• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Turaburira urubyiruko rwitegura kwerekeza mu mashyamba ya Kongo, basubire inyuma bakurikire urubanza rwa Maj (Rtd) Mudathiru bamenye Kayumba Nyamwasa
Urubyiruko rwafatiwe mu bikorwa by'iterabwoba mu mashyamba ya Kongo

Turaburira urubyiruko rwitegura kwerekeza mu mashyamba ya Kongo, basubire inyuma bakurikire urubanza rwa Maj (Rtd) Mudathiru bamenye Kayumba Nyamwasa

Editorial 19 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU

Mu mashyamba ya Kongo hakomeje kugwa abana b’Abanyarwanda benshi, KAYUMBA NYAMWASA n’ibindi  bigarasha  bishora  mu ntambara , bizi neza ko bitayitsinda. Abatararasiwe ku rugamba cyangwa ngo bicwe n’ubujyahabi, babaye ibisenzegeri nka Maj Habibu Mudathiru, n’abandi batabarika,  kubera umuriro badasiba kwatswaho n’ingabo za FARDC. Ubwo Major Mudathiru yatabazaga Kayumba Nyamwasa ko bagoswe n’ingabo za FARDC asaba ubufasha nkuko yari yabyizejwe ubwo Kayumba yamusabaga gukura ingabo mu majyepfo ya Kivu akazijyana muri Kivu y’amajyaruguru hafi na Uganda, aho kubona ubwo bufasha Kayumba yamwibukije ko ari umusirikari agomba kwishakira inzira ubundi akuraho Telephone.

Abagize amahirwe ntibapfe ahubwo bagafatwa mpiri, bashinja Kayumba Nyamwasa n’abandi bagome bagenzi be, kubashuka ko bagiye guhabwa akazi mu birombe bya zahabu muri Kongo, maze abadafite amakenga bakiyahura mu buzima budatandukanye na gato n’urupfu.

Amakuru Rushyashya ikesha abantu bo muri RNC ariko badashyigikiye kumena amaraso y’urubyiruko rw’u Rwanda muri Kongo bari ku mugabane w’iburayi, baduhaye amazina y’abasore babiri bari gushukwa na Kayumba Nyamwasa bizezwa ibitangaza akaba aribo NSHIMIYIMANA Abubacar na NSHIMIYIMANA Jean Baptiste aho imyiteguro bayigeze kure.

Nshimiyimana Abubacar (imbere)
na Nshimiyimana Jen Baptiste (inyuma) bashukwa na Kayumba Nyamwasa bakaba bari hafi kwerekezwa mu mashyamba ya Kongo

Aba basore  bombi bakomoka mu karere ka Rubavu, bageze mu Bubiligi muri Nyakanga 2018, aho bari bagiye mu bitaramo, dore ko  bari ababyinnyi mu itorero ry’Igihugu, URUKEREREZA. Bagezeyo, aho gusoza ubutumwa ngo batahe mu Rwanda, bahisemo gutoroka abo bari bajyanye, baguma aho mu Bubiligi, maze ibigarasha si ukubajya mu matwi byiva inyuma.Ubu ni abayoboke ba wa  mu mutwe w’iterabwoba RNC, birengagije icyizere Igihugu cyari cyabagiriye, bagatoranywa mu bandi benshi ngo bagiserukire mu mahanga.

Undi uvugwa muri aya manjwe ni uwitwa Patrick BENERUGABA ukomoka hariya i Butamwa mu karere ka Nyarugenge. Ubu nawe wamaze kuba ikigarasha, ubu akaba yirirwa za Amerika  akoronga, atuka igihugu cyamwibarutse. Ajya kwinjira muri RNC  yijejwe gusimbura ku mwanya w’ubuyobozi   Ben RUTABANA , ukagirango we byamuguye amahoro.

Birasekeje(nako birababaje) kubona Benerugaba  wacitse ku icumu, yirirwana n’interahamwe zamaze iwabo, n’ukuntu yahoraga arira ngo ababyeyi be n’abo bavukana bishwe  muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ese koko waba warakundaga abawe,ukishimira guhuza umugambi n’abababatsembye? Inda mbi ziragwira. Gusa iyo urebye imyitwarire ya Patrick BENERUGABA akiri no mu Rwanda, ntutangazwa no kuba yakwifatanya n’andi mabandi yo muri RNC na FDLR. Ni umujura ruharwa, dore ko yanafungiwe kenshi ubujura bwitwaje intwaro. Yigeze gukatirwa imyaka 30 y’igifungo , aza gufungurwa ku bw’imbabazi Igihugu cyamugiriye, none acyituye gushaka kugicuramo imiborogo.

Icyo tuzi ni uko ntawe urugambanira ngo bimuhire, ubwo imiryango y’izi nzererezi niyitegure ikiriyo, kuko iminsi yazo irabaze kubera inziram bi bahisemo yo kwerekeza mu mashyamba ya Kongo.

 

2020-06-19
Editorial

IZINDI NKURU

Imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko ageze kuki?

Imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko ageze kuki?

Editorial 28 Jun 2019
Burundi: ibya Leta n’impunzi bikomeje kujya i rudubi

Burundi: ibya Leta n’impunzi bikomeje kujya i rudubi

Editorial 04 Sep 2018
Abari abayobozi bakuru muri FDLR, La Forge Fils Bazeye n’ Abega bagejejwe imbere y’Urukiko

Abari abayobozi bakuru muri FDLR, La Forge Fils Bazeye n’ Abega bagejejwe imbere y’Urukiko

Editorial 08 Apr 2019
Tanzania irashinja Amerika kuba yaratumye abasirikare bayo bicirwa  Congo

Tanzania irashinja Amerika kuba yaratumye abasirikare bayo bicirwa Congo

Editorial 27 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’imyaka 11 ikipe ya Inter de Milan yo mu Butaliyani yegukanye igikombe cya shampiyona habura imikino 4 ngo umwaka w’imikino wa 2020-2021 usozwe.
Amakuru

Nyuma y’imyaka 11 ikipe ya Inter de Milan yo mu Butaliyani yegukanye igikombe cya shampiyona habura imikino 4 ngo umwaka w’imikino wa 2020-2021 usozwe.

Editorial 03 May 2021
Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena, aha urubyiruko umukoro wo kugira u Rwanda igihangange
IMIKINO

Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena, aha urubyiruko umukoro wo kugira u Rwanda igihangange

Editorial 10 Aug 2019
Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya nyuma yo gushyiraho Ministiri w’Intebe
POLITIKI

Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya nyuma yo gushyiraho Ministiri w’Intebe

Editorial 31 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru