Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize umukono ku masezerano n’ibigo byo mu Buyapani, atuma impande zombi zinjira mu bikorwa nyirizina byo gutunganya icyogajuru nka kimwe mu bikorwa u Rwanda ruhanze amaso mu rugendo rurimo rw’ikoranabuhanga.
Mu isinywa ry’ayo masezerano ku wa 9 Gicurasi 2018, Prof Shinichi Nakasuka wo muri Kaminuza ya Tokyo yavuze ko bakora ibyogajuru guhera mu 2000, bakaba bashaka gukorana n’u Rwanda mu gukora igito kitazajya gitanga amakuru gusa ahubwo kizanongera ubushobozi buzatuma hakorwa ibirenzeho.
Yavuze ko bitewe n’aho ikoranabuhanga rigeze, ntibikiri ngombwa ko hubakwa icyogajuru cya rutura ngo cyoherezwe mu kirere, kuko ubu bari kwifashisha ikoranabuhanga ryo gukora ibyogajuru bito nk’icyo baheruka kohereza mu kirere bise TRICOM-1R, gipima ibilo bitarenga bitatu.
Icyo cyogajuru ngo kiri mu kirere ndetse muri Werurwe 2018 cyerekanye amakuru ku Rwanda nubwo abitse i Tokyo mu Buyapani.
Kuri ubu hari kubakwa ububiko ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Kicukiro, amakuru azatangwa n’icyogajuru akajya aguma mu gihugu.
Ku byerekeye ingengo y’imari icyo cyogajuru gito kizatwara, Prof Shinichi yagize ati “Iki cyogajuru ubwacyo gitwara agera mu bihumbi 200 by’amadolari (miliyoni nibura 173 Frw), ariko ugereranyije n’icyogajuru cyo hambere cyo gishobora no kugera muri miliyoni 300 z’amadolari (nibura miliyari 260 Frw), cyo ugasanga kingana na metero imwe kuri imwe.”
Gusa ibi byogajuru bishya byo ni ikintu ushobora gufata mu ntoki nubwo ubushobozi bwacyo mu gukusanya amakuru bwo buhambaye.
Amasezerano u Buyapani bwabanje kuyasinyana n’Umuyobozi wa Smart Africa, Dr Hamadoun Touré, kugira ngo umushinga w’ibyogajuru uzabashe gufasha ibihugu byose bibarizwa muri iyi gahunda.
Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yashimangiye ko Smart Africa ubwayo ifite ibihugu bisaga 22, ugusinya kwa RURA ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda bikaba byerekana ko uyu mushinga atari ibitekerezo gusa ahubwo ari ibintu bigomba gushyirwa mu bikorwa.
Ati “Nk’u Rwanda turashaka gutangira umushinga hamwe n’abafatanyabikorwa bacu bo mu Buyapani, kugira ngo muri ubu bufatanye duhugure abantu, twubake icyogajuru, ku buryo mu gihe nk’iki umwaka utaha tuzabasha gutangaza icyo twakoze muri aya mezi. Ibintu bikomeye cyane ubu bigiye gukorwa.”
Dr Touré usanzwe ari enjeniyeri (engineer) mu bijyanye n’ibyogajuru, ahamya ko nta banyafurika benshi bafite ubumenyi muri uru rwego kandi abafite ubushake ari benshi, ku buryo gutanga amahugurwa mu byogajuru ari ingenzi, ngo ntirukomeze “gufatwa nk’ibitangaza.”
Yakomeje agira ati “U Rwanda rufite ubushake cyane n’ubushobozi muri gahunda y’ibijyanye n’ibyogajuru, ibi bikaba bigomba gutanga umusaruro atari ku Rwanda gusa ahubwo no ku isi yose muri rusange.”
Dr Touré yavuze ko hakenewe kubakwa ubushobozi kugira ngo itumanaho ry’icyo cyogajuru n’aho cyohereza amakuru ridacika bitewe n’intera kigezeho, ariko igikenewe ni uko iryo koranabuhanga ryose rikenewe ryubakwa rikagezwa ku Banyafurika.
Umuyobozi ukora muri serivisi z’ibyogajuru mu Kigo Mpuzamahanga Gishinzwe Iterambere ry’Itumanaho (ITU), Akim Falou Dine, aheruka gutangaza ko ibihugu bya Afurika bikeneye kumva neza ibisabwa ngo nabyo bigire ibyogajuru byiyubakiye, ku buryo mu gihe cy’imyaka ibiri ibihugu byinshi bizaba bimaze kugira ibyogajuru byabyo.