Sosiyete y’abanyamerika, Uber, itanga serivisi z’ingendo yifashishije porogaramu z’ikoranabuhanga zihuza abagenzi n’imodoka, yagaragaje ubushake bwo gutangira gutanga izi serivisi mu Rwanda.
Umuyobozi gutwara abantu mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, Eng Emmanuel Asaba yabwiye The New Times ko muri uyu mwaka abahagarariye Uber begereye iki kigo bakabaza ibisabwa kugira ngo serivisi zacyo zitangire mu Rwanda.
Iyi sosiyete mu karere yatangiye gukorera mu bihugu nka Kenya, Uganda na Tanzania.
Uber ikoresha abashoferi bafite imodoka zabo. Umugenzi ukeneye gutwarwa agomba kuba afite porogaramu ya Uber muri telefone ye, akayikoresha ahamagaza imodoka bijyanye n’igihe ayikenereye. Umushoferi na we agomba kuba akoresha iyo porogaramu.
Umugenzi yishyuzwa bitewe n’aho agiye, igihe agendeye n’ibindi, akishyura mu ntoki, akoresheje ikarita ya banki, Mobile Money n’ibindi.
Asaba yavuze ko Uber yamaze guhabwa urutonde rw’ibyo ibyo igomba kuzuza niba ishaka gukorera mu Rwanda.
Ati “Baraje tubaha urutonde rw’ibisabwa kugira ngo bemerewe gukora ariko ntibaragaruka. Nibagaruka tugasanga bujuje ibisabwa, tuzabaha uburenganzira batangire gukora.”
Yavuze ko kwiyongera kwa sosiyete zifasha mu buryo bw’ingendo hifashishijwe ikoranabuhanga, bizongera imitangire ya serivisi.
Sosiyete zindi zifasha mu buryo bw’ingendo zifashishije ikoranabuhanga ziri mu Rwanda zirimo Taxi Rwa na Yego Cab iherutse kwemererwa. Jquicker na Panda nazo ziri kuzuza ibisabwa.
Eng. Katabarwa yavuze ko bimwe mu by’ingenzi basaba izo sosiyete harimo porogaramu y’ikoranabuhanga ibanza gusuzumwa.
Ati “Ni ngombwa ko ibanza gusuzumwa kugira ngo itazazana ibibazo nitangira gukoreshwa. Hari n’ibindi RURA irebaho mbere yo gutanga uburenganzira.”
“Hari porogaramu ushobora gusanga itaregeye neza, baguha serivisi ingana na kilometero enye, bakaguca amafaranga ya kilometero icumi. Ntabwo nkeka ko abantu babyishimira. Dushaka kurengera iyo serivisi kugira ngo umuntu yishyure ibihwanye na serivisi ahawe.”
Umwe mu bigeze gukora ingendo bakoresheje Uber, Karen Uwera, yavuze ko byaba ari amahirwe iyo sisoyete ije gukorera mu Rwanda.
Yagize ati “Maze igihe nifuza Uber. Dufite sosiyete zitwara abantu muri ubu buryo zihenze nubwo nazo ari nke ugereranyije n’abazikeneye.”
Nyuma ya buri rugendo rwa Uber, umugenzi n’umushoferi bahana amanota hifashishijwe ya porogaramu.
Umushoferi bigaragaye ko akunze guhabwa amanota make n’abagenzi ashobora guhagarikwa cyangwa agahanwa, naho umugenzi abashoferi bakunze guha amanota make ashobora kujya yimwa serivisi za Uber.
Kuri ubu Uber ikorera mu mijyi isaga 600 hirya no hino ku Isi.