U Rwanda rwahawe na Banki y’Isi inguzanyo ya miliyoni 120 z’amadolari y’Amerika (arenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100″ azakoreshwa mu guteza imbere ubumenyi mu byiciro bitandukanye by’uburezi hagendewe ku bikenewe ku isoko ry’umurimo.
Amasezerano y’iyi nguzanyo yasinyiwe i Kigali kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Nyakanga 2017, hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete n’Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal.
Azakoreshwa mu myaka itatu y’ingengo y’imari, ni ukuvuga 2017/18, 2018/19 n’uwa 2019/2020, mu guteza imbere ubumenyi (Skills development), hibandwa ku byiciro bitandukanye birimo Ingufu, Gutwara abantu n’ibintu, n’inganda by’umwihariko iziteza imbere gahunda y’ibikorerwa mu gihugu izwi nka ‘Made in Rwanda’.
Minisitiri Gatete yasobanuye ko aya mafaranga azakoreshwa muri gahunda igamije gukora ibishoboka byose ngo hatangwe ubumenyi bujyanye n’isoko, n’ihangwa ry’imirimo.
Yagize ati ”Ni amafaranga y’inguzanyo ihendutse, cyane cyane aza kugira ngo atwunganire tuzibe icyuho cy’aho twari dufite ubumenyi bukenewe mu nzego nyinshi, aho twasangaga mu byukuri aya mafaranga akenewe […] Aya mafaranga ntabwo ariyo yonyine aje gukemura ibibazo byose biri mu burezi kuko hari ingengo y’imari yacu isanzwe.”
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal yavuze ko bamaze igihe basinya amasezerano ajyanye no kubaka ibikorwaremezo bitandukanye, ubu bakaba bagiye gutanga umusanzu mu kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’abazabicunga.
Yagize ati ”Uyu mushinga uri muri gahunda ya leta ijyanye n’umurimo, by’umwihariko ikaba itanga umusanzu mu nkingi ebyiri z’ingenzi arizo guteza imbere ubumenyi, kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.”
Yakomeje avuga ikigamijwe ari ugutanga umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’imbaturabukungu EDPRS II mu buryo butaziguye, by’umwihariko mu bijyanye no guhanga imirimo ibihumbi 200 idashingiye ku buhinzi.
Banki y’isi kandi yanagiranye amasezerano n’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo na Minisiteri y’Uburezi bizashyira mu bikorwa iyi gahunda, birimo Ikigo gishinzwe Kubaka ubushobozi n’Umurimo (CESB); Inama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza (HEC); Kaminuza y’u Rwanda; Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda (WDA) na Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD).
Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye
Minisiti w’Uburezi, Dr Musafiri Papias, yavuze ko iyi nguzanyo izatanga umusanzu ufatika mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda ndetse bakazayakoresha mu gushyira imbaraga ahari icyuho kurusha ahandi.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith, nawe yagaragaje ko hakenewe byinshi kugira ngo iyi gahunda ijyanye n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo igerweho, anavuga ko biteguye gukora cyane bafatinyije n’abikorera kugira ngo bagere ku ntego igihugu cyihaye.
Iyi nguzanyo Banki y’Isi yahaye u Rwanda izishyurwa mu gihe cy’imyaka 38 ukuyemo 10 izasonerwa, inyungu izatangwa ikaba ingana na 0.75%.
Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete basinyana amasezerano y’inguzanyo