U Buholandi bwagejeje i Kigali, kuri uyu wa Gatandatu, Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremyi Jean Claude bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ma saa moya z’umugoroba nibwo indege ya KLM yabagejeje i Kigali, bamenyeshwa ibyaha bakewaho ko babikoreye muri Kigali.
Ubushinjacyaha bwabwiye itangazamakuru nubwo ibyaha babikoreye mu bice bitandukanye, bombi baregewa ibyaha bya Jenoside, gukangurira abaturage b’Abahutu kwica Abatutsi, icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, ibyaha b
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yavuze muri make ibyo buri umwe akurikiranweho.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin
Yagize ati”Mpereye kuri Mugimba Jean Baptiste, …yari umukozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda ariko akanaba Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya CDR. Hari ibyaha tumukekaho yakoreye muri Kigali, by’umwihariko muri Nyakabanda, i Nyakabanda haguye imbaga y’Abatutsi, tukaba dukeka ko yabigizemo uruhare.”
Mugimba Jean Baptiste mu maboko ya Polisi
Kuri Iyamuremye, Nkusi yagize ati”Ngira ngo muzi imbaga y’Abatutsi yari yahungiye kuri ETO Kicukiro; Hari Abatutsi barenga ibihumbi bitatu bari bahahungiye, ndetse banahaguye. We rero ibikorwa tumukekaho ni iby’aho ngaho muri ETO Kicukiro ndetse no mu nkengero zaho, ni byo tumukurikiranyeho. Ndetse amakuru atugaragariza ko yari na Perezida w’Interahamwe muri iyo Segiteri.”
Iyamuremye Jean Claude amaze kugezwa mu maboko ya Polisi
Avuga ko aba bakekwaho kuba baragize uruhare muri Jenoside, hagendewe ku iperereza ryakozwe n’amakuru Ubushinjacyaha bwabonye, n’ibyo abatangabuhamya babuhaye, bikaba binafitiwe ibimenyetso bifatika bizahabwa urukiko.
Aba bagabo bombi bagejejwe mu Rwanda, mu maboko ya Polisi bari batuje cyane. Inzego z’ubutabera zitangira akazi kazo k’ibanze iyo ukekwaho ibyaha agejejwe ku butaka bw’u Rwanda.
Mu gihe u Rwanda rukomeza umunsi ku munsi gusaba ko abakekwaho ibyaha bya Jenoside batabwa muri yombi bakoherezwa mu Rwanda cyangwa bakaburanishirizwa aho bafatiwe, Nkusi yashimiye u Buholandi ku cyemezo bwafashe.
Nkusi yakomeje avuga ko aba bagabo boherejwe mu Rwanda nyuma y’igihe kirerekire mu manza mu Buholandi kuko byanageze mu Rukiko rw’uburayi rw’uburenganzira bwa muntu.
Umwanditsi wacu