Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball mu Bagore yatangiye irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026, yatangiye neza iyi mikino.
Ni irushanwa ryabereye muri BK Arena, aho nyuma y’ibirori byo gufungura iyi mikino ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze umukino wa mbere bakinaga na Liban amanota 80 kuri 62.
Muri uyu mukino Rwanda nirwo rwayoboye cyane uyu mukino w’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball mu Bagore, kuko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye u Rwanda rutsinzeLiban amanota 45 kuri 36.
Minisitiri wa Siporo Richard Nyirishema yafunguye ku mugaragaro irushanwa ry’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball mu Bagore 2026.
Mu birori byo gutangiza iyi mikino kandi byasusurukijwe n’Itorero Inganzo Ngari na Ishami Talent ndetse n’ukuhanzi Chris Easzy waririmbye.
Mu mukino wa mbere wo mu Itsinda D, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball mu Bagore, Argentine yatsinze Grande- Bretagne amanota 53-47.
Kuri uyu wa mbere kandi ikipe y’igihugu ya Great Britain yatsinzwe na Argentine amanota 53 kuri 47, Brazil yatsinze Philippines amanota 77 kuri 73 naho Senegal yatsinze Hungary amanota 63 kuri 61.
Mu mukino wa kabiri, u Rwanda ruzakina na Argentine ku wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024 saa Mbiri muri BK Arena.