• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera

Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera

Editorial 13 Apr 2022 Amakuru, Mu Rwanda, POLITIKI

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Remera kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Mata 2022 habaye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994, ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose barimo inzego za leta,abihaye Imana ndetse n’abikorera dore bibukiye n’ubundi aho ababo biciwe muri Centre Christus-Remera

Aha kuri Centre Christus batewe n’ingabo zari iza leta by’umwihariko abarindaga umukuru w’igihugu ku itariki ya 7 Mata 1994 mu masaha ya mu gitondo baza bitwaje imbunda kirimbuzi kugirango bagire vuba abatutsi badahungira CND cyangwa muri stade Amahoro yarimo MINUAR,Abarokotse bavuga ko RPA Inkotanyi nazo zarimo zirwana inkundura byibura ngo zivanemo Remera zitabare abicirwaga muri iyi zone byaje kugerwaho mu masaha ya saa kumi z’umugoroba

Emmanuel Karamba uyobora IBUKA mu Murenge wa Remera muri Gasabo yabwiye abari baje mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abapadiri n’ababikira babaga muri Centre Christus “ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakuze bifuza kuzatanga ubuhamya bw’ibyababayeho kugira ngo ‘batazasaza batavuze bityo urubyiruko rukazongera rukagwa mu moshya yo kwangana no guhembera amacakubiri yabasubiza muri Jenoside, igihugu kikagwa mu kaga nkako cyahuye nako.”

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Remera avuga ko kuba hashize imyaka 28 Jenoside ihagaritswe, ubu hari abantu bakuze barimo kugenda basaza kandi bumva ko bazaba basize umurage utari mwiza nibasaza batavuze kuko bafite byinshi baciyemo bagomba kwigisha abana babo nabo bakazabyigisha ibiragano bizaza.

Yakomeje agira ati “Hari abarokotse Jenoside mu mwaka wa 1994 bari bakuze cyane k’uburyo mu myaka 28 ishize ubu bamaze gusaza abantu nk’abo muri iki gihe bumva ko bagomba kuzagira icyo bavuga ntibarisazane”.

Akomeza agira Ati: “ Muri iki gihe abarokotse Jenoside bari bakuze ubu bari gusaza kandi bashaka ko batazasaza batagize icyo bavuga.”

Ku rundi ruhande ariko, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Murenge wa Remera bitaweho na Leta barubakirwa uretse ko ibibazo bitabura bakeneye kwitabwaho by’umwihariko nko gusanirwa amazu yabo n’ibindi

Emmanuel Karamba yashimiye Inkotanyi kuko zabarokoye avuga ko iyo hataba bo kubona Umututsi warokotse mu Rwanda byari bugorane.

Ati: “ Ubu nimwe igihugu gihanze amaso. Ingabo zahagaritse Jenoside zabahaye urugero, mugomba gutera ikirenge mu cyabo mukubaka iki gihugu.”

Yabasabye kwamagana ingengabitekerezo z’ababyeyi babigishiriza ibibi mu ndaro, ku mashyiga n’ahandi.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Umwari Pauline yavuze ko Akarere ayobora kazakomeza kwita ku barokotse Jenoside uko amikoro azagenda aboneka ariko ngo bikorwa bahereye ku bacyeneye ubufasha kurusha abandi.

Uwari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Madamu Martine Urujeni yavuze ko abakoze Jenoside batashizwe kuko ngo n’ikimenyimenyi bakomeza kuyihakana aho bari hose ariko abanyarwanda bazakomeza kubarwanya batazarebera kwerekana ibyiza birimo ubumwe bw’abanyarwanda.

Yakomeje avuga ko abakiri bato nibatamenya igihugu cyabo, ngo bajye bakurikira amakuru y’urukundo,ubumwe,ubwiyunge n’iterambere ngo bamenye ukuri kw’amateka babashe kuyasigasira, ibyabo bizaba bibi.

Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri, abaseminari n’ababikira barishwe. Mu bishwe harimo Padiri w’umuyezuwiti Chrysologue Mahame w’imyaka 67, wayoboraga ikigo cya Christus akaba yari mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro “Association des Volontaires de la Paix”. Abo bose bishwe n’abasirikare barindaga umukuru w’igihugu bafatanyije n’ Interahamwe

Abenshi mu Batutsi biciwe mu cyahoze ari Segiteri ya Remera bashyinguye mu rwibutso rwa Kibagabaga ndetse hibutswe n’abaguye imihanda itandukanye bahunga.

2022-04-13
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Willy Nyamitwe ashishikariza Abarundi bahunze gutaha mu gihe umuryango we uheze mu buhungiro

Burundi: Willy Nyamitwe ashishikariza Abarundi bahunze gutaha mu gihe umuryango we uheze mu buhungiro

Editorial 08 Jan 2018
Army Week : Abantu barenga ibihumbi 60 bamaze kuvurwa ku buntu

Army Week : Abantu barenga ibihumbi 60 bamaze kuvurwa ku buntu

Editorial 09 Jun 2017
Ibikorwa by’Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora

Ibikorwa by’Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora

Editorial 12 Feb 2024
Amavubi yitegura guhura na Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026, akomeje imyiteguro n’abakinnyi bose bahamagawe

Amavubi yitegura guhura na Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026, akomeje imyiteguro n’abakinnyi bose bahamagawe

Editorial 18 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umujenosideri kabombo, Kabuga Felisiyani, aritaba urukiko rw’i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020.Ese aratinyuka guhakana ibyo isi yose ifitiye ibimenyetso ?!
Amakuru

Umujenosideri kabombo, Kabuga Felisiyani, aritaba urukiko rw’i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020.Ese aratinyuka guhakana ibyo isi yose ifitiye ibimenyetso ?!

Editorial 11 Nov 2020
Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Editorial 07 Jul 2020
Nakundaniye n’umugabo kuri Facebook antera inda nzi ko tuzabana, nasanze afite umugore n’abana 3- NKORE IKI?
SHOWBIZ

Nakundaniye n’umugabo kuri Facebook antera inda nzi ko tuzabana, nasanze afite umugore n’abana 3- NKORE IKI?

Editorial 23 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru