U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa 11 ku Isi, mu gushyiraho gahunda n’uburyo bugamije korohereza abaturage kubona serivisi z’imari.
Byatangajwe muri Raporo ‘The 2018 Global Microscope’ yasohowe n’itsinda rikora ubushakashatsi ku bukungu bw’ibihugu bitandukanye (Economist Intelligence Unit).
Iyi raporo nshya, yagenzuye uburyo ibihugu 55 hirya no hino ku Isi byorohereza ababituye kugerwaho no gukoresha serivisi z’imari.
Inzobere zasuzumye ibitandukanye birimo iterambere ry’ibigo by’imari nk’amabanki, guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, uburyo bwo kwishyura kuri za gasutamo, udushya mu ikoranabuhanga rigamije koroshya iby’imari, imitangire y’inguzanyo n’ibindi.
Ku rutonde rusange rw’iyo raporo, u Rwanda rwaje ku mwanya 11, rukaba urwa mbere muri Afurika n’amanota 62 %. Uwo mwanya ruwusangiye na Afurika y’Epfo.
Igihugu kiza ku mwanya wa mbere mu korohereza abagituye kugera kuri serivisi z’imari ni Colombia n’amanota 81, ikurikirwa na Peru naho Uruguay ni iya gatatu.
Ikindi gihugu cyo muri Afurika kiza ku mwanya wa hafi ni Tanzania iri ku mwanya wa 14 ku isi, Nigeria ya 19 na Kenya ya 23.
Bimwe mu byatumye u Rwanda ruza imbere harimo ingufu rushyira mu bukangurambaga bugamije kongerera ubumenyi abaturage mu bijyanye n’imari, ubufatanye hagati y’ibigo bya Leta n’urwego rw’abikorera, gushyigikira imishinga mito y’ikoranabuhanga igamije koroshya serivisi z’imari, guteza imbere ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari n’ibindi.
Icyakora, iyi raporo igaragaza ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo serivisi z’imari zigere kuri bose nk’aho imibare ya Banki y’Isi yo mu 2017, igaragaza ko 36 % by’abaturage ari bo bafite konti za banki, mu gihe 31 % ari bo bafite konti zo kubitsa no kubikuza mu bigo by’itumanaho (Mobile Money).
Raporo igaragaza ko bikigoye gufunguza konti ya banki ku bantu baba mu bice by’icyaro, kuba nta mategeko ahamye y’uburyo amakuru y’ikoranabuhanga yerekeye abakiliya abikwa, ubumenyi buke bw’abaturage mu bijyanye n’imari ndetse n’abagore bake bagaragara mu byo kwihangira imirimo.
Sierra Leone niyo iza ku mwanya wa nyuma kuri iyi raporo, mu bihugu byagenzuwe n’amanota 22%.