• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ongera Umenye Abana b’Interahamwe mu Ihuriro ry’urwango JAMBO ASBL   |   21 Aug 2025

  • APR FC na Police FC zatangiye zitsindwa mu mikino y’Inkera y’Abahizi, Azam na AS Kigali zatangiye neza   |   20 Aug 2025

  • Gisagara VC yatangaje Gatsinzi Vénuste nk’umukinnyi wayo mushya avuye muri APR VC   |   19 Aug 2025

  • Kepler WBBC yanditse amateka yo kugera ku mukino wa nyuma bwa mbere muri shampiyona ya Basketball isezereye APR WBBC   |   18 Aug 2025

  • Young Africans yegukanye igikombe ku Munsi w’Igikundiro 20245, ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports 3-1   |   15 Aug 2025

  • Mbitabazenga: Inyungu ziva muri Visit Rwanda, ziratuma inyangabirama zijiginywa   |   15 Aug 2025

You are at :Home»POLITIKI»Twagiramungu Faustin yavuye ku izima avuga ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’abakiri bato

Twagiramungu Faustin yavuye ku izima avuga ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’abakiri bato

Editorial 11 Nov 2016 POLITIKI

Mu gihe umunyapolitiki Twagiramungu Faustin yari yatangaje ko nta kizamubuza kuza mu Rwanda kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba umwaka utaha, kuri ubu yakoresheje imvugo isa nk’aho yivana muri urwo ruhando agendeye ku myaka ye.

Muri video ishyaka rye abereye umuboyobozi murukur (RDI Rwanda rwiza) ryashyize hanze, Twagiramungu yatanze impanuro ku rubyiruko rw’u Rwanda anasaba abandi bari mu zabukuru nkawe gusigira umurage mwiza abana b’u Rwanda.

Ati: “Ubu nta masambu dufite yo kubaha ngo bakire, si kimwe nka kera aho wabyaraga umwana ukamuha isambu. Isambu yabaga ari nini akumva ko nawe azasiga umurage nawe ayisigiye abana be, ariko twebwe icyo tugomba gusigira abana bacu ni ubwonko, ni ubwenge, ni ibyo biga mu mashuli”.

Abantu bafite ibitekerezo atunga agatoki cyane urubyiruko rw’u Rwanda ngo nirwo abona ko rukwiye kuvamo abayobozi beza b’u Rwanda rufite Demokarasi.

Yagize ati: “Abantu bafite ibitekerezo byo kuzabanisha Abanyarwanda, abantu bashaka kuzayobora u Rwanda ni abantu bakiri bato, ni abantu b’iki gihe turimo, biki kinyejana”.

Uyu munyapolitiki akomeza ashishikariza abana b’u Rwanda kugana ishuli, ibi akaba yarabitangarije kuri mikoro ubwo yabazwaga ku mikorere y’ishyaka abereye umuyobozi (RDI Rwanda Rwiza).

Muri Werurwe 2015, aganira na radiyo Isangostar ikorera mu Rwanda nibwo yatangaje ko kuba ashaje bitamwaka uburenganzira bwo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu, ashimangira ko nubwo yakwiyamamaza mu matora ya 2017 agatsindwa ko yaba atsinzwe ku bw’impamvu, ko ataba ari ukubera imyaka afite.

Aho yagize ati: “Nshatse kwiyamamaza natsindwa kubera ibitekerezo byange, ntabwo natsindwa kubera imyaka mfite. Ibyo ni ibyo abantu baba birirwa baririmba , niba nshaje ntabwo nshaje mu bwonko, ibitekerezo byange biracyari bya bindi”.

Yashimangiraga kandi ko nta kintu na kimwe cyamubuza kuza kwiyamamaza, ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ribimwemerera, gusa iyi mvugo yakoresheje ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’abakiri bato mu gihe we amaze gukabakaba mu myaka 71 y’amavuko, ntiyigeze yerura ngo avuge niba nawe yaba yikuye ku rutonde rw’abo abona bakwiye kuruyobora.

Mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2003 nibwo Twagiramungu yiyamamarije uyu mwanya, atsindwa mu matora afite amajwi 3,62% icyo gihe yari afite imyaka 58, ubu akaba afite 71 dore ko yavutse mu mwaka w’1945 mu cyahoze ari Cyangugu.

-4632.jpg

Twagiramungu Faustin

Twagiramungu Faustin wanabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda mu gihe kigera ku mwaka umwe (1994/1995), ubu aba mu buhunzi mu gihugu cy’u Bubiligi akaba arwanya Leta y’u Rwanda ndetse ananenga iterambere Abanyarwanda benshi bashima rwagezeho nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.

2016-11-11
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Gen. Kabarebe yinjije  Kayumba mu gisirikare cya Uganda kikiri inyeshyamba mu 1985.

Uko Gen. Kabarebe yinjije  Kayumba mu gisirikare cya Uganda kikiri inyeshyamba mu 1985.

Editorial 03 Sep 2019
Ese koko abari inyuma ya propaganda zirwanya u Rwanda muri Uganda nabo bafite inkomoko mu Rwanda?

Ese koko abari inyuma ya propaganda zirwanya u Rwanda muri Uganda nabo bafite inkomoko mu Rwanda?

Editorial 04 Feb 2019
RDC: Abaturage baracyari mu rujijo ku hazaza ha Joseph Kabila

RDC: Abaturage baracyari mu rujijo ku hazaza ha Joseph Kabila

Editorial 06 Aug 2018
Ibihe bizirikanwa by’Ivuka ry’u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994

Ibihe bizirikanwa by’Ivuka ry’u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994

Editorial 20 Jul 2025

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

17 Jul 2025
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru