Murwego rwo kujya mbagezaho amwe mu mateka yabantu batandukanye uko bagiye bitwara muri Politiki y’u Rwanda uyu munsi turibanda kubanyapolitiki n’abahoze ari abasilikare muri RDF barwanyiriza Leta y’u Rwanda mu buhungiro.
Jean damascene Munyampeta
Jean damascene Munyampeta ni umunyamabanga nshingwa bikorwa wa PDP Imanzi akaba ari uw’i kibungo yize i Zaza,yahoze kera muri PL igice cya Pawa cyari kiyobowe na Mugenzi Justin na Ntamabyariro Agnes akaba yarasinye kuri ya memerandum ya yamashyaka, nyuma yaje guhunga ajya mu Bubiligi niwe uhagarariye PDP Imanzi ya Deo Mushayidi mu Bubiligi.
Jean Baptiste Ryumugabe
Jean Baptiste Ryumugabe ukuriye PS Imberakuri mu Bubiligi igice cyiyitirira Me Bernard Ntaganda, aba ntibazwi muri politiki y’u Rwanda.
Joseph Bukeye
Dr.Joseph Bukeye womuri FDU Inkingi akaba na vice president w’ishyaka.Uyu ni umunya Kibuye yize muri Groupe Scolaire Officielle de Butare nyuma ajya I Ruhande muri Kaminuza y’u Rwanda, avamo ajya muri ESM: Ecole Supérieure Militaire, aba umusilikare mu ngabo za Habyarimana aho yakuye ipeti rya Captaine, baje gutsindwa urugamba ahungira muri Congo avayo ajya i Burayi ubu niwe utera inkunga imyigaragambyo yose y’abarwanya ubutegetsi bwa Kagame cyane cyane abajya muri za Rwanda day baramubona n’ibyapa bisebya u Rwanda aba ari imbere.
Eugene Ndahayo
Eugene Ndahayo wahoze ari umwe mu bayobozi b’Ishyaka FDU-Inkingi, (Visi-Perezida wa Mbere), ubu akaba ari Perezida wa «Comité de Soutien aux FDU-Inkingi». président du Mouvement national_Inkubiri. Mu gihe Madame Victoire Ingabire Umuhoza, uhagarariye iryo shyaka, ubu afungiye mu Rwanda, Eugene Ndahayo, wigeze kuba n’Umuyobozi w’Ibiro bya Ministre w’Itangazamakuru mu Rwanda. Uyu ni umuhezanguni numero ya mbere.
Nobre Marara
Abandi usanga muri iki gihe kumbuga nkoranya mbaga zose za Internet z’abarwanya Leta y’u Rwanda, Nobre Marara, wahoze ari umu GP mu barinda umukuru w’Igihugu akaba yari n’umushoferi kwa Perezida Kagame, yahunze akurikiranyweho amanyanga. Ahora yambaye ibi linette byizuba yikanga ngo maneko z’ikigali zitamubona. Uyu nawe aba mu Bwongereza.
Rene Mugenzi
Rene Mugenzi uba mu gihugu cy’ Ubwongereza, aho amaze igihe kirekire bigaragara ko ntamakuru ahagije afite ku Rwanda, uyu akaba yaragize uruhare ku ifatwa rya Gen.Karenzi Karake.
Jonathan Musonera
Jonathan Musonera uvuka i Nyanza akaba yari Indiscipline ikomeye mu gisilikare cya RDF aza kuvamo yirukanwe kubera kunanirwa akazi n’ indaya z’inyamirambo zahora kuri Minadef zaka indezo z’abana ba Musonera, iyo myitwarire ye yatumye yandura virus y’agakoko ka Sida, yaje kuva mu Rwanda yaraboreye munzu, yarabuze imiti igabanya ubukana kuko ihenze cyane mu Rwanda, ajya i burayi ngo azapfireyo, ageze mu Bwongereza abona imiti ya make arazanzamuka atangira ibikorwa bya politiki yo gusebya u Rwanda n’abayobozi barwo, avuga ko yari umusilikare azi ibyihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ngiyo iturufu ubu arisha abeshya abazungu, uyu nawe ubu aba muri RNC mu Bwongereza. Akaba yaranagize uruhare kuri filimi ya BBC “Rwanda’s Untold Story”?
Ibi rero nibyo bita amaburakindi , ariyo mpamvu Opposition nyarwanda ikorera mu buhugngiro yabuze icyo irega Leta y’u Rwanda ikirirwa ibeshya abazungu kugirango bibonere ko bwacya kabiri.
Biracyaza….
Cyiza Davidson