U Rwanda rwatangije gahunda ya Kane y’impinduramatwara mu buhinzi (PSTA4) iteganyijwemo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kongerera agaciro ibibukomokaho.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi itangaza ko iyi gahunda y’imyaka itanu yo kuva mu 2018 kugera mu 2023, izatwara miliyari 2700 z’amafaranga y’u Rwanda. Izibanda ku nkingi enye zirimo; ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi n’ubworozi, kubaka ubudahangarwa mu bijyanye n’indwara zifata ibihingwa.
Izibanda kandi ku kongera amasoko no gutunganya umusaruro, kongerera abahinzi n’aborozi ubumenyi ndetse no gukoresha umutungo nk’amazi mu bikorwa bitangiza ibidukikije.
Mu gutangiza iyi gahunda kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko nishyirwa mu bikorwa neza izakura abanyarwanda benshi mu bukene.
Ubushakashatsi bwa Kane ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV4), bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, bwagaragaje ko mu 2024 umubare w’abanyarwanda bari mu bukene uzagabanuka ugere kuri 15%, uvuye kuri 39.1% wariho mu 2015. Ubuhinzi bwitezweho gutanga umusanzu ufatika muri iyi ntego.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko umusaruro w’ubuhinzi mu musaruro mbumbe w’igihugu wiyongereyeho 6% muri gahunda y’impinduramatwara ya gatatu (PSTA 3), muri gahunda ya PSTA 4 bikaba bizarushaho kuko uzajya wiyongeraho 10%.
Yagize ati “Muri gahunda ya Kane y’impinduramatwara mu buhinzi, hari byinshi byitezwe kugerwaho. Turateganya kongera iterambere ry’ubuhinzi no guhanga imirimo”.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yatangiye mu 2017 ikazageza mu 2024, biteganyijwe ko hazahangwa imirimo 214 000 ku mwaka. Iyi mirimo irimo n’izaturuka mu buhinzi nyirizina, inganda zongerera umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubucuruzi na za resitora.
Dr Ngirente yavuze kandi ko u Rwanda rurimo kugerageza kongera ubuso bwuhirwa kugira ngo igihugu cyose kizihaze mu biribwa. Icyakora yavuze ko ingamba za Afurika yunze Ubumwe n’iziri mu masezerano ibihugu bya Afurika byagiranye mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi yiswe Malabo, zizagerwaho ari uko uru rwego rwashowemo imari nyinshi.
Ati “Izi ngamba zose ntizagerwaho hatabayeho ishoramari rikomeye mu buhinzi. Kubw’ibyo, Guverinoma izakomeza gushora imari mu bushakashatsi mu buhinzi, kubwagura, guteza imbere amasoko no guhanga udushya.”
Ubuso bwuhirwa bwarazamutse ku kigero cya 75%, buva kuri Hegitari 27 796 bugera kuri 48 508, inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka zazamutse kuri 118%, aho zavuye ku 149 889 zigera kuri 326 964.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gerardine, avuga ko gahunda ya kane y’impinduka mu buhinzi izanibanda ku kubaka ubushobozi bw’abahinzi no guteza imbere ubushakashatsi kugira ngo bubashe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Yagize ati “Nubwo tudashobora guhagarika ihindagurika ry’ibihe, dushobora kuriteganyiriza binyuze muri bimwe mu bikorwa birimo kurwanya isuri kugira ngo imyuzure idatwara imyaka y’abaturage, kuhira no gutanga amakuru ku iteganyagihe”.
Biteganyijwe ko urwego rw’abikorera ruzagira uruhare muri iyi gahunda, aho ruzashoramo miliyari 420 z’amafaranga y’u Rwanda, mu bijyanye n’ifumbire, imbuto, guhinga ndetse no gufata neza umusaruro.