Muri Werurwe uyu mwaka Guverinoma y’u Rwanda, yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, ni nyuma y’ubuhamya bw’abatari bake bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bagaragazaga ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.
U Rwanda rwafashe umwanzuro wo gusaba abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo. Ni ku nshuro ya mbere mu buryo bweruye ubuyobozi bw’u Rwanda bwari buburiye abaturage bubasaba guhagarika ingendo bagirira muri Uganda.
Kugeza ubu imyaka itatu irashize umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, aho u Rwanda rutishimiye uburyo abanyarwanda muri Uganda bafungwa, bagatotezwa nta mpamvu igaragara, bamwe bakabwirwa ko bazira kuba intasi mu gihe ari abaturage bagiye gushaka ubuzima.
Ni ibirego byiyongereye ku makuru u Rwanda rwagaragaje ko hari ibikorwa byinshi birimo kubera muri Uganda, bigamije guhungabanya umutekano warwo binyuze mu mitwe ya RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa ndetse na FDLR, amakuru Uganda yo ikomeje guhakana.
Abatabwa muri yombi bafungirwa muri kasho zitandukanye aho bakorerwa iyicarubozo ribaviramo n’ubumuga, gupfa, imirimo ivunanye nko guhinga, kubumba amatafari n’ibindi.
Kuva muri Mutarama 2018, Abanyarwanda 1438 bajugunywe ku mipaka nyuma y’igihe bafungiwe muri kasho z’Urwego rushinzwe Iperereza rya Gisirikare (CMI) n’Urwego Rushinzwe Iperereza mu gihugu (ISO) bakorerwa iyicarubozo.
Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ubwo yahuraga n’abanyarwanda baba muri Diaspora, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo uburyo bakomeza gufatanya n’u Rwanda mu iterambere rushyize imbere, ababa muri Sudani y’Epfo, babajije aho iki kibazo kigeze gikemuka.
Umunyarwanda, Safari Jumapili, uhagarariye Diaspora nyarwanda yo muri Sudani y’Epfo, yavuze ko Abanyarwanda bari mu iki gihugu harimo abari mu ngabo zibungabunga amahoro, abapolisi ariko hakaba hariyo n’abakorerayo ubucuruzi.
Yagize ati “Uko byifashe hagati y’u Rwanda na Uganda, uyu munsi ni uko hari ikibazo, akenshi abanyarwanda baba muri iki gihugu bajyaga baza mu Rwanda na bus [imodoka] baciye muri Uganda ariko ubu ntibishoboka, twumva hari icyakorwa.”
Kugeza ubu mu Mujyi wa Juba honyine habarurwa abanyarwanda 285 biyandikishije bakaba bazwi, ariko ngo hari n’abandi benshi batanditse.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, avuga ko impamvu u Rwanda rwabwiye abanyarwanda bajya muri Uganda kugenza make, byatewe n’uko iki gihugu gikomeje guhohotera abajyayo ndetse n’abandi bahanyura bajya mu bindi bihugu.
Yagize ati “Nibyo koko kuva muri Gashyantare uyu mwaka twabwiye abanyarwanda ko nta mutekano bafite muri Uganda kuko byaragaragaye, iki cyemezo twagifashe nyuma yo kumara umwaka n’igice tugerageza kugikemura ariko icyagaragaye ni uko nta bushake buhari ku ruhande rwa Uganda.”
Amb. Nduhungirehe yavuze ko abanyarwanda muri Uganda bagifatwa mu buryo bunyuranije n’amategeko, bagahohoterwa, bagakorerwa iyicarubozo kandi bikanakorerwa n’abahanyura bagiye mu bindi bihugu nka Kenya kurangura ibicuruzwa.
Yabwiye abanyarwanda baba muri Sudani y’Epfo ati “Mugomba gukora uko mubishoboye kose kugira ngo ntimunyure ahantu hatuma mugira ibibazo by’umutekano wanyu.”
“Ngira ngo ni ukuzareba ukuntu mwakwishyira hamwe ubwo ndabwira abantu bo muri Sudani y’Epfo, byaragaragaye rwose ko ikibazo kitigeze gikemuka ahubwo abanyarwanda bagikomeza gufatwa.”
Yavuze ko harebwa uko bafatanya kugira ngo habe ubundi buryo bwo gusura igihugu cyabo ariko ubuzima bwabo batabushyize mu bibazo.
Kugeza ubu nubwo ibihugu byombi bimaze kugirana inama zigamije kurangiza iki kibazo, Uganda ntacyo irakora ku kibazo cy’Abanyarwanda bahohoterwa ndetse ntirareka imikoranire yayo n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya u Rwanda.