Ishyirahamwe ry’imiryango iharanira ubutabera no kugeza mu nkiko abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bakihishahisha (CPCR: Collectif des Parties Civiles Rwandaises), risanga igihano cyo gufungwa burundu cyahawe Octavien Ngenzi na Tito Barahira, gikwiye kugumaho kugira ngo hatangwe ubutabera buboneye ku bishwe n’abarokotse.
Mu rubanza rwaciwe n’urukiko rwa mbere mu 2016, aba bombi basimburanye ku buyobozi bw’iyari Komini Kabarondo, bakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ntibanyuzwe n’iki gihano barakijuririra mu rukiko rw’i Paris biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu rwumva ubujurire bwabo.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Alain Gauthier, washinze CPCR ikorera mu Bufaransa, yatangaje ko guhera ejo ku wa Kabiri abagize uyu muryango na we ubwe bari Paris kugeza ku wa 6 Gicurasi 2018, bakurikirana ubu bujurire.
Yagize ati “Igihano cyo gufungwa burundu cyatanzwe n’urukiko rwa mbere, Ngenzi na Barahira barakijuririra ndetse bahindura n’ababunganira bafata abunganiraga Pascal Simbikangwa. Turizera mu mpera z’uru rubanza abashinjwa bazongera guhabwa iki gihano.”
Uyu Simbikangwa wari Kapiteni mu Ngabo z’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yahamijwe ibyaha bya jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 25, nubwo yajuriye.
Gauthier avuga ko batazi umurongo mushya wo kwiregura uzakoreshwa n’abahamijwe ibyaha, kuko bari bafite ibinyoma byinshi mu rukiko bwa mbere ku buryo hari amatsiko yo kumenya aho bazaganisha ibitekerezo byabo mu bujurire.
Perezida wa Ibuka, Prof. Jean-Pierre Dusingizemungu, yavuze ko bizeye ko u Bufaransa butazakomeza gukina ku maraso y’Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside.
Yagize ati “Bakomeje gukina kuri ayo maraso badatanga ubutabera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Turasaba ko hari intambwe isobanutse yaterwa kuri ibi birego.”
Nk’uko byagenze mu 2016, biteganyijwe ko urubanza rwabo ruzafatwa amashusho ngo azifashishwe mu mateka, hakazumvwa ubuhamya butandukanye bw’abantu baturutse mu Rwanda, abandi hakazakoreshwa uburyo bw’amashusho y’iyakure.
Itsinda rya Gauthier n’ayandi matsinda ari bwitabire araba aherekejwe n’itsinda ry’abanyamategeko, Michel Laval, Sophie Dechaumet na Kevin Charrier bo muri ML&A Avocats yunganira abantu mu mategeko.
Ngenzi na Barahira bari bahamijwe ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha bya jenoside bakoze bashyira mu bikorwa umugambi ugamije kurimbura Abatutsi. By’umwihariko bashinjwa kugira uruhare mu kwica impunzi z’Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Kabarondo, aho abagera ku 1200 bishwe.