Inama y’Abaminisitiri yateranye mu cyumweru gishize, yashyizweho ingamba nshya zo gukomeza umubano n’ibihugu by’ibihangange ku isi mu bijyanye n’umutekano, ibi ngo bikazafasha u Burundi mu gukaza umutekano n’igisirikare cyabwo.
Mu bijyanye n’umutekano, u Burundi bwiyemeje gukomeza umubano na Afurika y’Epfo n’u Bushinwa, naho mu bijyanye no gukomeza igisirikare, iyi nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa kane tariki ya 25 Mutarama, yemeje gukomeza umubano n’abacanshuro b’u Burusiya.
Mu Ukuboza 2017, u Burundi bwagiranye amasezerano na Turkiya agamije imikoranire mu bijyanye n’umutekano.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru UBM, ngo mu itangazo Leta y’u Burundi yashyize hanze, igira iti “Mu bijyanye no kurwanya iterabwoba, ibihugu bifitanye umubano byishyira hamwe kugirango birwanyirize hamwe ibikorwa by’ubukozi bw’ibibi,… icyo gikorwa kizafasha abapolisi b’u Burundi kumenya uburyo bwo kurwanya iterabwoba”.
Ibihugu nk’u Bufaransa, U Bubiligi, u Budage ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika, ni bimwe mu bihugu byakoranye igihe kirekire n’u Burundi mu bya gisirikare, ubu ngo bikaba bisa n’ibyabuteye umugongo.