Tribert Rujugiro Ayabatwa, umucuruzi w’umunyarwanda wahunze akaba m’umutwe w’iterabwoba wa RNC uhora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda, yagaragaye muri raporo nshya igaragaza uburyo ubucuruzi butemewe muri Afurika y’iburasirazuba butera inkunga ubuhezanguni, bugatera inkunga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi budasize na Ruswa.
RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa ubarizwa muri Afurika y’Epfo, ni umutwe w’iterabwoba wari inyuma y’ibitero bya grenade byahitanye abantu mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, hagati ya 2010 na 2013. Rujugiro, umucuruzi utarishuraga imisoro uko bikwiye, yavuye mu Rwanda mu 2010 nyuma y’ibibazo bitandukanye harimo kutishyura imisoro ndetse adasize na za ruswa.
Rujugiro kandi aravugwaho mu kwihisha inyuma y’ibikorwa bitemewe birimo no gucuruza ibiyobyabwenge bidasigana n’Itabi ahinga, mu karere, “Iyi raporo ikaba yaragarutse ku iIsano riri hagati y’ubutagondwa n’ubucuruzi butemewe muri Afurika y’iburasirazuba.
Raporo ivuga ko ku isi hose, imitwe y’intagondwa zifite kandi zikomeje kungukira mu bucuruzi butemewe burimo n’ibiyobyabwenge. Raporo ivuga ko iyo shusho igaragara no muri Afurika y’Iburasirazuba no mu turere tuyikikije, aho wasangaga itabi ritemewe ritera inkunga imitwe y’inyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), ari nako ibikorwa bya ruswa mu karere kose ikomeje kuzamuka.
Rujugiro asanzwe azwiho icyaha cyo kunyereza imisoro akaba yaranagejejwe imbere y’urukiko rwo muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2009, ashinjwa kandi “gutera inkunga imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda.” Muri Uganda, Rujugiro ni nyir’uruganda rukora itabi hamwe akaba afatanyije na murumuna wa Perezida Yoweri Museveni, Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh, wahawe imigabane ingana na 15% muri sosiyete kandi yemera kurinda umutungo wa Rujugiro muri Uganda.
Muri Afurika y’Iburasirazuba, itabi ritemewe ritwara leta miliyoni 100 z’amadolari y’imisoro buri mwaka. Isosiyete ya Rujugiro muri Uganda igamije kwimika RNC ngo iganze mu bugande, mu ntego zabo zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu mwaka w’Ukuboza 2018 raporo y’umuryango w’abibumbye igaragaza Rujugiro na P5, RNC na FDLR ikanerekano isano rya hafi hagati ya Rujugiro n’ubutegetsi bwo muri Uganda no mu Burundi
RNC isanzwe ari umutwe w’iterabwoba ufite ibirindiro muri Kongo na Uganda, washinzwe n’abatavuga rumwe n’u Rwanda mu mwaka wa 2010 kugira ngo bahirike burundu guverinoma y’u Rwanda yashyizweho n’abaturage. Mu mwaka wa 2012, Mastermind Tobacco Kenya yatanze ikirego kirega Leaf Tobacco and Commodities (LTC), ishami rya PTG, ishinja isosiyete ya Rujugiro kuba yariganye ikirango cyayo cyamamaza Supermatch, kandi ikagurisha iryo tabi ku giciro gihendutse ku isoko rya Kenya.
Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ukomeje kuzamba guhera 2017 nyuma yahoo bigaragariye ko Uganda ifasha imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda. Uganda ikomeje gushyigikira iyinjizwa ry’abarwanyi cyane cyane mu gufata Abanyarwanda berekeza muri Uganda no kubahatira kujya mu mitwe yitwaje intwaro ugamije guteza intambara mu Rwanda.
Iyi Raporo irasaba kandi ko hajyaho ingamba zubahiriza amategeko hagamijwe gukumira ubucuruzi butemewe no gufata ababukoze itibagiwe gushyiraho uburyo bwo kugenzura kugirango hubahirizwe amabwiriza agenga inganda n’isoko kugirango hirindwe umusaruro n’ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa bitemewe.