Abanyarwanda, Octavien Ngenzi na Tito Barahirwa bakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cya jenoside n’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo mu Bufaransa, bongeye kugaruka i Paris ku burana mu rukiko rw’ubujurire, icyatunguranye muri urwo rubanza ni uko batanze Gen. James Kabarebe nk’umutangabuhamya ku ruhande rwabo.
Ngenzi na Barahira bashinjwa ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, urubanza rwabo rw’ubujurire rwatangiye ku wa Kabiri itariki ya 1 Gicurasi 2018. Aho batanze Gen. Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda nk’umutangabuhamya ku ruhande rwabo, ibi bamwe bakaba babifashe nk’ubushotoranyi.
Octavien Ngenzi w’imyaka 60 y’amavuko yafashwe muri Kamena 2010, naho Tito Barahirwa w’imyaka 67 afatwa muri Mata 2013, bombi bahoze ari ba Burugumesitiri w’icyahoze ari komini Kabarondo, bakatiwe igihano cya burundu mu 2016.
Iki kikaba ari igihano cya mbere kiremereye ubucamanza bw’u Bufaransa bwageneye abaregwa icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuva aho imanza nk’izi zitangiriye.
Mu masaha abiri urubanza rwamaze, hatanzwe imyirondoro no kurahira kw’abafite uruhare mu rubanza, hanatangazwa abazatanga ubuhamya ku mpande zombi, ku ruhande rw’abaregwa Ngenzi na Barahirwa, bamwe mu batangabuhamya batari bake ntibabashije kuboneka mu Rwanda, umwe ngo ari muri Uganda.
Aba baregwa, batanze n’abaganga babo nk’abatangabuhamya nk’inzobere, ariko aba baganga batangaza ko atari ngombwa gutangwa nk’abatangabuhamya ku ruhande rw’abakiriya babo ngo bagire icyo bavuga.
Nk’uko radiyo Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo icyatunguye abantu muri uru rubanza, ni uko mu batangabuhamya aba bagabo bombi bantanga ku ruhande rwabo, harimo na Gen. James Kabarebe.
Nyuma yo kumva Gen. Kabarebe atanzwe nk’umutangabuhamya w’aba bagabo, Alain Gotien, umwe mu bafaransa bagize uruhare mu gushaka ibimenyetso bishinja abaregwa ibyaha bya jenoside mu Bufaransa, yatangarije iyi radiyo amagambo ngo agaragaza uburakari n’akababaro.
Agira ati “Ndatekereza ko ku ruhande rw’abaregwa ari nk’ubushotoranyi, mumbabarire ntacyo nongeraho”.
Me Richard Gisagara , uhagarariye abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, wanatanze ikirego , yunze mu rya Alain avuga ko ku ruhande rumwe atatunguwe.
Ati “Nkeka ko muri make, bagenzi banjye baburanira abashinjwa uruhare bafite, hari sitarateji [strategie] bakoresha, ibi nabyo ntekereza ko ari imwe muri sitarateji bafite, mwumvise ko mu byo basaba, basabye no kujya mu Rwanda, kandi bakabisaba mu cyumweru gitaha kandi ari ibintu bakagombye kuba barakoze kera niba babishaka, njye ntabwo bintunguye kandi ntabwo numva ari ikintu gitangaje, umuntu akoresha sitarateji ashaka,…”.
Mu gihe Gen. Kabarebe nta cyo yari yatangaza niba azatanga ubuhamya mu rubanza rw’aba bagabo, urubanza ngo rurakomeza kugeza ku wa 6 Gicurasi n’aho abatangabuhamya abacamanza bakaba bazabumva kugeza mu kwezi kwa karindwi abatazaboneka ku butaka bw’u Bufaransa ngo hazakoreshwa itumanaho rigezweho.
Tito Barahira na Octavien Ngenzi basimburanye mu kuyobora icyahoze ari komini Kabarondo muri Perefegitura ya Kibungo, ubu ni mu karere ka Kayonza, Intara y’i Burasirazuba, kuva mu 1977 kugeza mu 1994 ubwo jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga.
Octavien Ngenzi yafatiwe mu birwa bya Mayotte mu 2004 ashaka ubuhungiro akoresheje impapuro mpimbano mu gihe Tito Barahira yafatiwe i Toulouse aho yari atuye muri Mata 2013.