• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda rugiye kwakira CHOGM ku nshuro ya kabiri mu karere, ese inshuro ya mbere muri Uganda byagenze bite?

U Rwanda rugiye kwakira CHOGM ku nshuro ya kabiri mu karere, ese inshuro ya mbere muri Uganda byagenze bite?

Editorial 25 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ku munsi w’ejo, Perezida Paul Kagame ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland, batangaje ko inama ya CHOGM (Commonwealth Heads Government Meetings) izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma izaba tariki 22 Kamena 2020 muri Kigali Convention  Center, abazayizamo bizezwa kuzafatwa neza.

Ibi perezida Kagame na Scotland babitangarije i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo batangazaga ku mugaragaro ko iyi nama izabera mu Rwanda bakemeza ko abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 53 bazayitabira.

Kuva tariki ya 21 Mata 2018, Minisitiri w’Intebe w’icyo gihe Therese May atangaza ku mugaragaro ko u Rwanda ruzakira CHOGM2020, ibigarasha n’abanzi b’u Rwanda bakoze iyo bwabaga ngo baburizemo icyo gikorwa haba mu bitangazamakuru ndetse bitwaje naya miryango yitwa ko iharanira uburenganzira bwa Muntu ariko biba iby’ubusa. Byageze naho Imitwe y’iterabwoba ishyigikiwe na Uganda igaba ibitero nyuma y’iminsi mike hemejwe ko CHOGM2020 izabera mu Rwanda.

Perezida Kagame yitabira inama ya Commonwealth muri Mata 2018

Iyi nama ya CHOGM2020 ni ku nshuro ya kabiri igiye kubera muri  aka karere kuko ubwa mbere yabereye muri Uganda mu mwaka wa 2007. Uburyo yagenze muri Uganda byabaye inkuru kugeza n’uyu munota, atari ukubera uburyo yateguwe ahubwo ruswa yo mu rwego rwo hejuru yagaragayemo uhereye ku bayobozi bakuru barimo Visi Perezida Gilbert Bukenya na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Sam Kutesa. Tubibutse ko muri gahunda ya Ruswa, Kutesa aba ahagarariye Perezida Museveni nka muramu we.

Amatsinda yose mu nzego zitandukanye yavuzwemo ruswa ariko aho yakabije naho Uganda yavuzeko yaguze imodoka nyinshi za BMW zo gutwara abanyacyubahiro ku giciro cyo hejuru nyuma bikaza kugaragara ko izo modoka zitaguzwe ahubwo zakodeshejwe muri Afurika y’Epfo aho kugurwa mu Budage. Komite igenzura imikoreshereze y’imari ya leta  mu nteko ishinga amategeko ya Uganda yatumyeho abavuzweho ruswa ariko kuko inteko igizwe ahanini na NRM yanga kubakuraho icyizere.

Bitangira, Ingengo y’Imari ya Uganda yo kwakira CHOGM yari miliyari 180 z’amashiringi, nyuma ziba miliyari 278, hanyuma miliyari 300, birangira zibaye miliyari 380 z’amashiringi (hafi miliyoni 170 z’amadorali y’Amerika).

 Museveni yakirwa mu Bwongereza

Abayobozi muri Uganda batanze amasoko mbere yuko basinya contract bakorana n’abafite imiriimo ngo babone icya cumi. Aha twavuga nka Karim Hirji nyiri IMPERIAL Royale Hotel Kampala wahawe miliyoni 2,6 z’amadorali ngo azakire abashyitsi baje mu nama ariko yaragambanye n’abayobozi ba Uganda ko abashyitsi baziyishyurira ayo mafaranga nyuma ayo yahawe bakayagabana. Buri mushyitsi yishyuraga amadorali Magana atanu ku munsi kandi byari byitezwe ko ari Leta iri bubishyurire.

Inzego zose zateguye CHOGM muri Uganda zagaragaje ruswa y’umurengera kuko amahanga yose yarahagurutse arabyamagana. Aha twavuga nk’Ubuholandi muri Mata 2011 bwafashe icyemezo cyo guhagarika inkunga yageneraga  Uganda ingana na miliyoni 3,2 z’amayero kuberako Leta itagize icyo ikora ngo ihane abagaragaye muri Ruswa yatanzwe mugihe Uganda yakiraga CHOGM 2007. Abaterankunga bari bamaze imyaka isaga ine bijujutira umuco wo kudahana wa Ruswa muri Uganda. Ahubwo gusirasira mu manza mu gihe cy’imyaka itanu nabyo byatwaye akayabo k’amafaranga.

Uyu mwaka, Kigali yabaye iyakabiri muri Afurika nyuma ya Cape Town iza ku mwanya wa mbere mu kwakira inama mpuzamahanga no kwakira ibirori nkuko byatangajwe na International Congress and Convention Association (ICCA).

Perezida w‘iyi mpuzamashyirahamwe Dame Louise Martin, wari mu Rwanda mu minsi ishize yavuze ko n’ubwo u Rwanda rumaze imyaka 10 gusa rwinjiye mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, imiyoborere n’imikorere yarwo byagaragaje ko ari igihugu cy’ingirakamaro muri uyu muryango.

Yagize ati “Nari ndi hano mu myaka 3 ishize, kuko ni ho habereye inama nk’iyi ku rwego rwa Afurika. Ibyo nabonye mu gihe nahamaze byanyeretse ko iki gihugu gitera imbere binatuma nyuma y’ibyumweru 3 mpita ngaruka nzanye n’inkoni y’umwamikazi. Maze kwirebera uburyo iyi nkoni yakoreshejwe abantu b’imihanda yose bari hano ubona bafite akanyamuneza, basangizanya ibyo bayiziho,.. narabyitegereje mbibonamo ishusho y’uburyo Kigali n’u Rwanda rutera imbere. N’ubwo u Rwanda ari cyo gihugu navuga ko ari gishya kurusha ibindi muri uyu muryango, nabwiye minisitiri nti ndabona mwakwakira inteko rusange yacu. Ntabwo ari igihugu cyose n’ubwo cyaba ari kinini usanga gifite ubushobozi bwo kwakira iyi nama ngo igende neza na cyo kibashe gucuruza isura yacyo muri uyu muryango, ariko u Rwanda rwo rurimo kubikora neza mu buryo butangaje!”

2019-09-25
Editorial

IZINDI NKURU

Mbere yo gutsinda Al-Merrikh SC i Kigali 2-0, Yanga SC yageneye impano Perezida Paul Kagame

Mbere yo gutsinda Al-Merrikh SC i Kigali 2-0, Yanga SC yageneye impano Perezida Paul Kagame

Editorial 17 Sep 2023
Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n’akazu

Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n’akazu

Editorial 14 Apr 2021
U Bufaransa: Umunyarwanda Samuel Baker yarohamye muri ‘piscine’ yitaba Imana

U Bufaransa: Umunyarwanda Samuel Baker yarohamye muri ‘piscine’ yitaba Imana

Editorial 29 Dec 2018
Rwanda Investigation Bureau ngo ije ‘kurushaho’ mu kugenza ibyaha

Rwanda Investigation Bureau ngo ije ‘kurushaho’ mu kugenza ibyaha

Editorial 18 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyaruguru: Abantu icumi bafungiwe gutema ibiti mu mashyamba  ya Leta bakabitwikamo amakara
Mu Mahanga

Nyaruguru: Abantu icumi bafungiwe gutema ibiti mu mashyamba ya Leta bakabitwikamo amakara

Editorial 13 Apr 2016
Koffi Olomide arashinjwa kurongora ababyinnyi be ku gahato
SHOWBIZ

Koffi Olomide arashinjwa kurongora ababyinnyi be ku gahato

Editorial 02 Jun 2018
Police FC itsinze Rayon Sports 4-2, Marines irwana no kuva mu myanya mibi yihererana Musanze FC – Uko imikino y’umunsi wa 25 yagenze
Amakuru

Police FC itsinze Rayon Sports 4-2, Marines irwana no kuva mu myanya mibi yihererana Musanze FC – Uko imikino y’umunsi wa 25 yagenze

Editorial 01 Apr 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru