• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»u Rwanda rurashimirwa igikorwa rukomeje cyo gutabara inzirakarengane ziri mu bucakara muri Libiya. Ikindi kimenyetso ko rudakeneye abaruha amasomo yo kwita ku kiremwamuntu!!

u Rwanda rurashimirwa igikorwa rukomeje cyo gutabara inzirakarengane ziri mu bucakara muri Libiya. Ikindi kimenyetso ko rudakeneye abaruha amasomo yo kwita ku kiremwamuntu!!

Editorial 24 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Imbuga nkoranyambaga z’imiryango mpuzamahanga inyuranye zimaze iminsi zigaruka ku bumuntu uRwanda rukomeje kugaragaza mu kwakira inzirakarengane zari zaragizwe abacakara muri Libiya, rukabasubiza agaciro gakwiye ikiremwamuntu. Ibi bikaza binyomoza abagikerensa ibikorwa by’uRwanda mu guharanira ko buri wese yabaho mu mahoro n’ubwisanzure, yaba Umunyarwanda, yaba ndetse n’umunyamahanga.

Abo bantu uRwanda ruvana mu ibuzimu rukabazana ibuntu, bakomoka mu bihugu binyuranye bya Afrika, bakaba barageze muri Libya ubwo bahanyuraga bashakisha uko bagera ku mugabane w’Uburayi, banyuze mu Nyanja ya Mediterane. Benshi muri bo baba bahunga intambara n’ubukene mu bihugu byabo, bakiroha mu nzira y’inzitane iberekeza ku “butaka bw’ isezerano”, ariko abagerayo ni mbarwa, kuko abenshi basiga ubuzima muri iyo nyanja, abasigaye bakajyanwa mu buzima budakwiye ikiremwamuntu. Ubuhamya bw’imiryango irengera ikiremwamuntu buvuga ko aho muri Libya aba bantu, barimo abagore n’abana, bafatwa kinyamaswa, aho bakoreshwa imirimo y’ubucakara, bagakorerwa iyicarubozo, kugeza ubwo bazinukwa ubuzima.

Aya makuru yasakaye ku isi yose, nyamara ibihugu hafi ya byose, birimo n’ibyigize abarimu b’uburenganzira bwa muntu, ntibyagira icyo bikora ngo bitabare izi ngorwa. URwanda nirwo rwonyine rwiyemeje guhaguruka rukarengera abo bavandimwe bari mu kaga, maze tariki 10 Nzeri 2019 rugirana amasezerano n’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe ndetse n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryira ku Mpunzi,HCR, yo kuvana izo nzirakarengane mu kaga zirimo muri Libiya. Uru ni urundi rugero rw’uko uRwanda rudakeneye amasomo aruhatira kubahiriza ikiremwamuntu, kuko rubizi kurusha n’abo batanga ayo masomo.

Kuva ayo masezerano yashyirwaho umukono, uRwanda rumaze kwakira abavuye muri Libiya 306, ndetse abasaga 120 muri bo bakaba baramaze kujyanwa gutura mu bihugu bihitiyemo, birimo Suwede na Canada. Imibare ya HCR yerekana ko mu mabohero yo muri Libiya hakirimo ababarirwa mu bihumbi 45. Byarashobokaga ko umubare w’abatabawe uruta uwo dufite uyu munsi, gusa ibikorwa byo kubavana muri uwo muriro utazima byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Koronavirusi, nubwo byongeye gusubukurwa muri uku kwezi k’Ugushyingo. Mu baherutse kugera mu Rwanda uko ari 79, harimo abnya Eritereya 33, abanya Sudani 42 n’abanya Somaliya 4.

Ubuhamya bahurizaho iyo bageze I Kigali, basobanura ko muri Libiya barungurutse mu mva, bikaba bisa nk’igitangaza kongera kubona abantu bagifite ubumuntu nk’ubwo bakiranwa mu Rwanda.

Ubu bugiraneza bugaragararira buri wese ushaka kubona, buza bwiyongera ku butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu binyuranye, abaturage babyo ubwabo bakavuga ko batazigera bibagirwa ubumuntu n’ubunyamwuga bw’abasirikari n’abapolisi b’uRwanda. Harya ubwo ba banyarusaku birirwa bashinja uRwanda ibinyoma, bakeneye ayahe maso go babone ko uRwanda ruzi neza agaciro ka muntu?Ngaho nibakomeze amatiku, amateka azaca urubanza

2020-11-24
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro  na Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Editorial 30 Nov 2018
Rayon Sports FC yatumiye ikipe ya Kenya Police FC mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona y’u Rwanda

Rayon Sports FC yatumiye ikipe ya Kenya Police FC mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona y’u Rwanda

Editorial 24 Aug 2022
Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Editorial 16 Dec 2022
IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

Editorial 19 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?
INKURU NYAMUKURU

Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Editorial 20 Jun 2019
Zari yakwepye umusore washakaga kumuha impano y’imodoka ihenze- AMAFOTO
HIRYA NO HINO

Zari yakwepye umusore washakaga kumuha impano y’imodoka ihenze- AMAFOTO

Editorial 12 May 2018
NEC yashyize  Igorora ku bakandida bazashaka  kwiyamamaza bakoresheje Imbuga nkoranyambaga
Mu Rwanda

NEC yashyize Igorora ku bakandida bazashaka kwiyamamaza bakoresheje Imbuga nkoranyambaga

Editorial 04 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru