Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko inama izahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma b’ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, yitezwemo amasezerano y’ubucuruzi ya miliyoni $700, akangurira abikorera kubyaza umusaruro iyi nama n’abashoramari bazayitabira.
Inama ya CHOGM yitezwe kubera mu Rwanda muri Kamena 2020, hagati ya tariki 22-27. Kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye inama yahuje RDB n’abikorera, harebwa uruhare bagira mu myiteguro y’iyi nama.
Akamanzi yavuze ko mu masezerano byitezwe ko azatangazwa muri CHOGM, hari ajyanye n’Ikigo Mpuzamahanga cy’i Kigali gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari (KIFC), kuko hari inama u Rwanda rurimo gukorana n’abantu ngo babe bakwinjira muri iki kigo kizaba kirimo amafaranga y’abantu batandukanye.
Yakomeje ati “Hari ikigo twashyizeho nka Leta cyitwa Rwanda Finance kugira ngo kidufashe kumenyekanisha u Rwanda nk’igicumbi mpuzamahanga, aho imari cyangwa ibigega bitandukanye bishobora kuza mu gihugu cyacu bigacuruza amafaranga, hari abo turimo kuganira nabo bakaba baza muri KIFC tukazabitangaza mu gihe cya CHOGM.”
“Hari abashaka kujya mu bwubatsi, hari imishinga ikomeye turimo gukorana nabo ariko hari n’ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro turimo gukorana nabo, byose twifuza ko tubirangiza mu gihe cya CHOGM.”
Akamanzi yasabye abikorera kwiyandikisha mu bazitabira CHOGM banyuze mu bunyamabanga bwayo bwashyizweho bukorera ahazwi nka Camp Kigali, bakazabasha kuganira n’ibindi bigo bizayitabira hagamijwe kubaka imikoranire.
Yakomeje ati “Biragusaba gukora cyane, utangire kwitegura ureba ibyo ukeneye ku rwego rwawe. Icyo twe tuzagukorera, ni uko tugiye kuzana abantu 7000 mu gihugu kandi bafite amafaranga yo gutanga, bakora ubucuruzi. Byaza umusaruro ayo mahirwe.”
“Hari uburyo busanzwe muzabonamo inyungu nko kubaha aho barara, ibyo bazarya, abantu 7000 mu cyumweru cyose bazakenera amafunguro menshi, ni amahirwe yo kuyagemura aho bazaba bari haba muri restaurant, amahoteli, ubwo ni uburyo bugaragara. Ariko ikindi kireba umuntu ku giti cye. Ni iki ashaka kugeraho, cyangwa unaze iwacu uvuge uti ‘mumfashe ndebe mu bantu bazaza, nkeneye umuntu wamfasha muri ibi’, abantu bacu mu bunyamabanga biteguye kugufasha.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, Robert Bapfakurera, yasabye Abanyarwanda kwitega inyungu muri CHOGM, ariko bakagaragaza ubunyangamugayo ngo hato umuntu atazazigama hoteli azararamo, kubera ko yageze mu Rwanda nta handi afite ho kurara, yahagera nyiri hoteli akamuzamuriraho ibiciro.
Yakomeje ati “Abantu bakwiye gukora bakunguka muri iyi nama, ariko nanone bagasiga izina ryiza mu Rwanda.”
Mu gihe u Rwanda rukomeje kwitabira CHOGM ariko, hari icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira Isi, ku buryo inama nini zikomeje gusubikwa kimwe n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.
Akamanzi yavuze ko bahisemo gukomeza imyiteguro, ariko banakurikiranira hafi uko iki cyorezo gihagaze, icyemezo cya nyuma kikazafatwa hagati muri Mata nyuma yo gusesengura uburemere bw’icyo cyorezo.
Rwiyemezamirimo Zulfat Mukarubega, yavuze ko aya ari amahirwe akomeye ku bikorera, ariko hanakenewe ko n’abandi bazatanga serivisi muri iyi nama nk’abatwara bagenzi baba abamotari cyangwa taxi, baganirizwa bakamenya uko bazafata abashyitsi, bakanabasha kugaragaza isura nyayo y’igihugu.
Umuyobozi w’Ubunyamabanga burimo gutegura inama ya Commonwealth, Alphonsine Mirembe, yijeje ko inzego bireba zizahugurwa mu gihe gito kiri imbere, ku buryo imyiteguro ikomeje kugenda neza
Ati “Coronavirus nitatuvangira, twiteguye ko tuzaba twiteguye neza.”
Akamanzi yanavuze ko hari gahunda yateguwe yo kwigisha abantu batandukanye uburyo bashyikirana n’umuntu bashaka guha serivisi mu Cyongereza.
Src: IGIHE