• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro ku ifungwa ry’Abanyarwanda n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano

U Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro ku ifungwa ry’Abanyarwanda n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano

Editorial 20 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen. Frank Mugambage, yatangaje ko u Rwanda rwamaze gusaba ibisobanuro Uganda ku mpamvu z’ifungwa rya hato na hato ry’abanyarwanda ndetse n’ibijyanye n’abantu bashaka guhungabanya umutekano bari muri iki gihugu cy’igituranyi.

Ni ku nshuro ya mbere mu buryo bweruye umuyobozi w’u Rwanda avuze ku bibazo bimaze iminsi bivugwa mu mubano warwo na Uganda, bishingiye ku bikorwa bya hato na hato byagiye byibasira abanyarwanda baba i Kampala no mu nkengero zayo.

Umwuka mubi ujya gututumba cyane hagati y’ibihugu byombi, byari muri Kanama 2017 ubwo Umunyarwanda René Rutagungira yashimutirwaga i Kampala aho yakoreraga ubucuruzi. Uyu mugabo yakuwe mu kabari, atwarwa mu modoka ya Toyota Premio ifite pulake UAT 694T ndetse bivugwa ko mu bamushimuse harimo Capt. Agaba David ukora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Iperereza (Chieftaincy of Military Intelligence-CMI) muri Uganda.

Nyuma y’amezi agera kuri atatu, Rutagungira yaje kugezwa imbere y’ubutabera bwa gisirikare, aho bivugwa ko yari yarakorewe iyicarubozo ku buryo bukomeye ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda muri Uganda.

Abandi banyarwanda mu buryo nk’ubu bagiye bafatwa bagafungwa n’inzego za gisirikare muri Uganda, aho amakuru aherutse gutangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye yavugaga ko ‘hari benshi’ bafashwe.

Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2017, byatangajwe ko umunyarwanda witwa Fidèle Gatsinzi, yatawe muri yombi n’abantu bambaye impuzankano ya gisirikare bikekwa ko bakora mu rwego rushinzwe ubutasi, CMI, ndetse kugeza ubu, ntiharamenyekana irengero rye.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen. Frank Mugambage,  yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru  ko  hari ‘ibitotsi’ mu mubano w’ibihugu byombi ariko ko bigomba gushakirwa umuti ndetse ko u Rwanda rwatangiye kubikurikirana.

Ati “Icyifuzo cy’u Rwanda na Politiki ni ukugira ngo duhuze umubano n’abandi, yaba mu bo duturanye, yaba mu karere, yaba no muri Afurika. Murabizi ko u Rwanda mu by’ukuri rufata iya mbere kugira ngo umubano umere neza. Ibitotsi bihari rero, ibyo muvuga biriho n’ibyo byo gufata abantu n’ibindi bikorwa by’abagizi ba nabi baba badashakira u Rwanda ibyiza, nibyo birahari, turimo turabikurikirana.”

Ambasaderi Mugambage yakomeje agira ati “Ibyo bibazo bihari by’abantu bamaze iminsi bafatwa, by’abantu ndetse nabo b’abagizi ba nabi barimo ba bandi bashingira ku ngengabitekerezo za jenoside n’abandi bashaka kugira ngo babe bagira ibikorwa bibi babangamira u Rwanda, ibyo birimo birakurikiranwa kandi turimo turabivugana na bo [Uganda].”

Ku wa 23 Nzeri ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko abanyarwanda batatu aribo Bayingana James, Nsekanabo Lando Ali, Byaruhanga Nduwamungu Vianney; batawe muri yombi na CMI mu gace ka Bukasa, bafungirwa muri gereza ya Mbuya aho bamaze igihe cy’amezi atatu kugeza bafunguwe mu Ugushyingo.

U Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro

Hashize iminsi Uganda ivugwaho kuba indiri y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyane ababa mu mutwe wa RNC; bahakorera ibikorwa byabo bya buri munsi bakingiwe ikibaba n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI.

Umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda uyobowe na Kayumba Nyamwasa, watorotse igihugu nyuma yo guhamywa ibyaha, muri Uganda uhafite ibikorwa birimo gushaka impunzi ujyana mu myitozo ya gisirikare igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Hashize iminsi Polisi ya Uganda ku bufasha bw’iya Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’impunzi 40 z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’Umutwe wa RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izi mpunzi zari itsinda rigizwe n’abasore bakiri bato, bagenderaga ku byangombwa by’inzira by’igihe gito bya Uganda ariko by’ibihimbano, bivugwa ko bahawe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, kugira ngo bazabashe kwambuka umupaka wa Tanzania, berekeze mu Burundi hanyuma binjire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Majyepfo yayo ahazwi nka Minebwe.

Bivugwa ko ibikorwa byo gushaka aba bantu bishyigikiwe cyane Brig. Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI.

Ambasaderi Mugambage yatangaje ko u Rwanda rwamaze kwandikira Uganda ruyisaba ibisobanuro kuri iri fungwa n’ibijyanye n’abashaka guhungabanya umutekano warwo icumbikiye.

Ati “Icyo twifuza iteka ni umubano ariko iyo abantu bawubangamiye, ni ngombwa kugira ngo tubabaze tuti ni iki? Kuko nta mpamvu ihari igaragara kandi turashaka ngo babisobanure. No kwandika twaranditse, no kubaza twarabajije […] dutegereje ko tubona ibisobanuro.”

Abanyarwanda bakorera ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi muri Uganda kimwe n’ababarizwayo, bakunze kugaragaza impungenge z’umutekano wabo mu gihe ibintu bikomeje kudogera hagati y’ibihugu byombi.

Mugambage asobanura ko yaba abanyarwanda bajya muri Uganda n’abatuyeyo ‘nabo birabareba, icya ngombwa ni uko tugomba kubishyira ahagaragara kandi tukabibaza ababikora kugira ngo batange ibisubizo n’ibishoboka binahagarare kuko nibyo bya ngombwa’.

Ibitotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda si ibya none

Abasesenguzi bagaragaza ko kimwe mu bitishimirwa na Uganda harimo ko bamwe mu basirikare b’u Rwanda bakomeye muri iki gihe bari inyuma ya Museveni ubwo yahirikaga ubutegetsi bwa Milton Obote, bigasa n’aho ari intambwe bateye mu gihe we yifuzaga ko bakomeza kuba inyuma ye.

Umunyakenya, Jimmy Opis, ukurikiranira hafi politiki yo mu Karere, aherutse gukomoza kuri iki avuga ko “Kubaza uti “Ese Kabarebe yibagiwe aho yaturutse?” bisa no kwendereranya kuko umuntu yabaza niba “NRM (Ishyaka riri ku Butegetsi muri Uganda) ryaribagiwe uwarirwaniye akaryicaza ku ntebe y’icyubahiro.”

Mu gihe Uganda kugeza ubu idafite ikompanyi y’indege, bivugwa ko RwandAir yasabye kuba yatangira gukorerayo ingendo ziva i Entebbe zerekeza i Londres ariko iki gihugu cy’igituranyi kikabyanga.

Uganda kandi ishyirwa mu majwi ku kwenyegeza umuriro w’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Tanzania ku ngoma ya Kikwete, ndetse ngo Museveni yigeze kwerura yandikira umwe mu bayobozi b’u Bwongereza ko mu banzi bakomeye afite, u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere.

2017-12-20
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo

Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo

Editorial 19 Jun 2019
U Rwanda ruzakira inama y’inteko rusange ya 2024 y’impuzamashirahamwe y’umukino w’amamodoka  ku Isi(FIA)

U Rwanda ruzakira inama y’inteko rusange ya 2024 y’impuzamashirahamwe y’umukino w’amamodoka ku Isi(FIA)

Editorial 09 Dec 2023
Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w’amahore n’amahoro

Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w’amahore n’amahoro

Editorial 02 Aug 2024
Uganda havumbuwe ibyobo bihambwamo abanyarwanda bicwa bamaze gukorerwa iyica rubozo

Uganda havumbuwe ibyobo bihambwamo abanyarwanda bicwa bamaze gukorerwa iyica rubozo

Editorial 17 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abafaransa boherejwe mu Rwanda ngo bahangane n’Inkotanyi nubwo batari babishoboye – Tom Ndahiro
ITOHOZA

Abafaransa boherejwe mu Rwanda ngo bahangane n’Inkotanyi nubwo batari babishoboye – Tom Ndahiro

Editorial 29 Jun 2016
Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, akomoza  ku gahinda ababyeyi baterwa n’ibiyobyabwenge mu bana
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, akomoza ku gahinda ababyeyi baterwa n’ibiyobyabwenge mu bana

Editorial 19 Dec 2017
Perezida Nkurunziza yahinduriye imirimo Col. Baratuza Gaspard wari umuvugizi w’ingabo
HIRYA NO HINO

Perezida Nkurunziza yahinduriye imirimo Col. Baratuza Gaspard wari umuvugizi w’ingabo

Editorial 24 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru