafaranga ya Uganda n’ibihumbi 200,000 by’amafaranga yo muri Congo . Umupolisi utashatse kwivuga izina yabwiye Rushyashya ko bari bamaze iminsi bakurikirana ingendo z’uyu mugabo bivugwako ngo yari ari kwibanda cyane mu gihugu cya Sudan na Repubulika iharanira Démocratie ya Congo, ngo bikaba bishoboka ko yaba yakoranaga bya hafi n’abantu bo muri ADF NALU.
Uwaduhaye aya makuru avuga ko muri LAPTOP yari afite, skype ye yari ifunguye, ngo bishoboka ko yari gukorana inama n’abantu batandukanye bari mu Rwanda kuko ibimenyetso byafatiwe muri machine ye birerekana ko yavuganaga n’abantu bo muri RNC baba muri AFRIKA Y’EPFO, Amerika mu Rwanda ndetse n’abantu bo muri FDLR, nkuko na za telefone yakoreshaga zabigaragaje.
Dr Mupenzi Jean de la Croix yatahutse mu myaka ya za 2003 avuye muri FDLR aho yari afite ipeti rya Kapiteni. Ageze mu Rwanda yahise ajya kwigisha muri Kaminuza ya INILAK. Nyuma yaje gukekwaho kugira uruhare muri Jenoside y’abatutsi mu 1994.
Inkiko gacaca zo muri Huye zaje kumuhamya ibyaha bya Jenoside ajya gufungirwa kuri gereza nkuru ya Karubanda aho yaje gutoroka hamwe na bagenzi be ahungira muri Zambiya.
Nyuma y’igihe gito nibwo yinjiye mu gisirikare cya Dr Gasana Anastase cya CFCR Imvejuru.
Cyiza Davidson