• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi busezereye u Bubiligi

U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi busezereye u Bubiligi

Editorial 11 Jul 2018 IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ’Les Bleus’ yakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi kiri kubera mu Burusiya, nyuma yo gutsinda iy’u Bubiligi ’Les Diables Rouges’ igitego kimwe ku busa.

Igitego rukumbi gisezereye u Bubiligi muri ½ cy’iyi mikino cyatsinzwe na myugariro w’u Bufaransa na FC Barcelone, Samuel Umtiti, n’umutwe, ku munota wa 51 w’umukino, ku mupira wari uvuye muri koruneri utewe na Antoine Griezmann.

Uyu mukino waberaga mu mujyi wa Saint Petersburg kuri uyu wa 10 Nyakanga 2018, wagaragayemo imbaraga nyinshi ku mpande zombi.

Rutahizamu w’umufaransa Olivier Giroud yagowe no kubona igitego mu izamu ryari ririnzwe na Thibaut Coutois. Byasabye Abafaransa iminota 6 ya mbere y’igice cya kabiri cy’umukino ngo babone igitego kimwe ari nacyo cyabahesheje intsinzi.

Nyuma y’ishoti rya Giroud ryakuwemo na Vicent Kompany akawushyira hanze, Antoine Grienzmann yazamuye umupira uturutse muri koruneri, usanga Umtiti wari wazamutse cyane maze awuterana Marouane Fellaini, umuzamu Courtois ahindukira asanga igitego cyagezemo.

Ababiligi bakoze ibishoboka byose ngo bishyure igitego, aho banyuze bagasanga abasore ba Didier Deschamps barimo Pavard, Varane, Umtiti, Hernandez, Paul Pogba n’abandi bahagaze neza inyuma, bashyira iherezo ku ndoto z’Ababiligi zo kuba batwara Igikombe cy’Isi ku nshuro yabo ya mbere mu mateka.

Wari umukino wa kabiri u Bubiligi bukinnye muri ½ mu Gikombe cy’Isi, kuko ku nshuro ya mbere ari ubwo batsindwaga Argentine mu 1986.

U Bufaransa buzahura ku mukino wa nyuma n’ikipe izarokoka hagati ya Croatia n’u Bwongereza kuri uyu wa Gatatu.

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa iyobowe n’umutoza Didier Deschamps igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 20 igitwaye. Deschamps wari mu ikipe y’u Bufaransa yacyegukanye mu 1998, ari gukora ibishoboka ngo akore amateka yo kugitwara noneho ari umutoza.

Abafaransa barafata indege berekeza mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, aho bazakinira umukino wa nyuma kuri Stade nkuru y’igihugu “Luzhniki Stadium” yakira abantu bagera ku 81000, ku wa 15 Nyakanga.

Samuel Umtiti yashyizemo igitego n’umutwe

Samuel Umtiti mu byishimo nyuma yo gitsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino

Samuel Umtiti wavukiye i Yaoundé muri Cameroon na Pogba ufite inkomoko muri Guinée bafite uburyo bishimiramo igitego

Eden Hazard yagerageje ibishoboka ariko u Bubiligi bubura igitego

Hugo Loris w’u Bufaransa yakoze ibishoboka byose arinda izamu rye

Thibaut Courtois yagerageje gukuramo imipira myinshi yatewe n’abafaransa

Umtiti watsinze igitego ahoberana n’umutoza Didier Deschamp

Bamwe bishwe n’agahinda abandi basabwa n’ibyishimo ku ifirimbi ya nyuma

2018-07-11
Editorial

IZINDI NKURU

Impera z’icyumweru zisize Rayon itsinzwe na Police ya Kenya, Mukura ikina na APR, hanasozwa Afrobaskeball

Impera z’icyumweru zisize Rayon itsinzwe na Police ya Kenya, Mukura ikina na APR, hanasozwa Afrobaskeball

Editorial 07 Aug 2023
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Infantino uyobora FIFA

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Infantino uyobora FIFA

Editorial 26 Oct 2018
Nyuma y’imyaka itatu atoza ikipe ya Manchester United, kuri iki cyumweru umutoza Ole Gunnar Solskjær yatandukanye nayo

Nyuma y’imyaka itatu atoza ikipe ya Manchester United, kuri iki cyumweru umutoza Ole Gunnar Solskjær yatandukanye nayo

Editorial 21 Nov 2021
Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw’abari munsi y’imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023

Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw’abari munsi y’imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023

Editorial 18 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zari ari kwicuza kuba yari yaratandukanye n’umugabo we wa mbere, ashobora kujyana Diamond mu nkiko
Mu Rwanda

Zari ari kwicuza kuba yari yaratandukanye n’umugabo we wa mbere, ashobora kujyana Diamond mu nkiko

Editorial 20 Sep 2017
Kenyatta azatangazwa ko yatsinze amatora Odinga asigare yimyiza imoso
Mu Mahanga

Kenyatta azatangazwa ko yatsinze amatora Odinga asigare yimyiza imoso

Editorial 29 Oct 2017
RNC yabuze ayo icira nayo imira nyuma yaho uwabakingiraga ikibaba yeretswe umuryango
INKURU NYAMUKURU

RNC yabuze ayo icira nayo imira nyuma yaho uwabakingiraga ikibaba yeretswe umuryango

Editorial 15 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru