Iyo ugeze I Mutobo, mu kigo abahoze ari abarwanyi bahererwamo amahugurwa mbere yo gusubira mu buzima busanzwe, uterwa agahinda n’ ingimbi n’abangavu bafatiwe ku rugamba ngo bararwanira Rusesabagina na FLN ye.
Abo bana bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 12 na 15, bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana kubera imibereho mibi bagiriye muri FLN. Iyo bakubwiye akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, usesa urumeza, ukumva Rusesabagina utamubonera igihano gikwiye ubwo bunyamaswa.
Abo bana barimo abakobwa bato babarirwa muri 60, batanga ubuhamya bubabaje cyane, nk’iyo bavuga ukuntu basambanyijwe n’abantu babaruta kure, ndetse bamwe bahakura uburwayi n’ubumuga bukomeye. Bavuga ko mu mwaka wa 2018 mu nkambi z’impunzi muri Kongo hakwijwe ubutumwa ngo buvuye kuwo bitaga “umugaba mukuru wa FLN”, Paul Rusesabagina, buvuga ko buri mwana agomba kujya mu gisirikari cya FLN, hatitawe ku gitsina cyangwa ingano ye. Ngo babizezaga kuzabona amapeti akomeye n’imishahara minini nibamara gufata uRwanda Ni uko batangiye kwigishwa imbunda zibarusha ibiro, batozwa kwanga uRwanda batazi icyo bapfa narwo, abenshi bagwa mu bitero bagabye ku Rwanda, abagize amahirwe bafatwa ari bazima.
Ikindi baduhishuriye ni uko ab’abakobwa bigishwaga ubutasi, barangiza bakinjira mu Rwanda bashaka akazi ko mu rugo, ariko mu by’ukuri ari intasi za FLN. Ubu Leta irarwana no kubondora, inagerageza kubavura ubusembwa n’ingengabitekerezo y’uwango Rusesabagina n’abambari be babapakiyemo. Mu by’ukuri barangiritse cyane.
Icyiza ariko, ni uko ubu abenshi bamenye ko bashutswe, ndetse bakavuga ko baziyambaza inkiko, maze Rusesabagina akaryozwa ubugome yabakoreye. Barasaba urubyiruko kujya rushishoza , rukima amatwi abarushora mu ntambara batazigera batsinda.Tunibutse ko gushyira abana mu gisirikari ari icyaha gihanwa n’amategeko mpuzamahanga.
Ibi se nabyo Rusisibiranya Rusesabagina azabihakana ra?! Izi ngimbi n’abangavu yavukije ubuzima nibo, mu ijambo yivugiye ngo yifuriza abayoboke be umwaka muhire w’2019, yise “abasore n’inkumi bari ku rugamba rwo kubohora uRwanda”. Ikindi kimenyetso gikenewe ni ikihe harya?