Mu mezi 18 ari imbere, i Masaka mu Karere ka Kicukiro hazaba huzuye ishami ry’Ikigo cyo mu Bufaransa gikora ubushakashatsi kikanahugura abaganga mu kubaga indwara zo mu mubiri hifashishijwe ikoranabuhanga (IRCAD France).
Muri Nyakanga 2017 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangije ubufatanye na IRCAD France bugamije gutanga amahugurwa ku baganga bo mu Rwanda ajyanye no kwifashisha ikoranabuhanga hagamijwe kugabanya ububabare igihe umurwayi abagwa, ibyago byo kwandura izindi ndwara nyuma yo kubagwa n’ibindi.
Uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubaga umubiri udafunguwe (laparoscopic surgery) bukorerwa hake ku Isi.
Kuri uyu wa Kane ubwo ubuyobozi bwa IRCAD bwasobanuriraga impuguke z’abanyarwanda mu buvuzi n’ikoranabuhanga imikorere y’icyo kigo, bavuze ko nigitangira kizaba ari ingirakamaro.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kigali bya Kaminuza (CHUK), Dr Théobald Hategekimana, yavuze ko u Rwanda nirumara kubona abaganga benshi babihuguriwemo, hakanubakwa ikigo kibyigisha bizazana impinduka mu buvuzi bwo kubaga.
Yagize ati “Nk’ibitaro bya kaminuza byigisha, dufite abaganga batangiye kubaga badafunguye umubiri w’umuntu ariko ababikora mu Rwanda ni bake cyane, hakenewe benshi babizi.”
Dr Hategekimana yavuze ko ubwo buryo bwo kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga bworoshye kandi bugabanya igihe umurwayi yamaraga mu bitaro ndetse n’ingorane zashobora kuva mu kubagwa zikagabanyuka.
Ati “Bituma iyo ugiye kubaga ugenda ufite ishusho igaragara neza aho ugiye kubaga. Bituma uvuga ngo hariya ngiye kubaga niho uburwayi buri. Ubusanzwe nk’iyo ugiye kubaga ukabona hari tumeur (indwara ijya kumera nka kanseri) ushobora kuvuga ngo ndayibaga hariya ariko ijisho ryawe ntabwo rikwereka neza aho uburwayi bugarukira, rimwe na rimwe ugasanga wakatiye aho utagombaga gukatira uburwayi ukabusigamo cyangwa se ugakatira kure y’aho indwara igarukira.”
Yakomeje agira ati “Kwa gupima bituma ubaga kanseri neza kandi wizeye ko aho wayivanye nta yindi iri bwongere kuhagaruka.”
Kubaga umuntu umubiri udafunguwe, hakatwa akantu gato ku mubiri w’umuntu aharinganiye n’aharwaye. Aho hantu hakaswe, niho batunga imashini (laparoscope) ireba imbere mu mubiri, ikerekana ishusho nyayo y’ahantu harwaye. Bifashisha uduheha duto tunyuzwamo ibikoresho bijya kubaga aho harwaye.
Dr Hategekimana yavuze ko umuntu wabazwe hifashishijwe ubwo buryo ashobora kumara iminsi ibiri kwa muganga kandi yagombaga kuhamara icyumweru iyo abagwa mu buryo busanzwe.
Avuga ko umuntu wabazwe mu buryo busanzwe ashobora guhura n’imbogamizi nyinshi zirimo gutakaza amaraso menshi, kwandura izindi ndwara, ububabare n’ibindi.
Perezida wa IRCAD, Prof Jaques Maresceaux, yavuze ko aza mu Rwanda bwa mbere muri Nyakanga 2017, nta gitekerezo cyo kuhashinga Ikigo yari afite. Ngo yakigize nyuma yo kuganira n’abayobozi bakuru b’igihugu no kubona ubushake bafite mu guteza imbere ubuvuzi.
Yavuze ko ikoranabuhanga mu kubaga riboneka hake ku Isi nyamara rifite ibyiza byinshi birimo kugabanya ingorane zituruka ku kubaga ku kigero cya 70 %, akaba ariyo mpamvu asanga ari amahirwe ku Rwanda na Afurika kugira ikigo gitanga amahugurwa.
Zimwe mu ndwara zishobora kuvurwa hifashishijwe ubwo buryo bwo kubaga udafunguye umubiri zirimo izo mu nda, izo mu gatuza, impyiko ndetse n’indwara zibasira ubugabo.
IRCAD ni ikigo kimaze imyaka 25 gishinzwe, gifite amashami ku mugabae w’Aziya, u Burayi na Amerika.