Amabasaderi w’u Burundi i Genève, yagowe no gusobanurira Akanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu impamvu igihugu cye cyirukanye impuguke za Loni zari zoherejwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Komiseri Wungirije Ushinzwe Uburengaznira bwa Muntu muri Loni, Kate Gilmore, yabwiye Akanama k’iri shami, ko adashobora gutanga raporo ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu Burundi kuko iki gihugu cyanze gukorana n’impuguke zari zoherejwe.
Viza izo ntumwa zari zahawe zaje gukurwaho muri Mata.
Ati “Biteye impungenge kuko kubura k’ubwo bufatanye u Burundi bwabujije ishyirwa mu bikorwa rw’icyemezo cy’Akanama n’inshingano z’iryo tsinda.”
U Burundi bwabayemo amakimbirane mu 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko ashaka kwiyamamariza manda ya gatatu.
Byafashwe na benshi nko kutubahiriza Itegeko Nshinga. Inzego z’umutekano zahanganye nabo n’abarwanya icyo cyemezo cya Nkurunziza, amagana y’abaturage aricwa, hafi ibihumbi 500 by’abaturage barahunga.
Gilmore yashimye uburyo abadipolomate b’Abanyaburayi banenze u Burundi, kuko iyo migirire atari iyo kwihanganira.
Ambasaderi w’u Burundi i Genève, Renovat Tabu, yavuze ko kugenda kw’izo mpuguke za Loni byafashwe nabi.
Yagize ati “U Burundi buricuza […] uburyo ibintu byafashwe bikumvikana nk’aho bwanze ubufatanye.”
Yakomeje avuga ko u Burundi bubabajwe n’ibinyoma byabushinjwe byatumye bushyirwa mu kato.
Yavuze ko Komiseri Mukuru wa Loni mu Ishami rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Zeid Ra’ad al Hussein, yahinduye ubutumwa bw’izo mpuguke, bitungura Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka, ntizongerera igihe Viza yazo.
Kohereza mu Burundi izo ntumwa, byari bishingiye ku busabe bw’ibihugu bya Afurika mu Kanama ka Loni umwaka ushize.
Izo ntumwa zabonwaga nk’izari gutuma hatoherezwayo komisiyo yihariye.
Byaje kurangira nayo yoherejweyo, bisaba u Burundi kwemerera rubanda gufasha izo ntumwa zari mu bucukumbuzi.
Mu cyumweru gishize, Komisiyo yashyiriweho gucukumbura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Burundi, yatangaje ko ihonyorwa ry’uburengaznira bwa muntu ryatizwaga umurindi n’ubutumwa bw’abayobozi barimo Perezida Nkurunziza.
Komisiyo irashaka ko havugururwa ubutumwa bw’abantu 47 b’Akanama gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, batangiye akazi k’ibyumweru bitatu kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru.