• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»IMIKINO»U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi busezereye u Bubiligi

U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi busezereye u Bubiligi

Editorial 11 Jul 2018 IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ’Les Bleus’ yakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi kiri kubera mu Burusiya, nyuma yo gutsinda iy’u Bubiligi ’Les Diables Rouges’ igitego kimwe ku busa.

Igitego rukumbi gisezereye u Bubiligi muri ½ cy’iyi mikino cyatsinzwe na myugariro w’u Bufaransa na FC Barcelone, Samuel Umtiti, n’umutwe, ku munota wa 51 w’umukino, ku mupira wari uvuye muri koruneri utewe na Antoine Griezmann.

Uyu mukino waberaga mu mujyi wa Saint Petersburg kuri uyu wa 10 Nyakanga 2018, wagaragayemo imbaraga nyinshi ku mpande zombi.

Rutahizamu w’umufaransa Olivier Giroud yagowe no kubona igitego mu izamu ryari ririnzwe na Thibaut Coutois. Byasabye Abafaransa iminota 6 ya mbere y’igice cya kabiri cy’umukino ngo babone igitego kimwe ari nacyo cyabahesheje intsinzi.

Nyuma y’ishoti rya Giroud ryakuwemo na Vicent Kompany akawushyira hanze, Antoine Grienzmann yazamuye umupira uturutse muri koruneri, usanga Umtiti wari wazamutse cyane maze awuterana Marouane Fellaini, umuzamu Courtois ahindukira asanga igitego cyagezemo.

Ababiligi bakoze ibishoboka byose ngo bishyure igitego, aho banyuze bagasanga abasore ba Didier Deschamps barimo Pavard, Varane, Umtiti, Hernandez, Paul Pogba n’abandi bahagaze neza inyuma, bashyira iherezo ku ndoto z’Ababiligi zo kuba batwara Igikombe cy’Isi ku nshuro yabo ya mbere mu mateka.

Wari umukino wa kabiri u Bubiligi bukinnye muri ½ mu Gikombe cy’Isi, kuko ku nshuro ya mbere ari ubwo batsindwaga Argentine mu 1986.

U Bufaransa buzahura ku mukino wa nyuma n’ikipe izarokoka hagati ya Croatia n’u Bwongereza kuri uyu wa Gatatu.

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa iyobowe n’umutoza Didier Deschamps igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 20 igitwaye. Deschamps wari mu ikipe y’u Bufaransa yacyegukanye mu 1998, ari gukora ibishoboka ngo akore amateka yo kugitwara noneho ari umutoza.

Abafaransa barafata indege berekeza mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, aho bazakinira umukino wa nyuma kuri Stade nkuru y’igihugu “Luzhniki Stadium” yakira abantu bagera ku 81000, ku wa 15 Nyakanga.

Samuel Umtiti yashyizemo igitego n’umutwe

Samuel Umtiti mu byishimo nyuma yo gitsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino

Samuel Umtiti wavukiye i Yaoundé muri Cameroon na Pogba ufite inkomoko muri Guinée bafite uburyo bishimiramo igitego

Eden Hazard yagerageje ibishoboka ariko u Bubiligi bubura igitego

Hugo Loris w’u Bufaransa yakoze ibishoboka byose arinda izamu rye

Thibaut Courtois yagerageje gukuramo imipira myinshi yatewe n’abafaransa

Umtiti watsinze igitego ahoberana n’umutoza Didier Deschamp

Bamwe bishwe n’agahinda abandi basabwa n’ibyishimo ku ifirimbi ya nyuma

2018-07-11
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba

Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba

Editorial 18 May 2019
Al Ahly SC izahura na Raja SC muri 1/4 cya CAF Champions League naho Simba SC ihure ya Orlando Pirates muri Confederations cup 

Al Ahly SC izahura na Raja SC muri 1/4 cya CAF Champions League naho Simba SC ihure ya Orlando Pirates muri Confederations cup 

Editorial 06 Apr 2022
Bigoranye u Budage bwigaruriye icyizere mu gikombe cy’Isi, u Bubiligi bwongera gukangana

Bigoranye u Budage bwigaruriye icyizere mu gikombe cy’Isi, u Bubiligi bwongera gukangana

Editorial 24 Jun 2018
Kigali : CAF yasinyanye  amasezerano  y’imyaka ine n’ ishyirahamwe ryo muri Asia

Kigali : CAF yasinyanye amasezerano y’imyaka ine n’ ishyirahamwe ryo muri Asia

Editorial 15 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere
Amakuru

Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere

Editorial 09 May 2025
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020,  yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga

Editorial 02 Apr 2020
Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye
Amakuru

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Editorial 06 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru