• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 116 Frw yo gukwirakwiza amazi meza

U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 116 Frw yo gukwirakwiza amazi meza

Editorial 16 Jan 2019 UBUKUNGU

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 115 z’amayero, abarirwa muri miliyari 116 Frw, azakoreshwa mu mushinga mugari wo gukwirakwiza amazi meza mu gihugu.

Aya masezerano yasinyiwe i Kigali na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Umuyobozi wa Afdb mu Rwanda, Martha Phiri kuri uyu wa 16 Mutarama 2019.

Ni inguzanyo y’inyongera kuri miliyoni €146.9 yatanzwe mu cyiciro cya mbere mu 2018 mu mushinga uhagaze miliyoni €261.9.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko inguzanyo u Rwanda rwahawe ingana na miliyoni €114, 2 z’inguzanyo n’inkunga y’ibihumbi €800.

Yagize ati “Ni inguzanyo izafasha mu ntego yacu yo kugeza amazi mu ngo zose nkuko biri muri gahunda za Guverinoma z’iterambere mu 2024.’’

Umuyobozi wa AfDB mu Rwanda, Martha Phiri, yavuze ko isinywa ry’amasezerano rishimangira imikoranire ku mpandr zombi.

Yagize ati “Iyi nguzanyo irongera ubufasha banki itanga mu rwego rw’amazi n’isukura mu Rwanda ho miliyoni €282. Ni ikimenyetso kigaragaza icyifuzo n’umuhate wacu mu gufasha u Rwanda mu ntego zarwo zo kugera ku iterambere ry’imibereho n’ubukungu bw’abarutuye.’’

Inguzanyo yatanzwe izifashishwa mu kubaka ibikorwa remezo by’amazi mu turere 15 turimo Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Bugesera, Ruhango, Nyanza, Muhanga, Ngororero, Kamonyi, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Karongi na Rutsiro.

Abagerwaho amazi muri utu duce bari hagati ya 9% na 79%, ku mpuzandengo ya 45%, ifatwa nk’igipimo kiri hasi y’icyo ku rwego rw’igihugu cya 85%.

Izanafasha kandi mu ishyirwaho ry’ibikorwa bifasha mu isukura mu bigo 10 no kongerera ubushobozi imiyoboro y’amazi mu byaro.

Iyi nguzanyo izafasha abantu miliyoni 1.5 barimo ibihumbi 700 bo mu mijyi yiyubaka no mu byaro kugerwaho na serivisi nziza z’amazi.

Ni inguzanyo ihendutse izishyurwa mu myaka 25, irimo umunani yasonewe, ku nyungu ya 1.65%.

Uyu mushinga wose uzarangira muri Kamena 2023 biteganyijwe ko uzasozwa, abagera kuri miliyoni 5.4 bawungukiyemo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Muzola Aimé, yavuze ko inguzanyo yatanzwe izakoreshwa mu mishinga umunani yagutse.

Yagize ati “Igice cya mbere cy’inguzanyo yatanzwe mu 2018 cyakoreshejwe mu kwagura imiyoboro y’amazi mu mijyi. Icya kabiri kizakoreshwa cyane mu byaro.’’

Wasac irateganya kubaka inganda zitunganya amazi i Nyagatare, Gatsibo, uruzubakwa ku Kiyaga cya Sake kizahaza Ngoma na Rwamagana; gufata amazi ava i Mutobo ajyanwa Musanze na Nyabihu.

Muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1) ya 2017-2014, u Rwanda rwiyemeje ko mu myaka irindwi abaturage bose, ibigo nderabuzima, amashuri na sosiyete z’ubucuruzi zizagerwaho na serivisi z’amazi n’isukura ku 100%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), Martha Phiri, ni bo bashyize umukono kuri aya masezerano

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ifasha u Rwanda mu bijyanye n’Amazi n’Isukura, Ubwikorezi, Ingufu, Ubuhinzi n’Iterambere ry’Urwego rw’Abikorera

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko iyi nguzanyo izafasha u Rwanda mu guhaza Abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza

Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), Martha Phiri, yavuze ko bazakomeza gushyigikira icyerekezi cy’u Rwanda mu gukwirakwiza serivisi z’amazi n’isukura mu baturage

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Muzola Aimé, yavuze ko Abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza ari 83%. Babarwa k’ushobora kubona amazi muri metero 200 mu mujyi na 500 mu cyaro

2019-01-16
Editorial

IZINDI NKURU

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera – Perezida Kagame

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera – Perezida Kagame

Editorial 23 Jan 2017
Igiciro cya lisansi cyashyizwe ku arenga 1100 Frw

Igiciro cya lisansi cyashyizwe ku arenga 1100 Frw

Editorial 04 Jul 2018
‘Kuba Amerika yavanye u Rwanda muri AGOA nta gikuba cyacitse’

‘Kuba Amerika yavanye u Rwanda muri AGOA nta gikuba cyacitse’

Editorial 02 Apr 2018
Gaz Methane:  Miliyari zisaga 160 Frw zigiye gushorwa mu gutunganya Megawatt 56 z’Amashanyarazi mu kiyaga cya Kivu

Gaz Methane: Miliyari zisaga 160 Frw zigiye gushorwa mu gutunganya Megawatt 56 z’Amashanyarazi mu kiyaga cya Kivu

Editorial 31 Mar 2019

2 Ibitekerezo

  1. Claude K
    January 17, 20191:21 pm -

    Nk’uko Leta yacu ihora itugezaho ibyiza, abaturage bo mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, Akagali ka Kanzenze bifuza ko Leta yabafasha bakabona amazi, Mu midugudu igize akagali ka Kanzenze (Cyeru, Karumuna, Kabeza n’ahandi) hari amazu menshi agezweho ajyanye n’igihe tugezemo, ariko baracyafite ikibazo cy’amazi meza. Abahatuye bakoresha abanyamagare kuvoma amazi aho ijerekani imwe igura amafaranga magana abiri.

    Leta ifashe abaturage babone amazi.

    Murakoze

    Subiza
  2. Nkunda
    January 22, 20198:48 am -

    Muri Gasabo, ku mashuri y’ahitwa Musave, hanyujijwe amatiyo amaze igihe nta mazi anyuramo. Anayeshuri n’ubu baracyasaba amazi mu baturage baba bayavomye mu mibande kdi hanyura amatiyo atabamo n’igitonyanga. kuri ayo mafaranga nabo mubatekerezeho.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi : Umugore Wa Nkurunziza Ntiyishimiye Ubuzima Abayemo Nyuma Y’uko Umugabo We Akomeje Kuba Nyirabayazana W’umutekano Muke Mu Karere
INKURU NYAMUKURU

Burundi : Umugore Wa Nkurunziza Ntiyishimiye Ubuzima Abayemo Nyuma Y’uko Umugabo We Akomeje Kuba Nyirabayazana W’umutekano Muke Mu Karere

Editorial 05 Jan 2019
Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa
Mu Mahanga

Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa

Editorial 20 Feb 2016
Turebere hamwe Uruhare rw’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Turebere hamwe Uruhare rw’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 04 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru