• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rugiye kwakira ibihugu 11 mu irushanwa rya Tennis ryiswe “Billie Jean Cup2023” mu Bagore

U Rwanda rugiye kwakira ibihugu 11 mu irushanwa rya Tennis ryiswe “Billie Jean Cup2023” mu Bagore

Editorial 02 Jun 2023 Amakuru, IMIKINO

Guhera tariki ya 5 Kamena 2023 mu Rwanda harabera irushanwa rya Tennis mu kiciro cy’Abagore rizahuza ibihugu 11 byo ku mugabane wa Afurika ryitiriwe igihangange muri uyu mukino “Billie Jean”.

Iyi mikino izakinwa kuva tariki ya 05-10/06/2023 izitabirwa na ,Angola, Cameroun, Congo, RDC, Ethiopia, Lesotho, Madagascar, Mozambique, Rwanda, Senegal na Tanzania.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umutoza Uwamahoro Eric yahamagaye abakinnyi 5 aribo Umumararungu Gisele, Tuyisenge Olive, Grace Gisubizo Ndahunga, Sonia Tuyishime, Chantal Mutuyimana.

Ni imikino biteganyijwe ko izajya ibera mu karere ka Kicukiro ahanzwi nko muri IPRC – Kigali hasanzwe habera imikino ya Tennis ndetse hakaba hafite ibibuga bitandatu bishobora kwakira imikino 6 itandukanye icyarimwe.

Kuri uyu wa Kane ubwo habaga ikiganiro n’itangazamakuru, kapiteni w’u Rwanda, Tuyisenge Olive yavuze ko bafite icyizere cyo kwitwara neza muri iyi mikino yo mu itsinda rya kane.

Ati “Ni irushanwa riri ku rwego rwo hejuru ariko turiteguye, twiteguye kurwana tugatsinda. Ibihugu byose turi ku rwego rumwe kuko turi mu Itsinda rya Kane, ntiwavuga ngo Cameroun irakomeye kurusha u Rwanda. Twese dufite amahirwe.”

Ku  ruhande rw’umutoza Eric we yagize ati”Imyiteguro imeze neza, nta mukinnyi ufite ikibazo kandi icyizere ni cyose. Bose bafite inararibonye nubwo hari abaryitabiriye bwa kabiri n’abaryitabiriye bwa mbere ariko bitavuze ko bagiye barushanwa cyane.”

Iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda, mbere ryitwaga Fed Cup, rikinwa mu ma matsinda bitewe n’uko ibihugu bihagaze, nyuma ryaje guhindura izina ryitwa Billie Jean King Cup ryitiriwe umukinnyi w’Umunyamerika wa Tennis Billie Jean King.

2023-06-02
Editorial

IZINDI NKURU

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

Editorial 26 Nov 2024
Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda

Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda

Editorial 02 Jun 2023
Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?

Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?

Editorial 11 Feb 2025
Nzafashwanayo Jean Claude na Ingabire Diane irushanwa ryiswe Human Rights Race ryabereye I Rubavu

Nzafashwanayo Jean Claude na Ingabire Diane irushanwa ryiswe Human Rights Race ryabereye I Rubavu

Editorial 09 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuvugizi wa ADEPR Bishop Sibomana ntafunze, nta n’amatora yo kumusimbura yabaye
ITOHOZA

Umuvugizi wa ADEPR Bishop Sibomana ntafunze, nta n’amatora yo kumusimbura yabaye

Editorial 06 May 2017
Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana
IMIKINO

Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana

Editorial 14 Mar 2016
Kigali hashojwe Inama y’iminsi ibiri yahuzaga Abagore bari mu nzego za siporo zishamikiye kuri komite olempike z’ibihugu bisaga 100 by’Afurika n’iby’Aziya
Mu Rwanda

Kigali hashojwe Inama y’iminsi ibiri yahuzaga Abagore bari mu nzego za siporo zishamikiye kuri komite olempike z’ibihugu bisaga 100 by’Afurika n’iby’Aziya

Editorial 13 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru