Iyi nsigamigani yakomotse ku witwa Himbara Murunganywa David , akaba mwene Byabangamba, wari umutoza w’intore, ariko Himbara aza kumubana intozo. Himbara yamenyekanye cyane ahagana mu myaka ya za 70, mu mihanda ya za Naïrobi muri Kenya, akaba insoresore y’amanyama n’amahane. Aho agereye mu Rwanda, yaranzwe n’ubwibone, ariko igihe cye akagita cyane mu bitamuha agaciro.
Aha niho abamuzi batangiye kubona ko ahirimbana mu bizamuroha. Byageze n’aho atera Urwamubyaye umugongo, maze si ukuruhata ibicumuro yiva inyuma. Icyakora ibyo byose ntacyo byatanze, ubu arangara nk’utagira iyo agana. Uru rugero rw’ubugwari rero rwaje kuba kimenyabose, maze wabona umuntu uta umwanya mu bitazagira aho bimugeza , ukamubwira uti:”Urahihibikana mu bitazaguhira nka Himbara wa Byabagamba”. Icyo gihe uba umukebuye, umubwira ko adakwiye kwangiza umwanya mu bitamwungura, ndetse bishobora no kumukoraho, kutazamuhira nyine. Iyo azi kumva arabireka, ngo ejo atazaba iciro ry’imigani nka Himbara.
Tugarutse kuri Himbara David iyi nsigamigani ikomokaho, ni umusaza wigeze kuba mu myanya ikomeye mu buyobozi. Amaze” kwanduza ” I Bukuru, muw’ 2010 yafashe inzira arahunga , inzara ye ayishyira aho batamuzi. Kugeza aho yari akiri uwo kwihanganirwa, kuko abavandimwe bari bakibwira ko inda isumbye indagu, ko azashyira agasaba imbabazi, akagaruka mu muryango. Byari ukwibeshya , kuko ibitutsi yabihinduye ibisabisho, si ugusiga icyasha abamukamiye arahimbara, si uhimba ibirego agorora umugoho, aragenda aba umugambanyi wabigize umwuga. Aho abera ikigwiranda kitazi iyo kiva kandi, arahimbarwa iyo inkuru mbi ivuzwe kuri Kanyarwanda nyamara basangiye isano, agasuherwa iyo impundu zivuze mu Rwagasabo.
Koranavirusi iraca ibintu mu isi yose, uRwanda rwakaza ingamba zo kuyitsinsura ati uburenganzira bw’abaturage burahutajwe!Ariko se koko, uburenganzira ni ukureka abo uyobora bagashirira ku icumu, kubera guha icyago icyuho?Ngibyo ibyo himbara yifuriza Abanyarwanda. Uburenganzira bwo kwiga ni ndakumirwa ku Muturarwanda wese kandi biraharanirwa, ariko se kumushumiriza indwara aho yiga, akandura akanduza n’abandi, ibyo ni bwo bwisanzure Himbara ashaka? Himbara ati ndaharanira demukarasi mu Rwanda, akarema imitwe imena amaraso mu rwamubyaye. Ubu birasaba iki ngo uboine ko za RNC zanyu ari ibiryabarezi, bizabamarisha gusa? Ngu’ubu ubugome buherekejwe n’ ubugorame.
Amahanga ati “Rwanda urakataje mu kwiyubaka, Himbara ati intambwe yatewe naratorongeye nzayirwanya”. Nyamara ukuri kurivugira, urahihibikana mu bitazaguhira! Kwivumbura ugasiga rurese, ntibizarwambura ijabo n’ijambo ab’umutima urukunda baharanira buri munsi. Harya ngo umutwe wuzuye ubuhanga mu by’ubukungu?Ukabivanga ute n’ibiyayuramutwe nka kokayine n’urumogi wiyahuza?Ariko rubanda muri n’inkunguzi, urwo nirwo rugero uzasigira abo ubyaye? Ngaho komeza uhimbare mu bitazaguhira, ubwo niyo nsigamigani igukwiye.