• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»‘U Rwanda nta ruhare rufite mu gufasha M23 mu bitero iherutse kugaba muri Congo’-ICGLR

‘U Rwanda nta ruhare rufite mu gufasha M23 mu bitero iherutse kugaba muri Congo’-ICGLR

Editorial 29 Mar 2017 ITOHOZA

Ibi n’ibyatangajwe m’Ubushakashatsi bwakozwe n’ Ihuriro rishinzwe ubugenzuzi ry’Inama y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga (ICGLR).

ICGLR iragaragaza ko u Rwanda na Uganda nta ruhare naruto ibihugu byombi byagize mu gufasha M23 mu kugaba ibitero muri RDC guhera mu Gushyingo 2016 kugeza muri Gashyantare 2017.

Ibyo ICGLR itangaza ibi, ivuga ko ari ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe kuva kuwa 07 kugeza kuwa 18 Gashyantare mu Rwanda, muri Uganda ndetse no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ngo ubu bushakashatsi bukaba bwari bushingiye ku buhamya bw’abahoze mu mutwe wa M23 bafatiwe muri Rutshuru bakaba bamwe barahawe ubuhungiro mu Rwanda abandi muri Uganda.

Ubu bushakashatsi buremeza ko abarwanyi ba M23 bari ku butaka bwa Congo kuva mu Ugushyingo 2016 kugeza muri Gashyantare nk’uko amakuru ava mu gisirikare cya congo kuri raporo y’iri huriro avuga.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru, igaruka kuri ubu bushakashatsi yatangaje ko nta bufasha bw’ibikoresho bw’u Rwanda cyangwa Uganda kuri izi nyeshyamba na n’ubu zicumbikiwe ku butaka bw’ibi bihugu byombi bwaba bwarateye izi nyeshyamba.

Ibikoresho bya gisirikare nk’amasasu n’imbunda, ngo abahoze muri M23 baba barifashishaga ahantu hatandukanye bagiye bahisha intwaro basize muri Rutshuru kubw’ibyo ngo ibihugu by’u Rwanda cyangwa Uganda hakaba nta bufasha buzwi byahaye aba barwanyi. Iyo raporo ariko itunga agatoki ibi bihugu ibishinja kuba byarahumirije kuri uko kongera kwinjira muri Congo mu bwihisho kw’abahoze muri M23.

Nk’uko amakuru akomeza ava mu gisirikare cya Congo avuga, ngo imyanzuro y’iperereza ryakozwe n’akanama ka ICGLR iri muri raporo y’ibanga yo kuwa 27 Gashyantare iremeza ko M23 yinjiye muri Congo mu Ugushyingo 2016 kugeza muri Gashyantare muri Teritwari ya Rutshuru.

Ku ruhande rwabo, abayobozi ba M23 babwiye impuguke za ICGLR ko niba hari abari abarwanyi babo bagerageje gusubira muri Congo bihishe ari ukubera ko Guverinoma ya Congo itubahirije amasezerano ya Nairoibi yashyizweho umukono mu Ukuboza 2013, yatumye uyu mutwe wemera gushyira hasi intwaro.

Muri ayo masezerano hakaba hari harimo guha imbabazi abahoze ari inyeshyamba, gufungura imfungwa, guhindura M23 ishyaka rya politiki no gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi no kwinjiza ababishaka mu gisirikare cy’igihugu. ICGLR ikaba isaba ko ayo masezerano yashyirwa mu bikorwa nk’uko \Radio Okapi ikomeza ibivuga.

-6199.jpg

Umugaba mukuru wa M23, Gen Sultan Makenga n’abamurinda

Hagati aho, Uwahoze ari umugaba mukuru wa M23, Gen Sultan Makenga wabuze aho yari acumbitse I Kampala kuva kuwa 14 Mutarama, na n’ubu ntiharamenyekana aho aherereye.

Amakuru ava mu gisirikare cya Congo akaba avuga ko ashobora kuba akiri ku butaka bwa Congo nk’uko na none ngo raporo ya ICGLR ikomeza ivuga mu myanzuro yayo.

2017-03-29
Editorial

IZINDI NKURU

IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

Editorial 22 Sep 2017
Polisi ya Malawi mu iperereza ku Munyarwanda wiciwe mu nkambi anizwe

Polisi ya Malawi mu iperereza ku Munyarwanda wiciwe mu nkambi anizwe

Editorial 02 Feb 2017
RNC ikomeje kwangiza urubyiruko rw’ u Rwanda irushora mu bikorwa bya Politiki kungufu

RNC ikomeje kwangiza urubyiruko rw’ u Rwanda irushora mu bikorwa bya Politiki kungufu

Editorial 28 Jul 2016
Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage

Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage

Editorial 13 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“mu minsi iri imbere ukuri kose tuzi …tuzagufata tugushyire izo mpuguke”- Theogene Rudasingwa
INKURU NYAMUKURU

“mu minsi iri imbere ukuri kose tuzi …tuzagufata tugushyire izo mpuguke”- Theogene Rudasingwa

Editorial 08 Jan 2019
Perezida Museveni  n’Umuhungu we Kainerugaba bashimiye Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda
Mu Rwanda

Perezida Museveni n’Umuhungu we Kainerugaba bashimiye Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda

Editorial 13 Aug 2017
Mu mukino wabonetsemo amakarita 3 atukura, AS Kigali yatsinze Gorilla FC ifata umwanya wa 3 w’agateganyo, Uko umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda ukomeza
Amakuru

Mu mukino wabonetsemo amakarita 3 atukura, AS Kigali yatsinze Gorilla FC ifata umwanya wa 3 w’agateganyo, Uko umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda ukomeza

Editorial 20 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru