U Rwanda rwungutse sitasiyo nto ebyiri z’amashanyarazi, zitezweho kugaburira no gukemura ikibazo cy’umuriro mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Bugesera no mu tundi duce tuhakikije.
Izi sitasiyo zirimo iya Nzove yubatse mu Karere ka Nyarugenge, ifite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 16 n’iya Gahanga mu Karere ka Kicukiro ifite ubwo gutanga Megawatt 19.
Zombi zubatswe mu mushinga watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU), ukubiye mu masezerano y’amayero miliyoni 23 wasinyanye n’u Rwanda mu 2015, yo gukemura cyane cyane ikibazo cy’amashanyarazi atakara.
Aya mafaranga yakoreshejwe mu kubaka umuyoboro mugari ureshya na kilometero 27 uhuza Jabana, Mont Kigali na Gahanga no gusana sitasiyo za Mont Kigali, Jabana na Birembo.
Hari kandi kubaka izindi nshya zirimo iya Nzove na Gahanga no gukwirakwiza mubazi 8000 zifite ikoranabuhanga rimenya ingano y’amashanyarazi atakara kuri buri gice, na buri muyoboro ushyirwaho utumashini dufasha kuwugabanya.
Izi ebyiri zatashywe kuri uyu 28 Werurwe 2018, imwe imwe yatwaye miliyoni hafi eshatu z’amayero utabariyeho ayubakishijwe umuyoboro uzigezaho amashanyarazi. Ubu mu gihugu hose hari sitasiyo nto 27.
Iya Nzove igaburira ibice bya Nyabugogo n’uduce tuyikikije turimo uruganda rwa Skol, urw’amazi rwa Nzove n’abatuye Shyorongi, mu gihe iya Gahanga igaburira Kicukiro, Bugesera n’ibindi bice.
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko izo sitasiyo zizafasha mu guhaza abaturage amashanyarazi no kugabanya ingano y’atakara mu bice bitandukanye birimo iby’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Bugesera, Muhanga na Kamonyi.
Ati “Iya Nzove, izajya itanga umuriro hariya muri Nzove n’ahandi ariko cyane cyane hariya, twari tuhafite uruganda rw’amazi rwa Nzove rwari rufite angana na metero kibe ibihumbi 80 ariko yose ntashobore kugera ku bantu kuko atagiraga umuriro uhagije wayazamura.”
Yakomeje agira ati “Shyorongi n’ibindi bice bagiye kubona umuriro uhagije, ubundi wabaga ari mucye kuko waturukaga kure ukahagera nta mbaraga nyinshi ufite. Iyi [Sitasiyo] ya Gahanga naho twari dufite ikibazo kinini, inganda nka Master Steel n’izindi zikeneye umuriro mwinshi ntiziwubone ariko ubu zatangiye kuwubona.”
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) igaragaza ko ingano y’amashanyarazi atakara atageze ku baturage yagabanutse ava kuri 21.1% mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/17 agera kuri 19.1% mu wa 2017/18 ndetse intego ni ukugabanya 1% buri mwaka.
Umuyobozi uhagarariye EU mu Rwanda, Amb. Nicola Bellomo, yavuze ko bishimira intambwe u Rwanda rutera mu gukwirakwiza amashanyarazi, by’umwihariko mu kugabanya atakara kuko ari nayo ntego y’iyo nkunga.
Ati “Intego z’iyo mishinga zirasobanutse, ni ukunoza ubuziranenge bw’amashanyarazi ahabwa abanya-Kigali no gufasha inganda zihari gutera imbere. Kigali ikeneye amashanyazi menshi, aboneka neza kandi ahendutse kandi ni bimwe uyu mushinga uzakemura.”
Guverinoma y’u Rwanda ifite intego ko buri munyarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze 2024.
Impuzandengo y’abayafite iheruka gutangazwa muri Gashyantare 2019 igaragaza ari 51% barimo 37% bafatira ku muyoboro mugari. Icyo gihe u Rwanda rwari rufite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi angana na Megawatt 221.1