• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda ni igihugu kiri kumwe n’Imana- Dr Ngirente

U Rwanda ni igihugu kiri kumwe n’Imana- Dr Ngirente

Editorial 15 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yahamije ko u Rwanda ari igihugu kiri kumwe n’Imana mu bikorwa byacyo byose ku buryo nta bwoba abagituye bakwiye guterwa n’ibibazo bitandukanye bahura na byo.

Ibi yabivugiye mu masengesho yo gusengera igihugu yabaye ejo hashize ku Cyumweru,  yavuze ko u Rwanda ruri mu biganza by’Imana, bityo hakaba nta cyarutera ubwoba .

Ashingiye ku  ku isomo dusanga muri   Bibiliya, Dr Ngirente yagize ati “Muri Bibiliya mu gitabo cya Zaburi ya 23 umurongo wa 4 ahagira hati ‘N’ubwo nanyura mu gikombe gicuze umwijima, nta kintu cyantera ubwoba kuko Uhoraho uri kumwe nanjye, uranyobora ukanandengera, ibyo ni byo bimpumuriza’. U Rwanda ruri kumwe n’Imana twese turabizi.”

Yavuze ko Imana ari yo yatumye u Rwanda rugera ku byo rwagezeho byose mu myaka ishize, aboneraho no gusaba abantu bose kutagira ibyo batinya ahubwo bagakomeza kwiragiza Imana no kuyiragiza u Rwanda.

Dr Ngirente  ati “Gushimira Imana kubera ibyiza yakoreye igihugu cyacu ndetse no gushyira mu biganza byayo ibikorwa duteganya kugeraho muri uyu mwaka ni umuco mwiza dukwiye gukomeza gushingiraho. Ndifuza ko twese twakomeza kuyishimira ariko tunayisaba ko izadutiza imbaraga zo gukora ibindi.

Aya masengesho ya 2018 yakozwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti “Ubuyobozi bugamije kwihutisha iterambere” Dr Ngirente ati “Iyi nsanganyamatsiko ishingiye kuri gahunda y’igihugu cyacu kiyemeje kwihutisha iterambere”.

Ni  ku nshuro ya 23  aya masengesho akozwe, akaba aba mu tangiriro z’umwaka, abayobozi bakuru b’igihugu bagashimira Imana ku byo iba yarakoreye u Rwanda mu mwaka uba ushize, bakanayiruragiza umwaka uba utangiye.

Hanagarukwa ku bikorwa biba byaragezweho mu mwaka urangiye, ubu hakaba hagarutswe ku bikorwa by’indashyikirwa byaranze 2017 birimo amatora y’Umukuru w’Igihugu yasubije ibyifuzo by’Abanyarwanda benshi bashakaga kuyoborwa na Paul Kagame.

Abayobozi bakuru barimo Madamu Jeannette Kagame bitabiriye aya masengesho, umuvuga butumwa, yari Pasiteri Habimana Didier wigishije ku nsanganyamatsiko ivuga ku buyobozi bugamije kwihutisha iterambere.

Nkundiye Eric Bertrand/Rushyashya.net

2018-01-15
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame, yagereranije ubwimvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda nk’ amakimbirane ari mu muryango

Perezida Kagame, yagereranije ubwimvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda nk’ amakimbirane ari mu muryango

Editorial 16 Dec 2019
Menya bamwe mu bagize Jambo asbl ihakana Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994

Menya bamwe mu bagize Jambo asbl ihakana Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994

Editorial 14 Feb 2018
Ibyo muri ya ‘’guverinoma‘’ ya Padiri Nahimana imbwa zabirwaniyemo!

Ibyo muri ya ‘’guverinoma‘’ ya Padiri Nahimana imbwa zabirwaniyemo!

Editorial 28 Feb 2023
Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko itegeko ryo gutererana Abatutsi muri ETO ritatanzwe n’u Bubiligi

Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko itegeko ryo gutererana Abatutsi muri ETO ritatanzwe n’u Bubiligi

Editorial 16 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Abasirikare bane biciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro abandi 6 barakomereka
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Abasirikare bane biciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro abandi 6 barakomereka

Editorial 21 Oct 2018
Perezida Kagame yasabye abayobozi kudahora basaba imbabazi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasabye abayobozi kudahora basaba imbabazi

Editorial 12 Mar 2019
Yannick Mukunzi na Rutanga barekuwe
ITOHOZA

Yannick Mukunzi na Rutanga barekuwe

Editorial 21 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru