• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Turaburira urubyiruko rwitegura kwerekeza mu mashyamba ya Kongo, basubire inyuma bakurikire urubanza rwa Maj (Rtd) Mudathiru bamenye Kayumba Nyamwasa
Urubyiruko rwafatiwe mu bikorwa by'iterabwoba mu mashyamba ya Kongo

Turaburira urubyiruko rwitegura kwerekeza mu mashyamba ya Kongo, basubire inyuma bakurikire urubanza rwa Maj (Rtd) Mudathiru bamenye Kayumba Nyamwasa

Editorial 19 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU

Mu mashyamba ya Kongo hakomeje kugwa abana b’Abanyarwanda benshi, KAYUMBA NYAMWASA n’ibindi  bigarasha  bishora  mu ntambara , bizi neza ko bitayitsinda. Abatararasiwe ku rugamba cyangwa ngo bicwe n’ubujyahabi, babaye ibisenzegeri nka Maj Habibu Mudathiru, n’abandi batabarika,  kubera umuriro badasiba kwatswaho n’ingabo za FARDC. Ubwo Major Mudathiru yatabazaga Kayumba Nyamwasa ko bagoswe n’ingabo za FARDC asaba ubufasha nkuko yari yabyizejwe ubwo Kayumba yamusabaga gukura ingabo mu majyepfo ya Kivu akazijyana muri Kivu y’amajyaruguru hafi na Uganda, aho kubona ubwo bufasha Kayumba yamwibukije ko ari umusirikari agomba kwishakira inzira ubundi akuraho Telephone.

Abagize amahirwe ntibapfe ahubwo bagafatwa mpiri, bashinja Kayumba Nyamwasa n’abandi bagome bagenzi be, kubashuka ko bagiye guhabwa akazi mu birombe bya zahabu muri Kongo, maze abadafite amakenga bakiyahura mu buzima budatandukanye na gato n’urupfu.

Amakuru Rushyashya ikesha abantu bo muri RNC ariko badashyigikiye kumena amaraso y’urubyiruko rw’u Rwanda muri Kongo bari ku mugabane w’iburayi, baduhaye amazina y’abasore babiri bari gushukwa na Kayumba Nyamwasa bizezwa ibitangaza akaba aribo NSHIMIYIMANA Abubacar na NSHIMIYIMANA Jean Baptiste aho imyiteguro bayigeze kure.

Nshimiyimana Abubacar (imbere)
na Nshimiyimana Jen Baptiste (inyuma) bashukwa na Kayumba Nyamwasa bakaba bari hafi kwerekezwa mu mashyamba ya Kongo

Aba basore  bombi bakomoka mu karere ka Rubavu, bageze mu Bubiligi muri Nyakanga 2018, aho bari bagiye mu bitaramo, dore ko  bari ababyinnyi mu itorero ry’Igihugu, URUKEREREZA. Bagezeyo, aho gusoza ubutumwa ngo batahe mu Rwanda, bahisemo gutoroka abo bari bajyanye, baguma aho mu Bubiligi, maze ibigarasha si ukubajya mu matwi byiva inyuma.Ubu ni abayoboke ba wa  mu mutwe w’iterabwoba RNC, birengagije icyizere Igihugu cyari cyabagiriye, bagatoranywa mu bandi benshi ngo bagiserukire mu mahanga.

Undi uvugwa muri aya manjwe ni uwitwa Patrick BENERUGABA ukomoka hariya i Butamwa mu karere ka Nyarugenge. Ubu nawe wamaze kuba ikigarasha, ubu akaba yirirwa za Amerika  akoronga, atuka igihugu cyamwibarutse. Ajya kwinjira muri RNC  yijejwe gusimbura ku mwanya w’ubuyobozi   Ben RUTABANA , ukagirango we byamuguye amahoro.

Birasekeje(nako birababaje) kubona Benerugaba  wacitse ku icumu, yirirwana n’interahamwe zamaze iwabo, n’ukuntu yahoraga arira ngo ababyeyi be n’abo bavukana bishwe  muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ese koko waba warakundaga abawe,ukishimira guhuza umugambi n’abababatsembye? Inda mbi ziragwira. Gusa iyo urebye imyitwarire ya Patrick BENERUGABA akiri no mu Rwanda, ntutangazwa no kuba yakwifatanya n’andi mabandi yo muri RNC na FDLR. Ni umujura ruharwa, dore ko yanafungiwe kenshi ubujura bwitwaje intwaro. Yigeze gukatirwa imyaka 30 y’igifungo , aza gufungurwa ku bw’imbabazi Igihugu cyamugiriye, none acyituye gushaka kugicuramo imiborogo.

Icyo tuzi ni uko ntawe urugambanira ngo bimuhire, ubwo imiryango y’izi nzererezi niyitegure ikiriyo, kuko iminsi yazo irabaze kubera inziram bi bahisemo yo kwerekeza mu mashyamba ya Kongo.

2020-06-19
Editorial

IZINDI NKURU

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Editorial 06 Jun 2025
Umuhezanguni Bicahaga Abdallah yahawe gasopo ya nyuma mu bikorwa bye byo gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda

Umuhezanguni Bicahaga Abdallah yahawe gasopo ya nyuma mu bikorwa bye byo gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda

Editorial 03 Feb 2023
Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Editorial 19 Jul 2019
Na ba Rwasa bari mu kwaha kwa Nkurunziza hari ibyo batumvikanaho nawe muri iyi mishyikirano ya Arusha

Na ba Rwasa bari mu kwaha kwa Nkurunziza hari ibyo batumvikanaho nawe muri iyi mishyikirano ya Arusha

Editorial 29 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Maj (Rtd) Habib Mudathiru aracyatakambira ubutabera asaba imbabazi agasobanura uko yashutswe na Kayumba Nyamwasa amwizeza ibitangaza
INKURU NYAMUKURU

Maj (Rtd) Habib Mudathiru aracyatakambira ubutabera asaba imbabazi agasobanura uko yashutswe na Kayumba Nyamwasa amwizeza ibitangaza

Editorial 23 Jul 2020
U Burundi butangiye kwemera ko ari bwo Nyirabayazana w’ibibazo By’ Akarere
INKURU NYAMUKURU

U Burundi butangiye kwemera ko ari bwo Nyirabayazana w’ibibazo By’ Akarere

Editorial 28 Aug 2018
Umunyamerika w’umutinganyi wari warakoze ubukwe n’umunyarwanda yapfuye
HIRYA NO HINO

Umunyamerika w’umutinganyi wari warakoze ubukwe n’umunyarwanda yapfuye

Editorial 06 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru