Ku munsi wa mbere wa Shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare, amakipe ahagarariye u Rwanda mu bakobwa bato n’abakuru, abahungu bato n’abakuru, yatangiye neza yose yegukana imidali irimo n’uwa zahabu.
Iyi shampiyona yatangiye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Gashyantare 2018 iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri nyuma y’iya 2010, yateguwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda ku nkunga ya Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque n’Uruganda rwa Skol.
Ku munsi wa mbere hakinwe igice cy’aho basiganwa n’ibihe nk’ikipe (Contre la montre par Equipes) mu byiciro bitandukanye birimo icy’abangavu, ingimbi, abakobwa bakuru (women elite) n’abagabo (men elite).
Ku ikubitiro abangavu nibo bahagurutse mbere, saa 9:00 hasiganwa amakipe abiri arimo iy’u Rwanda n’u Burundi zabashije kuboneka.
Muri rusange abakinnyi b’u Rwanda batatu bakoresheje iminota 36’06’’44 mu kunyonga ibilometero 18,6 begukana umudali wa zahabu naho batatu b’Abarundi bakoresha iminota 50’22’’60 begukana umudali wa silver.
Kuva saa 9:20 hatangiye guhaguruka ingimbi ahitabiriye amakipe atandatu agizwe n’abakinnyi batatu yagombaga gusiganwa ibilometero 18.6. Eritrea iyasoje ari iya mbere ikoresheje iminota 26’07’’12 muri rusange yegukana umudali wa zahabu, u Rwanda ruba urwa kabiri rusizwe amasegonda 49’’16 rwegukana umudali wa silver naho Namibia itwara umudali wa bronze isizwe iminota 2’11’’88.
Mu bakobwa bakuru hari hitabiriye amakipe atatu gusa ariko u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ingabire Beatha, Manizabayo Magnifique na Tuyishimire Jacqueline, rwahuye n’akazi katoroshye kuko mu bilometero 40 basiganwe, basoje ari aba gatatu basizwe iminota 07’04’’32 inyuma ya Ethiopia yabaye iya mbere ikoresheje 1:02’38’’60 na Eritrea ya kabiri yakoresheje 1:02’47’’35.
Ikipe y’u Rwanda y’abagabo bakuru igizwe n’abakinnyi banditse izina mu gihugu barimo Ndayisenga Valens, Areruya Joseph, Adrien Niyonshuti na Nsengimana Jean Bosco, yasoje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Eritrea, yegukana umudali wa Silver.
Eritrea yaje ku mwanya wa mbere ikoresheje 51’28’’28, ikurikirwa n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yasizwe 17’’20 mu gihe Algérie yaje ku wa gatatu isizwe 46’’87.
Abakinnyi bagize amakipe 17 yasiganwe muri iki cyiciro basiganwe ku ntera y’ibilometero 40, aho bahagurukiraga mu marembo ya Gare ya Nyanza muri Kicukiro bakagera kuri Golden Tulip Hotel i Nyamata bakagaruka aho batangiriye.
Shampiyona ya Afurika iri kuba ku nshuro ya 13 yitabiriwe n’amakipe y’ibihugu 22. Kuri uyu wa 15 Gashyantare 2018, izakomeza abakinnyi basiganwa n’igihe umuntu ku giti cye mu byiciro byose (Contre la montre Individuels) byose bizabera mu mihanda ya Kicukiro-Nyamata.
Kuwa Gatanu abakinnyi bazafata akaruhuko basubire mu muhanda ku wa Gatandatu basiganwa mu muhanda mu bagore, ingimbi n’abangavu (Road Race) na ho ku cyumweru hasiganwe mu muhanda mu bagabo na U23 (Road Race) bakazakoresha umuhanda wa Stade Amahoro (Mu migina)-Controle Technique-Hotel Le Printemps -Kimironko (deviation Kibagabaga) -Kibagabaga Hospital – Deviation Kinyinya – Mu Kabuga ka Nyarutarama (Kwa Ndengeye) – MTN Center – RDB – Mu Rwego – Airtel – Stade Amahoro.