Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, ashimira abakinnyi bayitabiriye n’Abanyarwanda babashyigikiye bigatuma igenda neza cyane.
Shampiyona y’Isi y’Amagare yakiniwe mu Rwanda kuva ku wa 21-28 Nzeri 2025, iba iya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.

Yegukanywe n’Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, akurikirwa n’ Umubiligi Remco Evenepoel, uwa gatatu aba Umunya-Irlande, Ben Healy.
Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yashimiye inzego zitandukanye zagize uruhare mu gutegura iri rushanwa kugeza ku wa 28 Nzeri 2025 risojwe.
Ati “U Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye Shampiona y’Isi y’Amagare. Ndashimira abakinnyi bose bahanganiye mu Murwa Mukuru wacu ku musaruro w’indashyikirwa bagezeho no kwihangana. Ndashimira byimazeyo inshuti yanjye, David Lappartient, abakozi ba UCI, abafatanyabikorwa bacu, inzego z’umutekano zafashije ngo irushanwa ribere mu mihanda itekanye, n’imbaraga z’Abanyarwanda barishyigikiye batuma Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali koko itazibagirana.”

Isiganwa ryo mu muhanda ryasojwe Shampiyona y’Isi y’Amagare ryatangiwe n’abakinnyi 165 hasoza 30 gusa ndetse nta Munyarwanda warisoje muri batandatu barikinnye.
Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), yatangaje ko abafana bagera kuri miliyoni ari bo barebeye ku muhanda isiganwa ry’abagabo ryasoje Shampiyona y’Isi yaberaga i Kigali.
Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Imikino yo Gusiganwa ku Magare ku Isi, David Lappartient, na we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko amagambo adashobora kugaragaza amarangamutima bafite nyuma y’uko irushanwa ryagenze neza kuruta uko babikekaga.

Ati “Mwakoze mwese ku bw’uyu munezero, wakoze Kigali, wakoze Rwanda. Mbega Kigali! Amagambo ntiyasobanura amarangamutima dufite uyu munsi. Mwakoze cyane ku rukundo mwagaragaje mu muhanda no hanze yawo, ubwo Tadej Pogačar yegukanaga umwambaro wa kabiri w’umukororombya, Remco Evenepoel akabona umudali wa Feza, na Ben Healy agatwara Umulinga.”
Pogačar wisubije umudali wa zahabu mu gusiganwa mu muhanda bisanzwe [Road Race], yari yavuze ko yabonye isiganwa ryo mu Rwanda riteguye neza agereranyije n’iryo muri Australia.

Ati “Iri ni ryiza kurushaho. Mwihangane ariko imiterere y’inzira ziri aha ikubye inshuro 10 iyo muri Australia. Munyihanganire ni ko kuri, sinshaka kwibasira Abanya-Australia bashushanyije inzira zaho, ariko ntabwo nayisanzemo.”
Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026 izabera i Montreal muri Canada.




