• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle   |   30 May 2025

  • AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ?    |   29 May 2025

  • INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR   |   29 May 2025

  • Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza   |   29 May 2025

  • AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya   |   29 May 2025

  • “FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR   |   28 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»U Rwanda ntirurajwe ishinga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)-Mushikiwabo

U Rwanda ntirurajwe ishinga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)-Mushikiwabo

Editorial 31 Oct 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’ Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rudafitiye icyizere amasezerano ya Roma ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC), kuko rubogama.

Yabitangaje mu muhango wo gutangiza imikorere ya televiziyo ya TV5 Monde Afrique mu Rwanda, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2017. Ni nyuma y’ikibazo yabajijwe n’umunyamakuru Françoise Joly, abaza ku bijyanye n’icyo u Rwanda ruvuga ku mikorere y’uru rukiko ndetse no ku Burundi.

Nyuma yuko Rudatsimburwa Albert, Umuyobozi wa Contact Radio &TV yibukije Minisitiri Mushikiwabo n’abari bakibajije icyo akivugaho, Mushikiwabo yabikomojeho kuri Twitter.

Ati « U Rwanda ntirufitiye icyizere(ntirwemera) amasezerano ya Roma(ashyiraho ICC), ( le #Rwanda s’est méfié duTraité de Rome,vue la politisation de la justice internationale), nyuma yo kubona ko rubogamiye ku mpamvu za politiki aho gukorera mu murongo nyawo w’ubutabera butabogamye.

Mushikiwabo akomeza avuga ko hari abantu bakurikiranywe n’uru rukiko ariko ngo bitagombye.

-8536.jpg

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo

Yongeyeho ati « Hari abari muri urwo rukiko batagombye kuba bariyo, n’abagombye kuba bariyo ariko batajyanyweho. »

Yasoje avuga ko imitekerereze y’u Rwanda kuri icyo kibazo yarenzaho.

Ikinyamakuru Bwiza dukesha iyi nkuru kivuga ko mu bihe bimwe mu byaranze imbwirwaruhame za Perezida Kagame mu myaka itanu kuva mu nteko ya 68 kugeza mu ya 72, yagiye agaruka ku mikoranire n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, imiyoborere, ibibazo by’intambara n’abimukira byugarije Isi n’ibindi.

U Rwanda rwanenze kenshi mu ruhame imikorere ya ICC

Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku nteko rusange ya Loni ya 68 yabaye muri Nzeri 2013, yamaganye bikomeye imikorere y’uru rukiko.

Icyo gihe yavuze ko Afurika ishyigikiye umuco wo guhana n’ishyirwaho ry’ubutabera mpuzamahanga, ariko ibya ruriya rukiko byo birangwa no kubogama gukabije iyo bigeze ku Banyafurika.

Ati “[Urukiko rwa ICC] Rwagaragaje ukubogama gukomeye ku Banyafurika, aho guteza imbere ubutabera n’amahoro, rwatsikamiye imbaraga zishyirwa mu gushaka ubwiyunge, rukoza isoni abayobozi bo muri Afurika.”

-8537.jpg

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Yatanze urugero ku manza zaregwagamo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, n’urwa Visi Perezida w’icyo gihugu William Ruto, avuga ko inenge zose z’uru rukiko ziri kwigaragariza muri izo manza.

Ati “Abanyakenya bagaragaje ubushake mu kwivura ibikomere byo mu bihe bishize, bariyunga ubundi bakomeza inzira igana imbere. Ni yo mpamvu batoye abayobozi babayobora kuri ubu.”

U Rwanda ntirwasinye amasezerano ya Roma

Mu mwaka w’2016, Perezida Kagame yasobanuye ko u Rwanda rutasinye amasezerano ya Roma ashyiraho uru rukiko, kubera ko rutumvaga aho ruganisha.

Yagize ati “Numvise uvuga ibintu bya ICC, ntabwo twigeze dusinya muri ICC kubera ko tutumvaga neza aho iganisha, hari abagiyemo bashaka kuvamo, hari abagiyemo baheramo ntacyo bavanamo, ntibazi icyo barimo ariko bahezemo.”

Ibihugu bya Afurika byakunze kunenga imikorere y’uru rukiko, kugeza ubwo bimwe mu bihugu byatangiye kuvana akarenge mu bigengwa n’amasezerano yarwo.

Mu nama ya AU iheruka kubera mu Rwanda mu mwaka w’2016 byari byitezwe ko abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bashoboraga kwemeza gatanya hagati y’urwo rukiko na Afurika, icyakora ntibyabaye ahubwo ibihugu birurimo byahawe umukoro wo kuruvamo hakongererwa ubushobozi urukiko rwa Afurika.

Icyo gihe u Rwanda rwari rwatezwe igisa n’umutego na ICC yarusabye guta muri yombi Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir, witabiriye iyi nama. Icyo gihe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo akaba yaravuze ko nta burenganzira rufite bwo kugira uwo ruta muri yombi, ndetse ko ubusabe bwa ICC ari ugushaka kurangaza abitabiriye inama.

Ati“U Rwanda ntirwasinye ku masezerano ya Roma, bityo nta burenganzira rufite bwo kugira ngo rute muri yombi umuntu uwo ariwe wese ariko ubusabe bwa ICC kuri guverinoma y’u Rwanda mu minsi ibiri ishize, twabufashe nk’ubushaka kuturangaza kandi twari duhuze cyane ku buryo tutari kubona umwanya w’ibyo bintu.”

Ubusanzwe ingingo ya 127 y’amasezerano ya Roma, yemerera igihugu kinyamuryango kwivana muri ayo masezerano ku mpamvu zacyo bwite, kandi uko kwivanamo ntikubangamire ubundi bufatanye bushobora gukenerwa n’urukiko kuri icyo gihugu.

Ibyo biherutse gukorwa n’u Burundi buherutse gutera iyi ntambwe itavugwaho kimwe n’abantu batandukanye. Bamwe bavuga ko ari uguhunga gukurikiranwa ku byaha bijyanye n’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu bivugwa muri icyo kibazo.

Uburyo abanyafurika bagaragaza ko badashyigikiye uru rukiko byakajije umurego ubwo rwatangiraga gukurikirana bamwe mu bayobozi ba Kenya; Uhuru Kenyatta na William Ruto, Perezida w’iki gihugu na Visi Perezida we. benshi bumvaga ko rutakurikirana umuntu akiri ku butegetsi.

Mu mpera za 2014 ubwo Kenya yizihizaga isabukuru y’imyaka 51, Perezida Museveni yagize ati “Mu nama y’ubutaha nzatanga icyifuzo gisaba ko ibihugu byose byo ku mugabane w’ Afurika biva mu rukiko rwa ICC”

Ikindi kimenyetso cyo kutarushaka cyagaragaye ubwo Perezida wa Sudan Omar Al- Bashir yacikaga uru rukiko mu gihe ubutabera bw’ Afurika y’Epfo bwari bwasohoye impapuro zo ku kumuta muri yombi nyuma yo kubisabwa na ICC.

Uumwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wamenyekanye cyane mu itangazamakuru no gukurikirana ibya Politiki mpuzamahanga Dr Kayumba Christopher avuga ko urukiko mpuzamahanga rutibasira Afurika ndetse akenshi rukora ibyo Abanyafurika barusabye. Asanga rutazigera rutanga ubutabera bwuzuye kubw’inyungu z’ibihugu bikomeye.

-8538.jpg

Dr Kayumba Christopher

Ati “Icyo nzi ni uko abari muri ruriya rukiko benshi ari abo ku mugabane w’Afurika. Gusa nta gihugu na kimwe ICC yagiye gufatamo umuntu kitabisabye”

Avuga ko Abanyakenya bagiye mu nteko bavuga ko uru rukiko ari rwo ruzabarenganura muri 2008, babonye bikomeye bararwamagana. Museveni nawe uruvumira ku gahera niwe warusabye gufata Joseph Kony ndetse na DR-Congo niyo yifuje ko Bemba atabwa muri yombi.

Yagize ati “Abavuga ko rubogamye ntabwo bazi amateka y’Afurika ndetse nuko aribo babisaba.Gusa urebye Abanyafurika rufata nibo benshi nubwo ugiye no kureba amakimbirane akomeye ku Isi ari naho abarizwa kurusha ahandi”

Uru rukiko rwatangira imirimo yarwo tariki ya 1 Nyakanga 2002, rwakunze kurwanywa n’abategetsi bo muri Afurika bavuga ko rwibasira uyu umugabane bagendeye ku bo uru rukiko rwataye muri yombi n’abo rwaburanishije.

Igihugu cya Gambia cyari cyatangaje ko kigiye kwivana mu masezerano y’uru rukiko ubwo cyaborwaga na Yahya Jammeh, ariko Adama Barrow uyobora iki gihugu yatangaje ko uwabirotaga yakanguka kuko atazabyemera.

Source : Bwiza

2017-10-31
Editorial

IZINDI NKURU

Umusizi Innocent Bahati ntiyarigishijwe, yagiye mu mitwe iharanira guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Umusizi Innocent Bahati ntiyarigishijwe, yagiye mu mitwe iharanira guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 16 Feb 2022
Polisi iragira inama abantu kureka gucururiza ibikomoka kuri peteroli ahatabugenewe

Polisi iragira inama abantu kureka gucururiza ibikomoka kuri peteroli ahatabugenewe

Editorial 02 May 2017
Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi

Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi

Editorial 28 Mar 2017
GASABO : Umugabo yaguze umuhoro mushya atemagura umugore we

GASABO : Umugabo yaguze umuhoro mushya atemagura umugore we

Editorial 22 Jun 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru