Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Buhinde byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 66.6 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari zigera kuri 56 z’amafaranga y’u Rwanda, yo kubaka umuhanda Base-Butaro-Kidaho mu Ntara y’Amajyaruguru.
Uyu muhanda ureshya n’ibirometero 63 uzahuza uturere twa Rulindo na Burera ndetse uhure n’umuhanda uva i Musanze ukomeza ujya ku mupaka wa Cyanika.
Ubwo hasinywaga aya masezerano, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko uyu muhanda uzafasha cyane mu bucuruzi, gutwara abantu ndetse n’ubukerarugendo.
Yagize ati “Uzadufasha ari mu bwikorezi bw’imizigo, ufashe ubucuruzi ariko no mu gutwara abantu. Hari ibikorwa by’amajyambere bizakoresha uyu muhanda cyane cyane ibitaro bya Butaro bivura indwara ya Kanseri, ndetse hakaba hari kubakwa na Kaminuza y’ubuvuzi, ibyo bikaba ari ibikorwa bikomeye bizatuma abagana izo serivisi boroherwa n’ingendo.”
Uretse guhuza ibitaro bya Butaro n’ibya Ruhengeri, uyu muhanda uzafasha ba mukerarugendo basura ahantu nyaburanga mu Karere ka Burera, ikiyaga cya Ruhondo, abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse woroshye n’ingendo ku bazakenera serivizi za Kaminuza ya Global Health Equity (UGHE) irimo kubakwa.
Umuyobozi wa Exim Bank mu karere wari uhagarariye Guverinoma y’u Buhinde, Tarun Sharma, yavuze ko bishimiye gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere n’imibereho myiza mu Rwanda, binyuze mu mishinga batera inkunga.
Yagize ati “Twishimiye kuba dusinye iyi nguzanyo, icy’ingenzi kuri twe ni uko imishinga yose ari igamije iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza muri iki gihugu. Gutoranya imishinga ku ruhande rw’u Rwanda, byahereye ku rwego rw’ingufu, ubuhinzi, ubumenyingiro none uyu munsi ni ubwikorezi.”
Umuhanda Base-Butaro-Kidaho wari waratangiye kubakwa ari nako igihugu gishakisha amafaranga yo kuwurangiza.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, ushinzwe ubwikorezi, Jean de Dieu Uwihanganye, avuga ko ubwo amafaranga yo kuwukora wose yabonetse hagiye gushakishwa rwiyemezamirimo ukomeza imirimo, ku buryo mu Ugushyingo 2018 uzatangira gukorwa.
Akomeza avuga ko abaturage bazimurwa bamaze kubarirwa, bityo bakaba bagiye kwishyurwa kugira ngo imirimo izatangire byararangiye.
Yagize ati “Ibijyanye no kwimura abaturage, bamwe barabariwe barishyurwa kandi hagendaga hishyurwa aho rwiyemezamirimo wa mbere yagombaga gukora, abandi na bo barabariwe bazishyurwa muri uyu mwaka tugiye gutangira kuko umuhanda ubwawo uzafata imyaka ibiri.”
Mu 2011 u Buhinde bwagurije u Rwanda miliyoni 80 z’amadolari zo kubaka urugomero rwa Nyabarongo I, rutanga megawatt 27 z’amashanyarazi; Mu 2013 bwatanze inguzanyo ya miliyoni 120.05 mu mushinga wo kuhira mu Karere ka Kirehe; umwaka ushize buguriza u Rwanda miliyoni 81 z’amadolari zo kubaka amashuri y’imyuga n’ibigo bihugura urubyiruko ku kwihangira imirimo.
Inguzanyo yatanzwe n’u Buhinde izishyurwa mu myaka 25 ku nyungu ya 1.5% ariko kwishyura bikazatangira nyuma y’imyaka itanu.