• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda rwaburiye abanyarwanda batuye muri Sudani y’Epfo kutishyira mu kaga banyura muri Uganda

U Rwanda rwaburiye abanyarwanda batuye muri Sudani y’Epfo kutishyira mu kaga banyura muri Uganda

Editorial 26 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU

Muri Werurwe uyu mwaka Guverinoma y’u Rwanda, yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, ni nyuma y’ubuhamya bw’abatari bake bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bagaragazaga ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

U Rwanda rwafashe umwanzuro wo gusaba abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo. Ni ku nshuro ya mbere mu buryo bweruye ubuyobozi bw’u Rwanda bwari buburiye abaturage bubasaba guhagarika ingendo bagirira muri Uganda.

Kugeza ubu imyaka itatu irashize umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, aho u Rwanda rutishimiye uburyo abanyarwanda muri Uganda bafungwa, bagatotezwa nta mpamvu igaragara, bamwe bakabwirwa ko bazira kuba intasi mu gihe ari abaturage bagiye gushaka ubuzima.

Ni ibirego byiyongereye ku makuru u Rwanda rwagaragaje ko hari ibikorwa byinshi birimo kubera muri Uganda, bigamije guhungabanya umutekano warwo binyuze mu mitwe ya RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa ndetse na FDLR, amakuru Uganda yo ikomeje guhakana.

Abatabwa muri yombi bafungirwa muri kasho zitandukanye aho bakorerwa iyicarubozo ribaviramo n’ubumuga, gupfa, imirimo ivunanye nko guhinga, kubumba amatafari n’ibindi.

Kuva muri Mutarama 2018, Abanyarwanda 1438 bajugunywe ku mipaka nyuma y’igihe bafungiwe muri kasho z’Urwego rushinzwe Iperereza rya Gisirikare (CMI) n’Urwego Rushinzwe Iperereza mu gihugu (ISO) bakorerwa iyicarubozo.

Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ubwo yahuraga n’abanyarwanda baba muri Diaspora, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo uburyo bakomeza gufatanya n’u Rwanda mu iterambere rushyize imbere, ababa muri Sudani y’Epfo, babajije aho iki kibazo kigeze gikemuka.

Umunyarwanda, Safari Jumapili, uhagarariye Diaspora nyarwanda yo muri Sudani y’Epfo, yavuze ko Abanyarwanda bari mu iki gihugu harimo abari mu ngabo zibungabunga amahoro, abapolisi ariko hakaba hariyo n’abakorerayo ubucuruzi.

Yagize ati “Uko byifashe hagati y’u Rwanda na Uganda, uyu munsi ni uko hari ikibazo, akenshi abanyarwanda baba muri iki gihugu bajyaga baza mu Rwanda na bus [imodoka] baciye muri Uganda ariko ubu ntibishoboka, twumva hari icyakorwa.”

Kugeza ubu mu Mujyi wa Juba honyine habarurwa abanyarwanda 285 biyandikishije bakaba bazwi, ariko ngo hari n’abandi benshi batanditse.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, avuga ko impamvu u Rwanda rwabwiye abanyarwanda bajya muri Uganda kugenza make, byatewe n’uko iki gihugu gikomeje guhohotera abajyayo ndetse n’abandi bahanyura bajya mu bindi bihugu.

Yagize ati “Nibyo koko kuva muri Gashyantare uyu mwaka twabwiye abanyarwanda ko nta mutekano bafite muri Uganda kuko byaragaragaye, iki cyemezo twagifashe nyuma yo kumara umwaka n’igice tugerageza kugikemura ariko icyagaragaye ni uko nta bushake buhari ku ruhande rwa Uganda.”

Amb. Nduhungirehe yavuze ko abanyarwanda muri Uganda bagifatwa mu buryo bunyuranije n’amategeko, bagahohoterwa, bagakorerwa iyicarubozo kandi bikanakorerwa n’abahanyura bagiye mu bindi bihugu nka Kenya kurangura ibicuruzwa.

Yabwiye abanyarwanda baba muri Sudani y’Epfo ati “Mugomba gukora uko mubishoboye kose kugira ngo ntimunyure ahantu hatuma mugira ibibazo by’umutekano wanyu.”

“Ngira ngo ni ukuzareba ukuntu mwakwishyira hamwe ubwo ndabwira abantu bo muri Sudani y’Epfo, byaragaragaye rwose ko ikibazo kitigeze gikemuka ahubwo abanyarwanda bagikomeza gufatwa.”

Yavuze ko harebwa uko bafatanya kugira ngo habe ubundi buryo bwo gusura igihugu cyabo ariko ubuzima bwabo batabushyize mu bibazo.

Kugeza ubu nubwo ibihugu byombi bimaze kugirana inama zigamije kurangiza iki kibazo, Uganda ntacyo irakora ku kibazo cy’Abanyarwanda bahohoterwa ndetse ntirareka imikoranire yayo n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya u Rwanda.

2019-12-26
Editorial

IZINDI NKURU

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye

Editorial 28 Jul 2023
Ingabo z’u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe

Editorial 04 Aug 2022
Nyakibi Ntirara Bushyitsi, Rusesabagina na Twagiramungu Bafatanywe Impapuro Mpimbano:

Nyakibi Ntirara Bushyitsi, Rusesabagina na Twagiramungu Bafatanywe Impapuro Mpimbano:

Editorial 24 Aug 2020
Imodoka ya Volcano yavaga i Kigali yerekeza i Kampala yatewe amabuye akomeretsa umunyarwanda

Imodoka ya Volcano yavaga i Kigali yerekeza i Kampala yatewe amabuye akomeretsa umunyarwanda

Editorial 24 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize  Kagame.
HIRYA NO HINO

Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize Kagame.

Editorial 08 Jul 2019
Christine Uwizera Coleman, umupasitori wanywanye na Sekibi. 
Amakuru

Christine Uwizera Coleman, umupasitori wanywanye na Sekibi. 

Editorial 20 Sep 2022
Kamonyi: Abamotari bashishikarijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo
Mu Mahanga

Kamonyi: Abamotari bashishikarijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Editorial 18 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru