Mu cyumweru gitaha guhera tariki ya 25kugeza kuya 29 Nzeli, u Rwanda ruzakira Inama mpuzamahanga y’aba Engeniyeri, izaba irebera hamwe uburyo bwo gucunga ndetse no gutunganya imyanda mu mijyi.
Ni Inama yateguwe n’Urugaga rw’aba Engeniyeri mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa remezo ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire mu Rwanda, ikazaba ifite nsanganyamatsiko igira iti “Icunga n’Itunganywa neza ry’Imyanda muri Afrika.”
Iyi nama izitabirwa n’abantu batandukanye baturutse mu mpande zose z’isi ariko abenshi bakazaba ari ahanyarwanda , izitabirwa kandi n’abahagarariye ingaga z’aba Engeniyeri ku isi, muri Afrika ndetse no muri Afrika y’Iburasirazuba izi ngaga zose zikaba zikorana n’urugaga rw’aba Engeniyeri rwo mu Rwanda.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa kane umuyobozi w’Urugaga rw’aba Engeniyeri mu Rwanda Bwana Kazawadi Papias yavuze ko muri iyi nama bazigiramo uburyo bwo gukoresha mu gutunganya imyanda ishobora kubyazwa umusaruro, aho ibihugu byateye imbere mu gutunganya imyanda bizabasangiza uko babikoze n’imbogamizi bahuye nazo kugira ngo babashe gukemura ikibazo cyo gutunganya imyanda no kuyibyaza umusaruro.
Yavuze kandi ko Kuba u Rwanda arirwo bahisemo kuberamo iyi inama ari ukugira ngo babashe kwigira ku bindi bihugu uko barushaho gucunga imyanda, yaba ituruka mu ngo n’ahandi.
Bwana Edward Kyazze Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’imijyi n’imiturire muri Minisiteri y’ibikorwa remezo yavuze ko abazitabira iyi nama nabo bazigira ku Rwanda ibijyanye n’isuku, servisi nziza, n’imiyoborere iganisha ku iterambere u Rwanda rufite ubu, anavuga ko urwego rwo gucunga imyanda rukiri hasi hakaba hakenewe gushyiramo ingufu bityo akaba yasabye umuntu wese utuye gufata amazi kuburyo atakwangiriza uwo baturanye, hacukurwa ibyobo bifata amazi.
Yanavuze kandi ko hakenewe ubukangurambaga bwo gucunga imyanda kugira ngo itangiza ikirere ndetse nabaturanyi muri rusange.
Ku bijyanye n’imyanda itabora yavuze ko kuri ubu bafite abashoramari bayihindura ikavamo ibindi bikoresha nk’impapuro zikoreshwa muri bwiherero, gusa ngo haracyakenewe abandi bashoramari kugira ngo imyanda igera ku Kimoteri ibe mikeya.
Umuyobozi mukuru ushinzwe imiturire n’imyubakire mu mujyi wa Kigali Bwana Nkurunziza Alphonse yavuze ko ikibazo cyo gucunga imyanda no kumenya aho ijya ari ikibazo gikomereye umujyi wa Kigali,bityo iyi nama ikaba ije ikenewe kugira ngo bigire ku bindi bihugu bimaze gutera imbere uko babicunga ku buryo burushijeho, ngo bizabafasha kandi kurushaho guhangana n’ikibazo cy’imicungire y’imyanda gikomereye umujyi wa Kigali.
Iyi nama igiye kubera mu Rwanda izaba baye ku nshuro ya kane kuva itangiye kubaho nyuma y’iyabereye muri Afrika yepfo, Zimbabwe, ndetse na Nigeria, ikazitabirwa n’abantu basaga 700 abenshi bakazaba ari Abanyarwanda.
Perezida w’Urugaga Nyarwanda rw’aba Enjeniyeri, Eng. Kazawadi Papias
Kuri ubu urugaga rw’aba engeniyeri mu Rwanda rufite abanyamuryango barenga 800, ariko bakaba bakomeje kwakira abandi babagana bakaba bateganya kuzagira abagera ku 2000 mu waka utaha.
Norbert Nyuzahayo