• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa

Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa

Editorial 13 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Harerimana Jean Paul ni umunyarwanda w’imyaka 31 uvuka mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Karambi mu Kagari ka Gasovu.

Ni umwe mu banyarwanda bisanze mu gisirikare cy’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa RNC, ahabwa imyitozo amezi abiri akuwe mu gihugu cya Uganda.

Harerimana yagiye muri Uganda tariki 28 Mutarama 2019 agiye gusura bashiki be bo kwa se wabo batuye i Muwembe, birangira yisanze mu ngabo za Rudi z’umugabo bakunda kwita Jean Michel, ariko bikaba byari ukujijisha kuko ngo zari iza RNC ya Kayumba Nyamwasa. [ Reba Video ] Abatawe muri yombi.

Ikibigaragaza ngo ni uko mu bari baziyoboye harimo Kayumba Rugema mwishywa wa Kayumba Nyamwasa. Muri izi ngabo ngo Rugema afite ipeti rya Colonel mu gihe yavuye mu ngabo z’u Rwanda akiri ku ipeti rya Caporal.

Rugema Kayumba wari Caporal.

Harerimana asobanura uburyo yaje kwisanga muri izo ngabo yagize ati “Naragiye ndabasura igihe cyo kugaruka cyegereje nza kumva ko imipaka ifunze mu mpera z’ukwezi kwa Kabiri, nibwo umuntu w’umuturanyi yambwiraga ko afite ahantu acukura amabuye y’agaciro ngo mu gihe ntegereje ko imipaka ifungurwa naba ngiyeyo nkaba nkora. Nagiyeyo nsanga ibyo yari anjyaniye si byo ahubwo nisanze ndi mu mahugurwa ya gisirikare mu gihugu cya Congo aho bita ku Kabindi muri Rutshuru.”

Harerimana yageze muri Congo muri Werurwe uyu mwaka, atangira guhabwa imyitozo ya gisirikare ku gahato amezi abiri ashize bajyanwa mu birindiro ari naho yaje gutorokera.

Imyitozo yakozwe n’abantu 75, barimo abanyarwanda, abanye-Congo n’abanya-Uganda.

Ati “Batubwiraga ko ari igisirikare cya Rudi gifite intego yo kujya kubohora abanyarwanda.”

Ngo batozwaga n’abantu bavuga Igifaransa, abandi bakabasemurira mu Kinyarwanda.

Ngo intego y’icyo gisirikare, bababwiraga ako ari iyo kuza gukuraho ubutegetsi mu Rwanda.

Ati “Ngo icyo gisirikare cyari kigamije kuza gukuraho ubutegetsi bwabohoje abanyarwanda. Abandi bakundaga kutuganiriza ni abatwigishaga amategeko ya gisirikare ngo nabo bahoze mu ngabo z’u Rwanda.”

Yatorokeye muri Uganda arafungwa

Harerimana avuga ko ibirindiro byabo byari hafi y’umupaka wa Uganda na Congo. Aho yaje kuhagirira igitekerezo cyo gutoroka akagaruka iwabo.

Ubwo bari barangije imyitozo ntabwo bahise bahabwa imbunda ahubwo zahawe batanu bari bashinzwe kubarinda gusa, abandi bagenda babakwirakwiza mu matsinda atandukanye, babasezeranya kuzabaha imbunda nyuma.

Byaramworoheye gutoroka kuko abari bafite imbunda bashobora kumurasa bari bake, byongeye akaba yari afite umuturage wamwemereye kumufasha gutoroka.
Ati “Naragiye nitanga mu nkambi iri ku mupaka wa Congo na Uganda ikunda kwakira impunzi z’abakongomani, sinzi uko byagenze mbona bahise bahamagara abasirikare ba Uganda gusa nkaba nari mfite gahunda yo gufata moto ikangeza Kisoro kuko wa muturage watumye ntoroka yari yambwiye ko ningera Kisoro kwambuka biri bunyorohere.”

Ageze aho ku mupaka, abasirikare ba Uganda baramufashe bamujyana ku kigo cya gisirikare cya Bwindi, bakomeza kumuzengurutsa mu bigo bya gisirikare kugeza ubwo bamujyanaga kumufungira ku cyicaro gikuru cy’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare, CMI.

Harerimana avuga ko aho yahakubitiwe cyane we n’abandi banyarwanda babaga bafunganywe.

Ati “Mu gufungwa nta kintu na kimwe bigeze banshinja kuko nta dosiye bigeze bankorera ahubwo babyukaga badukubita ngo nuko turi abanyarwanda. Ubu mfite ikibazo cy’amatwi ntabwo acyumva neza kubera inkoni nakubitiwe muri gereza ya CMI i Kampala.”

Harerimana yarekuwe kuri uyu wa Kane, we n’abandi banyarwanda 31 bapakirwa imodoka irabazana ibashyira ku mupaka wa Kagitumba ugabanya u Rwanda na Uganda mu Karere ka Nyagatare.

Yavuze ko muri CMI asizemo abandi banyarwanda babiri bakoranye imyitozo ya gisirikare. Abo bagabo ngo yari yasize ababwiye uburyo bazatoroka igisirikare, atungurwa no kubona babamusangishije muri gereza ya CMI.

Harerimana abaye ikindi gihamya cyemeza ko muri Uganda hari abarwanashyaka ba RNC bakorana n’ubutegetsi bw’icyo gihugu mu guhatira abanyarwanda kujya mu bikorwa birwanya Leta y’u Rwanda, ubyanze agatotezwa.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko abanyarwanda basaga igihumbi bari mu nzu z’ibanga no muri gereza za Uganda, batotezwa kandi nta cyaha bakoze, ntibanahabwe amahirwe yo kugezwa mu butabera.

Ibihugu byombi biherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye agamije guhosha umwuka mubi ugamije kubangamirana, ariko kugeza ubu nta musaruro biratanga kuko abanyarwanda bafungiwe ubusa muri Uganda batararekurwa.

2019-09-13
Editorial

IZINDI NKURU

Impamvu Umuteruzi w’Amakarito y’’Ibirungo’ mu Ruganda  i Paris asha kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda

Impamvu Umuteruzi w’Amakarito y’’Ibirungo’ mu Ruganda i Paris asha kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda

Editorial 08 Feb 2017
Fatima-Portugal: Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

Fatima-Portugal: Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

Editorial 16 Jan 2017
Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Editorial 05 Aug 2021
General Kazura yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

General Kazura yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Editorial 05 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamagabe : Abayobozi 4 batawe muri yombi bazira  kunyereza umutungo wa rubanda muri gahunda ya Gir’inka
Mu Mahanga

Nyamagabe : Abayobozi 4 batawe muri yombi bazira kunyereza umutungo wa rubanda muri gahunda ya Gir’inka

Editorial 14 Sep 2016
Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kongo, yemera ko intambara iyogoza igihugu cye ifite inkomoko ku kuba cyaracumbikiye abajenosideri imyaka 28 yose!
Amakuru

Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kongo, yemera ko intambara iyogoza igihugu cye ifite inkomoko ku kuba cyaracumbikiye abajenosideri imyaka 28 yose!

Editorial 31 May 2022
Kiyovu SC  yanganyije na Marines ibura umwanya wa mbere
IMIKINO

Kiyovu SC yanganyije na Marines ibura umwanya wa mbere

Editorial 17 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru