Mu gihe cy’iminsi itatu, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera yagiranye ibiganiro n’ababyeyi bafite abana bataye ishuri, abayobozi b’inzego z’ibanze, abarezi mu bigo by’amashuri yo muri aka karere, bose ibakangurira gusenyera umugozi umwe mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abana.
Inama babisabiwemo zabereye mu mirenge yose 17 igize aka karere kuva ku itariki 13 kugeza ku wa 15 Mata.
Mu batanze ibyo biganiro harimo abayobozi ba Sitasiyo za Polisi y’u Rwanda muri aka karere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge izo nama zabereyemo.
Aganira n’abo mu murenge wa Cyeru ku itariki 15 Mata, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano mu karere ka Burera, Assistant Inspector of Police (AIP) Phélin Nshimiyumukiza yababwiye ko umwana afite uburenganzira bwo kwandikishwa igihe avutse, ubwo kubaho, uburenganzira bwo kuvuzwa, ubwo kumenya ababyeyi be, ubwo kugaragaza igitekerezo, ubwo kuruhuka, n’uburenganzira bwo kwidagadura.
Yakomeje ababwira ko umwana agomba na none kurindwa ivangura, kurindwa ishimutwa, kurindwa gucuruzwa, kurindwa imirimo ivunanye, ndetse n’ikindi kintu cyose kinyuranije n’uburenganzira bwe.
AIP Nshimiyumukiza yababwiye ati:”Abana bose bagomba kwiga kuko ari uburenganzira bwabo. Ababyeyi n’abandi bantu bavana abana mu ishuri kugira ngo babafashe mu mirimo nk’ubuhinzi bakwiye kubireka. Abana bataye ishuri bagomba kurisubizwamo.”
Yabwiye abo babyeyi ko intonganya, ubuharike, n’amakimbirane biri mu bituma abana bahunga iwabo bakajya ku mihanda , maze abasaba kubyirinda.
Yabasobanuriye ko guhohotera umwana harimo kumukubita, kumukoresha imirimo ivunanye, kumuha ibihano bikomeye, kumusambanya, kumuta, kwihekura, no kuvanamo inda.
AIP Nshimiyumukiza yabwiye abari muri iyo nama ko imirimo itemewe ikoreshwa abana harimo kubakoresha mu birombe, gusoroma icyayi, gucukura umucanga, ibumba, n’ingwa, no kwikorera imitwaro mu isoko bashaka amafaranga.
Yababwiye ko ufite amakuru ajyanye n’ihohoterwa ryakorewe umwana yayatanga kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda imwegereye cyangwa agahamagara nomero ya terefone itishyurwa 116.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyeru, Twiringiyimana Theogene yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku mpanuro yahaye abari muri iyo nama, kandi abasaba kuzizirikana ndetse no kuzikurikiza.
Yagize ati:”Uretse ubuzima bubi bagirira ku mihanda, abana bayobotse iyo nzira bakora ibyaha birimo ubujura no kunywa ibiyobyabwenge. Reka twese dufatanye kurwanya ikintu cyose gishobora gutuma umwana ata ishuri akajya ku muhanda, kandi duharanire ko uburenganzira bwe aho buva bukagera bwubahirijwe.”
Umwe muri abo babyeyi witwa Karekezi Sebastien yagize ati:”Impamvu zatumye umwana wanjye ata ishuri ngiye kuzishakira umuti urambye ku buryo atazongera kurita, kandi amashuri natangira nzahita musubizamo, ndetse nzakomeza kujya musobanurira akamaro ko kwiga.”
Umwe mu barezi bitabiriye iyo nama wo mu rwunge rw’amashuri rwa Jean de la Menais witwa Nsanzimana Janvier yagize ati:”Ubufatanye hagati y’ababyeyi, abarezi, n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ni ngombwa kugira ngo tubashe kurerera igihugu uko bikwiye. Uruhare rwanjye narushijeho kurusobanukirwa, kandi nzashyira mu bikorwa ibyo nsabwa.”
Yasabye abarezi bagenzi be kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, baba abo bigisha ndetse n’abandi muri rusange.
RNP