Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017, umkandida Paul Kagame yatangiriye mu Karere ka Kirehe, Ngoma na Rwamagana, aha ni naho yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza mu Ntara y’Uburasirazuba, atuyemo ni mbere gato y’uko kuri uyu wa Kabiri azerekeza mu Ntara y’Uburengerazuba.
Muri Ngoma, mu murenge wa Kibungo mu Kagari ka Cyasemakamba, aho Umunyamakuru wa Rushyashya.net yari aherereye, hagaragaye ubudasa ugereranije no mu tundi turere, ejo Paul Kagame yiyamamarijemo.
Hari abaturage benshi baturutse mu mirenge 14, igize akarere ka Ngoma, batubwiye ko bageze aho ibyo birori byabereye muri Rond Point y’umujyi wa Ngoma mu masaa kumi nimwe za mu gitondo, ariko kugeza mu masaa tanu imihanda yari icyuzuye, abandi bakinjira.
Kimwe n’ahandi tumaze kugera, ubwitabire ni bwinshi cyane kandi abaturage uba bonana Morali idasanzwe n’akanyamuneza kumaso, ari nako baririmba indirimbo zirata ibigwi bya RPF-Inkotanyi n’Ubutwari bw’umukandida Paul Kagame wari uyoboye urugamba rwabohoye igihugu. Imwe mu ndirimbo yaririmbwe kenshi muri Ngoma iragira iti : ” Umva imirindi y’Amatora ” yadutuye ubukene ubu tugenda twemye bakikiriza ” Umva imirindi y’Amatora ” , ariko cyane cyane bose baba bifuza gukora mu kiganza cy’umukandida wabo Paul Kagame Chairmani wa RPF-Inkotanyi, intore izirusha intambwe.
Ikindi cyagiye kigaragara muri izingendo za Paul Kagame, hirya no hino aho yiyamamariza n’uko hari abikorera benshi bahagaritse imirimo yabo mu mujyi wa Kigali biyemeza guherekeza umukandida wa RPF, Paul Kagame, aho anyura hose yiyamamaza.
Imitwe ya Politiki nayo yiyemeje gushyigikira Paul Kagame ntiratezuka, ikomeje kwitabira ari nako abayoboke bayo bafatanya n’aba RPF, gususurutsa abaturage, ibintu byatangaje abanyamahanga baba mu Rwanda, cyane cyane ko bamenyereye ko muri Afrika mu bihe by’amatora nkaya abanyamashyaka baba barimo bicana, batwika amapine mu muhanda.
Mu buhamya bukomeje gutangwa n’abanyamuryango ba PFR-Inkotanyi, batandukanye, aho twanyuze hose bagaruka mu buzima bubi babayemo, baba abari mu gicengezi, abatahutse bavuye mu buhunzi mu bihugu duturanye ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994, bose bagaruka mu buzima bubi barimo, bakarata ubuyobozi bwiza bwa RPF-Inkotanyi na Perezida Kagame bwatumye biteza imbere kuburyo bugaraga.
Umuturage witwa Nyakarundi telesphore niwe uhawe umwanya i Ngoma kugira ngo atange ubuhamya bwe aho yavuze ko yari umworozi w’umunyarwanda wavukiye i Burundi, agakurira muri Tanzania aho yaje kuba umworozi , yavuze ko inka yatahukanye mu Rwanda zaje gushira ahitamo gufata isuka arahinga, yibumbira muri koperative na bagenzi we.
Koperative yashinze ngo yaje gukura ubu igizwe n’abanyamuryango 470 ikaba ifite n’umutungo wa Miliyoni 40 kuri konti. Ashimangira ko ibyo yagezeho abikesha ubuyobozi bwiza bwa Paul Kagame, yavuze ati “ Kudatora uyu mugabo mureba ni ukunyagwa zigahera, ni umwarimu mwiza cyane”.
Perezida Kagame yamushimiye muri aya magambo ati :”Nyakarundi yatubwiye amateka ye, aho yavuye, aho ageze, ndagira ngo twumve ko urwo ari urugero aduhaye ariko ni ibya benshi. Yavuze ko yari umutunzi hanyuma inka ze zikamushiraho ariko igihugu cyaramuremeye, kizongera kimuremere. Yagiye mu buhinzi, ajya mu makoperative, ndetse biramuhira nkuko yabivuze ariko buriya birakwiye ko yanabikora byombi akaba umuhinzi akaba n’umworozi. Tuzongera rero tumufashe abe byombi cyane cyane duhereye ku byo nawe amaze kwigezaho. Banya-Ngoma rero, abantu iyo bakora, iyo bafite politiki nziza, n’ibindi byose bifuza biraza.”
Rwamagana : Paul Kagame yavuzeko azahera ku mirire myiza y’umwana w’umunyarwanda
Paul Kagame avuze ko mu myaka irindwi iri imbere, nta mwana n’umwe ukwiye kurangwa na bwaki, ko ababyeyi bazajya bafashwa kugira ngo ntihagire umwana uri hagati y’imyaka itatu n’itanu ugira ikibazo cy’imirire mibi.
Ati “Mujya mubona abana bacu bafite za bwaki cyangwa kutarya neza, hano ngo mwarayirwanyije cyane yarashize ariko hari ahandi biri mu gihugu, ntaho dushaka kubibona. Mu myaka irindwi iri imbere, intego izahera kuri ibyo kubirwanya aho bikiri kuko ubwo ntabwo twubaka u Rwanda rwejo, ntabwo duha abana bacu n’abuzukuru ntabwo tubaha amahirwe uko bikwiriye.”
“Aho turi n’aho dushaka kujya niho habereye abanyarwanda […] mufite uruhare runini cyane muri ibyo byose byo kuzana impinduka kandi byavuzwe ko byinshi mumaze kubigeraho ariko mu gihugu hose hari byinshi dushaka kugeraho. Dukore rero itariki enye z’ukwezi kwa munani ni ibiduha andi mahirwe yo kongera gutera indi ntambwe mu majyambere yacu.
Twongere imbaraga, twongere intambwe, ubumwe, amajyambere. Ibyo rero birasaba imbaraga za buri wese, imbaraga z’urubyiruko, imbaraga z’abakobwa n’abahungu,imbaraga z’abagore n’abagabo ndetse n’abasaza bacu bakuze nabo bagira umusanzu wabo n’abo ndetse bagendera hamwe bakajya mu izabukuru neza u Rwanda rushobora kubagezaho.
Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame
Kimwe n’ahandi i Rwamagana abayobozi b’imitwe ya Politiki nabo bahawe ijambo
Dr Mukabaramba Alvera uyobora ishyaka PPC avuze ko ishyaka rye ryavutse mu 2003, nyuma y’ukwezi kumwe ritanga umukandida wiyamamazaga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ‘ariwe njye’.
Akomeza agira ati “Mbivuze kugira ngo nerekane demokarasi mwazanye mu Rwanda, agaciro mwahaye umugore, nta mugore wigeze wiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mbere y’uko muyobora u Rwanda’.
Umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi ihuza abantu (PDC), ryahoze ari irya Nayinzira na Mukezamfura wahunze igihugu kubera ibyaha bya Jenoside Mukabaramba Agnes, niwe uhawe umwanya nka rimwe mu mashyaka yashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi, kuva na kera.
Yavuze ko abantu bakomokaga mu Karere ka Rwamagana bari barahawe akato, aho abakomoka muri aka gace hari amashuri batari bemerewe arimo kwiga ubuganga, ibijyanye n’ubukungu ariko ku buyobozi bwa Paul Kagame basubijwe agaciro.
Ati “Turashimira ibyiza byaturutse ku ntsinzi ya nyuma na demokarasi mwatuzaniye kuva aho mumajije kwinjira mu gihugu mukakiyobora […] Ubu amashuri yaradusanze mu Karere ka Rwamagana ari amato, ayisumbuye na Kaminuza…burya uguhaye ubwenge aba aguhaye ubuzima, aba aguhaye kabiri.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo FPR yigeze yiharira, buriya FPR nta gihe itagize imitwe ya politiki iyishyigikira n’igihe byari bigikomeye kubera ko yari imaze kugaragaza icyerekezo cy’aho iganisha u Rwanda.”
Burasa J. G