• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»u Burundi bwataye muri yombi abakozi b’umuryango International Rescue Committee, IRC

u Burundi bwataye muri yombi abakozi b’umuryango International Rescue Committee, IRC

Editorial 12 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Umurundi n’Abanye-Congo babiri bakorera Komite Mpuzamahanga y’Ubutabazi (International Rescue Committee, IRC) yo muri Amerika batawe muri yombi bazira gusuzugura ibwiriza rihagarika imiryango itari iya leta gukora mu mezi atatu.

Umuvugizi muri Minisiteri y’Umutekano mu Burundi, Nkurikiye Pierre, yemeje ko aba bakozi bafatiwe mu Burengerazuba bw’igihugu ku wa 10 ukwakira 2018.

Yagize ati “Ejo hashize Polisi ya Muyinga yatunguwe no gusanga abakozi batatu ba IRC bari mu kazi mu gihe imiryango itari iya leta yahagaritswe gukora. Bakoraga nta ruhushya bahawe. Ubu bari kubazwa.”

Daily Monitor yanditse ko IRC ntacyo yatangaje ku itabwa muri yombi ry’abakozi bayo.

Mu mpera za Nzeri 2018, nibwo Akanama gashinzwe Umutekano mu Burundi kanzuye guhagarika mu mezi atatu ibikorwa by’imiryango itari iya leta kugeza ishyize mu bikorwa itegeko rigenga imikorere yayo.

Itegeko rivuga ko ingengo y’imari yayo igomba gushyirwa muri Banki Nkuru y’Igihugu no kubahiriza n’iringaniza ry’amoko mu kazi. Yabwiwe kujya itanga akazi ku Bahutu bangana na 60%, no ku Batutsi 40%.

Imiryango ine gusa mu igera ku 130 niyo yujuje inyandiko zikenewe ngo ikomorerwe gukorera mu gihugu cyiganjemo benshi bayitegaho amakiriro.

U Burundi bwagiye mu mvururu zishingiye kuri politiki kuva muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza Pierre yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora manda ya gatatu, itaravuzweho rumwe, yaje no gutsindira.

Izi mvururu zaguyemo abagera ku 1200, mu gihe abarenga 400,000 bahungiye mu bihugu by’ibituranyi.

2018-10-12
Editorial

IZINDI NKURU

Hagati ya Tshisekedi n’Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w’intambara ya Kongo?

Hagati ya Tshisekedi n’Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w’intambara ya Kongo?

Editorial 24 Sep 2024
Dore umuti Perezida Kagame yatanze watuma Afurika isatira iterambere Aziya igezeho

Dore umuti Perezida Kagame yatanze watuma Afurika isatira iterambere Aziya igezeho

Editorial 28 Jan 2018
Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24

Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24

Editorial 07 Apr 2018
Igisebo kuri Kiliziya Gatolika yo mu Bubiligi: Ba babikira b’abajenosideri basubiye mu mirimo yabo, ubu baryohewe n’ubuzima nk’aho abo bishe nta gaciro bari bafite

Igisebo kuri Kiliziya Gatolika yo mu Bubiligi: Ba babikira b’abajenosideri basubiye mu mirimo yabo, ubu baryohewe n’ubuzima nk’aho abo bishe nta gaciro bari bafite

Editorial 06 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CNLG  aravuga ko Amerika ari intangarugero  igakebura u Buholandi bukinangira kohereza abakekwaho Jenoside
Mu Mahanga

CNLG aravuga ko Amerika ari intangarugero igakebura u Buholandi bukinangira kohereza abakekwaho Jenoside

Editorial 29 Sep 2016
RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukorera ku bibuga byose by’indege muri Nigeria
UBUKERARUGENDO

RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukorera ku bibuga byose by’indege muri Nigeria

Editorial 27 Mar 2018
Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa
Amakuru

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa

Editorial 10 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru