Nyuma yo kubona ibi bitego, DR Congo yabonye itike y’ijonjora rya kabiri aho igomba kuzacakirana na Maroc iri mu Majyaruguru ya Afurika.
Jimmy Mulisa yari yakoze impinduka zatumye Biringiro Lague na Manishimwe Djabel babanza hanze bityo abakinnyi nka Nshimiyimana Marc Govin na Leopold Marie Samuel Guellette babanza mu kibuga.
DR Congo yatsinzre u Rwanda ibitego 5-0 mu gihe umukino ubanza byari 0-0 i Rubavu
Ni umukino u Rwanda rwari rufitemo amahirwe yo kuba bashaka uko banganya biciye mu bitego. Gusa, nyuma yo kwinjizwa igitego hakiri kare byaje gutuma abakinnyi b’u Rwanda bagira igihunga batangira gukinira inyuma bityo bakisanga Nshuti Innocent wakinaga nka rutahizamu ahagaze mu bakinnyi barenga batatu ba DR Congo bamurinze.
Kuza muri 11 kwa Nshimiyimana Marc Govin ukina inyuma iburyo, byatumye Mutsinzi Ange wari wahakinnye ajyanwa hagati mu kibuga mu mwanya Manishimwe Djabel yakinyemo mu mukinon ubanza. Mutsinzi Ange Jimmy yakoranaga na Muhire Kevin na Samuel Marie Guellette Leopold wari waje muri 11 kuko Byiringiro Lague yabanje hanze.
Mu gusimbuza, Lague Byiringiro yasimbuye Itangishaka Blaise, Manishimwe Djabel yasimbuye Samuel Leopold Marie Guellette mu gihe Nshuti Dominique Savio asumbuwe na Biramahire Abeddy.
Muri rusange ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Ntwari Fiacre (GK), Nshimiyimana Marc Govin, Ahoyikuye Jean Paul Mukonya, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince Caldo, Mutsinzi Ange Jimmy, Muhire Kevin, Leopold Marie Samuel Guellette, Itangishaka Blaise, Nshuti Dominique Savio (C) na Nshuti Innocent.
Ikipe iyobowe na Jimmy Mulisa igomba kugaruka mu Rwanda nyuma yo kunyagirwa ibitego 5-0
Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri kuva tariki 8-22 Ugushyingo 2019, irushanwa rizakinwa n’ibihugu umunani (8) bizaba byabonye itike. Nyuma nibwo amakipe atatu ya mbere azahita ahabwa itike igana mu mikino Olempike ya 2020 izabera mu Buyapani.