• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»U Rwanda rwahawe na Banki y’Isi inguzanyo ya miliyoni 120 z’amadolari y’Amerika

U Rwanda rwahawe na Banki y’Isi inguzanyo ya miliyoni 120 z’amadolari y’Amerika

Editorial 17 Jul 2017 Mu Rwanda

U Rwanda rwahawe na Banki y’Isi inguzanyo ya miliyoni 120 z’amadolari y’Amerika (arenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100″ azakoreshwa mu guteza imbere ubumenyi mu byiciro bitandukanye by’uburezi hagendewe ku bikenewe ku isoko ry’umurimo.

Amasezerano y’iyi nguzanyo yasinyiwe i Kigali kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Nyakanga 2017, hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete n’Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal.

Azakoreshwa mu myaka itatu y’ingengo y’imari, ni ukuvuga 2017/18, 2018/19 n’uwa 2019/2020, mu guteza imbere ubumenyi (Skills development), hibandwa ku byiciro bitandukanye birimo Ingufu, Gutwara abantu n’ibintu, n’inganda by’umwihariko iziteza imbere gahunda y’ibikorerwa mu gihugu izwi nka ‘Made in Rwanda’.

Minisitiri Gatete yasobanuye ko aya mafaranga azakoreshwa muri gahunda igamije gukora ibishoboka byose ngo hatangwe ubumenyi bujyanye n’isoko, n’ihangwa ry’imirimo.

Yagize ati ”Ni amafaranga y’inguzanyo ihendutse, cyane cyane aza kugira ngo atwunganire tuzibe icyuho cy’aho twari dufite ubumenyi bukenewe mu nzego nyinshi, aho twasangaga mu byukuri aya mafaranga akenewe […] Aya mafaranga ntabwo ariyo yonyine aje gukemura ibibazo byose biri mu burezi kuko hari ingengo y’imari yacu isanzwe.”

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal yavuze ko bamaze igihe basinya amasezerano ajyanye no kubaka ibikorwaremezo bitandukanye, ubu bakaba bagiye gutanga umusanzu mu kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’abazabicunga.

Yagize ati ”Uyu mushinga uri muri gahunda ya leta ijyanye n’umurimo, by’umwihariko ikaba itanga umusanzu mu nkingi ebyiri z’ingenzi arizo guteza imbere ubumenyi, kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.”

Yakomeje avuga ikigamijwe ari ugutanga umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’imbaturabukungu EDPRS II mu buryo butaziguye, by’umwihariko mu bijyanye no guhanga imirimo ibihumbi 200 idashingiye ku buhinzi.

Banki y’isi kandi yanagiranye amasezerano n’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo na Minisiteri y’Uburezi bizashyira mu bikorwa iyi gahunda, birimo Ikigo gishinzwe Kubaka ubushobozi n’Umurimo (CESB); Inama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza (HEC); Kaminuza y’u Rwanda; Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda (WDA) na Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD).

-7264.jpg

Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye

Minisiti w’Uburezi, Dr Musafiri Papias, yavuze ko iyi nguzanyo izatanga umusanzu ufatika mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda ndetse bakazayakoresha mu gushyira imbaraga ahari icyuho kurusha ahandi.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith, nawe yagaragaje ko hakenewe byinshi kugira ngo iyi gahunda ijyanye n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo igerweho, anavuga ko biteguye gukora cyane bafatinyije n’abikorera kugira ngo bagere ku ntego igihugu cyihaye.

Iyi nguzanyo Banki y’Isi yahaye u Rwanda izishyurwa mu gihe cy’imyaka 38 ukuyemo 10 izasonerwa, inyungu izatangwa ikaba ingana na 0.75%.

-7263.jpg

Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete basinyana amasezerano y’inguzanyo

2017-07-17
Editorial

IZINDI NKURU

umusirikari wa Kongo yakoze mu jisho ry’intare ahasiga ubuzima. N’undi uzabigerageza azaba yiyahura!

umusirikari wa Kongo yakoze mu jisho ry’intare ahasiga ubuzima. N’undi uzabigerageza azaba yiyahura!

Editorial 17 Jun 2022
Mu Rwanda hagiye kuzajya hateranyirizwa imodoka zo mu bwoko bwa Polo, VW Passat na Teramon

Mu Rwanda hagiye kuzajya hateranyirizwa imodoka zo mu bwoko bwa Polo, VW Passat na Teramon

Editorial 19 Jan 2018
Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Editorial 30 Apr 2025
Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Editorial 30 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Peter Vrooman wagizwe Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ni muntu ki ?
HIRYA NO HINO

Peter Vrooman wagizwe Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ni muntu ki ?

Editorial 16 Nov 2017
Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida
Amakuru

Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida

Editorial 24 Sep 2023
ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 15 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru