Mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki 18 Gicurasi 2021, ibihumbi by’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, abatuye mu bindi bihugu by’Uburayi ndetse n’inshuti z’uRwanda, bahuriraga i Paris ngo bagaragarize Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ibyishimo baterwa n’ubuyobozi bwe, hari izindi mburamukoro zibarirwa ku mitwe y’intoki zitakumaga ngo ziramagana uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa.
Aba ni nabo bari babanje kwikirigita bagaseka, bemeza abashukika ko bamaze kubangamira uruzinduko rwa Perezida Kagame, ku buryo rutazaba!
Baje gukorwa n’isoni ahasesekaye, ndetse akakiranwa icyubahiro na Perezida Emmauel Macron w’Ubufaransa. Iyo baba abantu basigaranye akende gake, bari kubona ko ibyifuzo byabo ntaho bihuriye n’ukuri isi yose yamaze kumenya ku miyoborere myiza y’u Rwanda.
Bamwe muri abo bakirindagira mu ngengabitekerezo ya Jenoside, harimo uwitwa Rwalinda Pierre Céléstin, ari nawe wari uyoboye iyo ngirwa-myigaragambyo. Muri iyi nyandiko rero twifuje kugaruka ku mateka ya Rwalinda Pierre Céléstin, n’isano afitanye n’abajenosideri, kuko ariho akomora ubugome afitiye Abatutsi n’uRwanda muri rusange.
Rwalinda Pierre Céléstin ni mwene Rukaza na Bizagwira, bo mu kagali ka Gashyamba, umurenge wa Janja mu yahoze ari Komini Rutonde mu Ruhengeri. Uyu se umubyara yijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa burundu. Bizagwira we yapfuye mu minsi ishije, ariko akaba yarafashwaga muri gahunda za Leta. Rwalinda avukana na Nyirabahutu ukinariho, akaba anafashwa muri gahunda ya “GIRINKA”
Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Rwalinda Pierre Céléstin atari mu Rwanda, ariko abamuzi bavuga ko iyo ahaba, aba yaramaze abantu, kimwe ba Sebukwe Ruzinge wakatiwe n’inkiko gacaca akaza gupfa atarangije igihano cyo gufungwa burundu. Uyu Ruzinge yari umucuruzi mu Kivuruga, akaba umutoni w’ubutegetsi bwa Yuvenali Habyarimana, ari naho akomora kuba Interahamwe ruharwa. Baramu ba Rwalinda aribo Gerald NSENGA wari umucuruzi,na Aloys Ngendahimana wabaye igikomerezwa muri Mineprisec na Mininter, aba bombi bakaba abajenosideri bakaze.
Umugore wa Rwalinda Pierre Céléstin, Nyiranganizi Febronia yakoraga kuri Radio-Rwanda, akaba umubuhezanguni ukomeye, inkoramutima ya Yohani Bamwanga na Ferdinand Nahimana bari abavugizi b’abicanyi. Nyiranganizi kandi yari afite mwene se ukora muri Radio-Rutwitsi, RTLM, hakaba n’uwari wararongowe na Major Aloys Twambaze, umusirikari wa Ex-Far n’umujenosideri uzwi.
Nk’uko twabivuze, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Rwalinda Pierre Céléstin atari mu Rwanda. Icyakora yari umuyoboke ukomeye wa MRND na CDR, byaje kubyara umutwe w’abagizi ba nabi, FDU, ari nawo arimo ubu. Ubu yigize umuvugizi wa bene wabo , akagerageza kubatagatifuza kandi bajejeta amaraso mu biganza. We n’izindi mburabwenge nibo bagurira abanyamahanga ngo barebe ko bagwira, bajye mu myigaragambyo y’abantu 20, yo gucengeza amatwara yo gupfobya no guhakana Jenoside