• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»U Bwongereza : Perezida Kagame yahuye n’Igikomangoma Harry mu nama ya Commonwealth

U Bwongereza : Perezida Kagame yahuye n’Igikomangoma Harry mu nama ya Commonwealth

Editorial 17 Apr 2018 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame uri mu Bwongereza mu nama ihuza abakuru b’Ibihugu 53 bikoresha ururimi rw’Icyongereza bihuriye mu muryango wa Commonwealth, yahuye n’Igikomangoma Henry ‘Harry’ cy’u Bwongereza.

Nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje kuri Twitter, kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame n’Igikomangoma Harry bahuriye i Buckingham ariko ntihahise hashyirwa hanze ibyerekeye ibiganiro bagiranye.

Iyi nama iba kabiri mu mwaka, kuri iyi nshuro irahuriza hamwe abagera ku 5000 baturutse muri za Guverinoma, abashoramari ndetse na sosiyete sivile, baganire ku ngingo zirimo guteza imbere uburumbuke, umutekano n’ubworoherane.

Umusozo w’iyi nama uzaba umwiherero w’abayobozi uzabera Windsor Castle kuwa Gatanu tariki 20 Mata 2018.

Muri uyu mwiherero abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bazaganira ku bufatanye mu bibazo byugarije Isi n’iby’ingenzi bikwiye kwitabwaho mbere muri Commonwealth.

Igikomangoma Harry ejo kuwa mbere Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth, yamugize Ambasaderi w’Urubyiruko rw’ibihugu rwo mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.

Afungura ihuriro ry’urwo rubyiruko, Harry w’imyaka 34 yavuze ko azakora uko ashoboye urubyiruko rugatanga umusaruro mu gukemura ibibazo byugarije Isi. Yavuze ko 60% by’abatuye ibihugu 53 bya Commonwealth ni ukuvuga miliyari 1.4 ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30, rugomba guhindura Isi.

 

Perezida Kagame na Prince Harry bahuriye i Buckingham

Ibyerekeye Igikomangoma Harry

Igikomangoma Harry ni umwe mu bagize umuryango w’ibwami mu Bwongereza, umuhungu muto w’ibikomangoma, Charles na Diana, akaba uwa gatanu ku ruhererekane rw’abashobora kuragwa ubwami mu Bwongereza.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Henry Charles Albert David uzwi nk’ Igikomangoma Harry yagizwe Perezida mushya w’Ikigo gifatanya na guverinoma zitandukanye mu gucunga Pariki z’ibihugu n’ibyanya bibungabunzwe, African Parks, ari nacyo gicunga Pariki y’Akagera.

Mu 2009 nibwo African Parks yasinyanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ashyiraho ikigo Akagera Management Company (AMC) gicunga Pariki y’Igihugu y’Akagera, maze mu 2010 gitangira imirimo gikuriwe n’inama y’ubutegetsi ihuriweho na RDB na African Parks.

Kuva icyo gihe ibikorwa byo gushimuta inyamaswa byaracyashywe ndetse zirakunda ziriyongera, ubu iyi pariki ikaba ibarizwamo amoko atanu y’inyamaswa zihagazeho kuri uyu mugabane arizo Intare, Inzovu, Ingwe, Imbogo n’Inkura.

African Parks yatangaje ko Prince Harry yanafatanyije n’iki kigo muri Nyakanga 2016 muri Malawi, mu gikorwa cyo kwimura icyiciro cya mbere cy’inzovu 520 zagombaga kujyanwa mu bilometero 350 muri icyo gihugu, muri pariki eshatu zicungwa na African Parks.

Prince Harry kandi amaze kuva mu gisirikare mu 2015, yamaze amezi atatu mu mishinga yo kwita ku nyamaswa muri Namibia, Tanzania, Afurika y’Epfo na Botswana.

African Parks yagize uruhare rukomeye mu kubungabunga no kurinda Pariki y’Akagera, ku buryo uretse kwiyongera kw’inyamaswa, umutekano wazo wakajijwe zikazitirwa ngo zidakomeza konera abaturage, hubakwa uruzitiro rurimo amashanyarazi rutuma inyamaswa zidapfa kururenga.

Nubwo hatatangajwe ibyo Perezida Kagame yaganiriye na Prince Harry, birashoboka ko ingingo yo guteza imbere ubukerarugendo iri mu zo baganiraho.

2018-04-17
Editorial

IZINDI NKURU

UNDP yahaye u Rwanda hafi miliyoni 900 Frw zo kwifashisha mu kurwanya ubukene

UNDP yahaye u Rwanda hafi miliyoni 900 Frw zo kwifashisha mu kurwanya ubukene

Editorial 21 Dec 2018
Raporo y’Umuvunyi yagaragaje miliyari za Leta zakoreshejwe nabi n’izarigishijwe mu 2017/2018

Raporo y’Umuvunyi yagaragaje miliyari za Leta zakoreshejwe nabi n’izarigishijwe mu 2017/2018

Editorial 31 Dec 2018
#Kwibohora25 : Impinduka zidasanzwe mu iterambere ry’ubukungu mu myaka 25

#Kwibohora25 : Impinduka zidasanzwe mu iterambere ry’ubukungu mu myaka 25

Editorial 05 Jul 2019
Ibigo bikomeye ku isi ntibishaka gucikanwa n’amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Ibigo bikomeye ku isi ntibishaka gucikanwa n’amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Editorial 21 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame na João Lourenço wa Angola bagiye mu Bubiligi aho baziga ku kibazo cya Congo
POLITIKI

Perezida Kagame na João Lourenço wa Angola bagiye mu Bubiligi aho baziga ku kibazo cya Congo

Editorial 30 May 2018
Kamonyi: Abantu barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana
Mu Mahanga

Kamonyi: Abantu barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Editorial 02 Jan 2016
Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi
ITOHOZA

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Editorial 15 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru