• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ubuhamya bubabaje bw’undi munyarwanda washimutanywe n’abakoresha be muri Uganda

Ubuhamya bubabaje bw’undi munyarwanda washimutanywe n’abakoresha be muri Uganda

Editorial 12 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Umunyarwanda Jean Claude Mucyo w’imyaka 28 ntazibagirwa ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019. Uwo niwo munsi yashimuswe n’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Uganda (CMI), ari kumwe n’umukoresha we Darius Kayobera n’umugore wa Darius witwa Uwineza Claudine.

Ibyo byabereye aho bakoreraga ku muhanda wa Musajjalumba mu gace ka Lubaga kari mu Mujyi wa Kampala.

Mu buhamya bwe, Mucyo asobanura uko bafashwe yagize ati “Byari mu gicuku turi mu modoka y’umukoresha wanjye twitegura gutaha. Ako kanya abagabo bambaye imyenda ya gisirikare bari bavuye mu modoka ya pick up baratugose, bakomanga ku birahuri by’imodoka yacu bategeka umukoresha wanjye n’umugore we gusohoka.”

Kayobera n’umugore we ndetse na Mucyo ubusanzwe ni abanyarwanda. Basanzwe bacururiza mu Mujyi wa Kampala mu gihe Mucyo ashinzwe inzu ebyiri zikora ibijyanye no kuruhura no kunoza umubiri (beauty spa) ahitwa Lubaga.

Ubwo bafatwaga Mucyo yari afite miliyoni 1.3 z’amashilingi. Avuga ko ubwo umukoresha we n’umugore we babasohoraga mu modoka, abasirikare bahise babambika amapingu bakabashyira mu modoka.

Akomeza agira ati “Ba basirikare babiri bahise baza bankankamira mu giswahili, ngo wowe wumva uri igiki ko wasigaye mu modoka? Umwe muri bo yankubise inshyi eshatu mu maso, undi ajya mu gikapu cyanjye abonamo amafaranga arayatwara.”

Ayo mafaranga Mucyo ntiyigeze ayagaruriwa kandi nyuma gato mu byo banditse ko bamusanganye yo ntiyanditswe, byumvikana ko nta kuyabaza.

Nyuma y’igihe gito Mucyo na bagenzi be baje kumenya ko ababataye muri yombi ari abakozi ba CMI.

Bamaze gufatwa, ibyo bakorewe ntaho bitaniye n’ibyo basanzwe bakorera abanyarwanda bafashwe na CMI.

Ni bimwe bisanzwe byo kwibwa amafaranga cyangwa ibindi abafashwe bari bafite, gushimutwa, gukubitwa byose bigakorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mucyo ati “Batwambitse ibitambaro mu maso twese uko turi batatu baratujyana. Twese nta wari uzi aho batujyanye.”

Kayobera yabwiye abo basirikare abinginga ngo niba ari we bashaka bamutware wenyine. Yababwiye ko basize abana batatu bato mu rugo bakeneye kwitabwaho, abasaba ko nibura barekura umugore we akajya kubitaho ndetse n’umukozi we akarekurwa ariko barabyanga ahubwo bamutegeka guceceka.

Kayobera yaje kubwira Mucyo bari muri gereza ko icyo azira ari uko amukorera naho Kayobera akaba azira umugabo yagurije amafaranga aho kuyamwishyura akajya kumugambanira muri CMI.

Mucyo ati “Umukoresha wanjye turi mu buroko yambwiye ko ari umugabo witwa Ibrahim w’umunyarwanda wateje ibyo bibazo ubwo Kayobera yamusabaga kumwishyura amafaranga yari yaramugurije.”

Kayobera yaje kumenya ko Ibrahim yari maneko wa CMI, wajyaga amugambanira avuga ko ari maneko wa Leta y’u Rwanda.

Imodoka yatwaye Mucyo, Kayobera n’umugore we yabahagaritse ku cyicaro gikuru cya CMI ahitwa Mbuya ariko ntibari bahazi.

Mucyo ati “Ntabwo twahise tumenya aho hantu ariko nyuma abo twari dufunganywe baje kutubwira ko ari ku biro bikuru bya CMI.”

Bagezeyo basabwe gutanga ibyo bafite byose birimo imikandara, inkweto, amasakoshi, isaha n’ibindi.

Ati “Ubwo umwe muri ba bagabo yabonaga telefone ya Kayobera, yamuteye ubwoba amusaba kumubwira umubare w’ibanga wa Mobile Money. Kuri Konti ye hariho amashilingi ibihumbi 800 bayakuraho.”

Yakomeje agira ati “Bahise bafata umugore we bamujyana aho abandi bagore bafungirwa, njye n’umukoresha wanjye batujyana ahantu mu kirongozi, batubwira ko ari aho tugiye kuba turi.”

Gutotezwa bikabije byatangiriye aho uwo munsi. Mucyo yibuka ubwo umwe mu basirikre yazaga mu gicuku asakuza ngo ‘Mucyo, ngwino hano. Ati “Yanzamuye mu cyumba cyo hejuru mpfutse mu maso, banjyana aho bahatira abantu ibibazo.”

Mu byo yabajijwe harimo igihe n’aho yavukiye, aho yize, impamvu yaje muri Uganda n’ibindi.

Ati “Namubwiye byose. Mbirangije arankankamira ati ‘Ndashaka ko kumbwiza ukuri, ni nde wakohereje i Kampala, yakohereje kuhakora iki? Namubwiye ko ntacyo ntavuze. Navuze ko naje mu bucuruzi nta kindi. Yahise ategeka abandi basirikare kunsubiza hasi bakanyitaho byihariye.”

Mucyo yamanuwe n’abasirikare bajya kumukibita imigeri n’inkoni mu mbavu, mu nda n’ahandi barangije barongera baramuzamura bamujyana mu bindi biro.

Ati “Aho ho navugishijwe n’umusirikare uvuga Ikinyarwanda neza. Yarambwiye ati Mucyo bite! Ikintu gishobora kugikiza hano ni ukuvugisha ukuri. Na we yantegetse kumubwira buri cyose, nyuma arambwira ngo ‘kuki utemera ko ari u Rwanda rwakohereje aha?”

Mucyo yamubwiye ko nta wamwohereje, ategeka abasirikare kumujyana ahandi hejuru.

Hejuru yahasanze undi mugabo w’umunyarwanda n’abasirikare, bamutegeka kuvanamo imyenda. Hafi aho hari ubwogero bwuzuyemo amazi akonje cyane, bamutegeka kuyajyamamo hagasigara ijosi gusa.

Mu minota mike yatangiye gutitira, bamusaba kuvamo. Hari undi munyarwanda basabye kwicara mu ntebe y’icyuma muri icyo cyumba, hafi ye ngo hari undi mugabo ufite umukwege urimo utuntu tw’insinga.

Mu buhumya bwe, Mucyo avuga ko uwo mugabo wundi batangiye kumukubita za nsinga mu bworo bw’ikirenge arasakuza, maze [Mucyo] bamubwira ko na we ari byo biramubaho natavugisha ukuri.

Mu gihe ubwoba bwari bwamwishe, Mucyo yavuze ko ngo bamufashe bamusubiza hasi.

Amaze gusubira aho abandi bari, mugenzi we w’umunyarwanda bari bafunganywe witwa Damascène Rugengamanzi amugira inama yo guha ruswa umwe mu basirikare ngo badakomeza kumutoteza.

Mucyo yarabikoze, ahamagara umwe mu basirikare bakundaga kuza aho bafungiye amuha ruswa y’ibihumbi 500 by’amashilingi.

Ati “ Namuhaye nimero z’inshuti yanjye twabanaga ahitwa Mengo. Umusirikare yanzaniye urupapuro n’ikaramu mwandikiraho ibyo agomba gushyira iyo nshuti yanjye kugira ngo imuhe amafaranga.”

Gukubitwa byatangiye kugabanyuka, nyuma y’amezi atatu yoherezwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kireka.

Mucyo avuga ko muri iyo nzira yo gutotezwa no kubabazwa, yaje kumenya ko hari isano bifitanye na Kayumba Nyamwasa na RNC.

Umwe mu basirikare wigeze kumuvugisha mu Kinyarwanda yemeza ko ashobora kuba ari umukozi wa Kayumba. Ikindi kibimwemeza ni uko umwe mu bo bari bafunganywe witwa Rugengamanzi yakomezaga kumubwira ngo yemere ko azajya mu ngabo za Kayumba niba ashaka kurokoka.

Ati “ Yarambwiraga ngo icyo nicyo kizagukiza naho ubundi bazagutoteza kugeza ubwo bazakuvuna amagufwa.”

Mucyo akeka ko Rugengamanzi ashobora kuba yaratotejwe bikagera aho yemera kujya muri RNC.

Icyakora Mucyo avuga ko yakomeje kumuhakanira ko nta na kimwe cyatuma ajya kwifatanya n’abaterabwoba, kabone n’iyo yapfa.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 6 Mata, umwe mu basirikare Mucyo yari yarahaye amafaranga, yaje aho bari bafungiye i Kireka amubwira ko arekuwe agiye koherezwa mu Rwanda.

Bamujugunye ku mupaka wa Kagitumba, ku mpapuro bamuhaye handitseho ko ‘yari yambutse binyuranyije n’amategeko’ nyamara yabaga muri Uganda mu buryo bwemewe.

Ati “Banyibye amafaranga yose nari mfite nsigarana ubusa ariko ndashima ko nibura nagarutse iwacu.”

Kayobera n’umugore we Claudine baracyababarizwa mu buroko bwa CMI, nta wemerewe kubasura kandi ntibagezwa mu rukiko.

Ntabwo Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yigeze ihabwa uburenganzira bwo kujya kubareba, abana babo babayeho nk’abatagira ababyeyi kandi nta cyaha bakoze.

Abantu bibaza igihe gushimuta, gufunga no gutoteza abanyarwanda b’inzirakarengane binyuranyije n’amategeko bizarangirira muri Uganda.

Src : Igihe

2019-04-12
Editorial

IZINDI NKURU

CNLG yamaganye abitwaza gufasha abarokotse Jenoside mu nyungu zabo bagasabiriza

CNLG yamaganye abitwaza gufasha abarokotse Jenoside mu nyungu zabo bagasabiriza

Editorial 11 Apr 2018
Ubusabe bw’umujenosiderikazi Paulina Nyiramasuhuko wifuzaga kurekurwa atarangije igihano bwatewe utwatsi

Ubusabe bw’umujenosiderikazi Paulina Nyiramasuhuko wifuzaga kurekurwa atarangije igihano bwatewe utwatsi

Editorial 11 Nov 2021
Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Editorial 28 Feb 2025
Malawi: Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Malawi: Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Editorial 27 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka
Amakuru

Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Editorial 26 Nov 2020
Gatsibo: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe grenade n’amasasu
ITOHOZA

Gatsibo: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe grenade n’amasasu

Editorial 20 Jun 2018
Amavubi yakiriye abahamagawe bwa mbere, akomeje imyitozo mu gihugu cya Morocco yitegura Guinea
Amakuru

Amavubi yakiriye abahamagawe bwa mbere, akomeje imyitozo mu gihugu cya Morocco yitegura Guinea

Editorial 21 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru