“World Justice Project Rule and Law”(WJP), itsinda ry’inzobere mu gucukumbura uburyo ibihugu birushanwa kugendera ku mategeko no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, rimaze gushyira ahagaragara urutonde rwerekana uko ibihugu 139, byakozweho ubushakashatsi, bikurikirana mu kubahiriza amategeko muri uyu mwaka wa 2021.
Mu bigenderwaho hategurwa urutonde ngarukamwaka, harimo uburenganzira bw’ibanze bw’umuturage, imiyoborere myiza, amahoro n’umutekano, ubutabera no kurwanya ruswa.
Hashingiwe rero ku buhamya bw’impuguke mpuzamahanga mu by’amategeko n’uburenganzira bwa muntu zisaga 4.000, ndetse n’ubw’abaturage mu ngeri zinyuranye, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere(1) muri Afrika, no kuwa 42 ku isi yose. By’umwihariko u Rwanda rukaba rwarashimiwe uko umuturage ahabwa ibyo afitiye uburenganzira, kuba ntawe uri hejuru y’amategeko, uko rushyira imbere umutekano , n’ uburyo rwitwaye mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.
Urwo rutonde ruyobowe na Denmark iza ku mwanya wa mbere ku isi, mu kugendera ku mategeko no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ikaba ikurikiwe na Norvège,Finland, Suède n’Ubudage. Igihugu kiri ku mwanya wa nyuma ni Venezuela.
Ikindi gihugu cyo muri aka karere kiza ku mwanya wa hafi ni Tanzaniya iri ku mwanya w’ ijana(100), Kenya ku mwanya w’ 106,Uganda kuw’ 125, Repubulika Iharanira Demukarasi ya kongo ku mwanya w’137, mu gihe u Burundi butari mu bihugu byakozweho ubushakashatsi.
Ikigaragara ni uko ibihugu byinshi, cyane cyane ibyo muri Afrika byatakaje amanota muri uyu mwaka wa 2021, ahanini bitewe n’uko byitwaye mu gushyiraho no kubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19, ariko cyane cyane mu guhangana n’ingaruka zayo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima, OMS, mu kwezi gushize ryagaragaje ko u Rwanda rwabaye indashyikirwa mu kurwanya Covid-19, rushyiraho ingamba zihamye zo kuyirinda, kwita ku bayanduye no gukingira abaturage.
Ibikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19, nko kubabonera ibiribwa mu gihe cya “Guma mu rugo”, gutanga inkunga y’amafaranga ku bikorwa byadindijwe n’icyo cyorezo, nabyo biri mu byatumye u Rwanda rubona amanota menshi mu kwita ku burenganzira bw’abaturage barwo.
Ibi kandi biza byiyongera ku miyoborere iha umuturage ijambo mu bimukorerwa, no kubungabunga umutekano ubu ukaba ari nta makemwa mu bice byose by’u Rwanda, mu gihe wabaye ingume mu bihugu byinshi birimo n’ibyo muri aka karere.
Tubibutse ko k’urutonde nk’uru rw’ umwaka ushize wa 2020 u Rwanda rwari ku mwanya wa 2 muri Afrika, rukaba rero rwazamutseho umwanya umwe.