Ubucuruzi bwa Uganda bukomeje guhura n’akaga kuko bumaze kugabanukaho miliyari 3.4 z’amashilingi biturutse ku buhahirane n’ibihugu by’ibuturanyi bwasubiye inyuma.
Raporo y’ubucuruzi bwo hanze y’umwaka wa 2018/2019, igaragaza ko icyuho mu bucuruzi bwa Uganda n’ibihugu bituranye, bwavuye kuri miliyoni 932 z’amadorali ni ukuvuga miliyari ibihumbi 3.4 z’amashilingi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 bugera kuri miliyoni 11 z’amadorali ni ukuvuga miliyari 340 z’amashilingi mu mpera za Kamena ubwo warangiraga.
Iyi raporo kandi yagaragaje ko mu 2018/2019, Uganda yohereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 1.6 by’amadorali, ugereranyije na miliyari 1.5 by’amadorali zoherejwe mu 2017/2018 bisobanuye ko ibyo iki gihugu cyohereza mu mahanga byagabanutse.
Minisitiri w’Imari wa Uganda, Matia Kasaija, yavuze ko impamvu nyamukuru y’ibi bibazo ari ibijyanye n’imbogamizi z’ubucuruzi zitari imisoro n’amahoro biri mu bihugu bituranye na Uganda birimo Tanzania n’u Rwanda.
Raporo ivuga ko “Ubucuruzi muri EAC bwagabanutse mu mwaka wa 2018/2019 ugereranyije n’umwaka wa 2017/2018 kubera ibibazo by’imisoro mu bihugu bimwe harimo Tanzania, imipaka yabaye ihagaritswe y’u Rwanda na Uganda ndetse n’igabanuka ry’ibikomoka ku buhinzi bwoherezwa mu mahanga, birimo ibishyimbo n’ibigori mu karere.”
Uganda yikomye Kenya kuko iki gihugu cyafashe icyemezo cyo guteza imbere ibihakorerwa, kigahagarika bimwe mu bicuruzwa bisa nk’ibi byavaga muri Uganda.
Raporo igaragaza ko ubucuruzi hagati ya Uganda na Kenya bwagabanutseho miliyoni 207 z’amadorali, kuko Uganda yoherejeyo ibifite agaciro ka miliyoni 694 z’amadorali, ugereranyije n’ibyo yoherejeyo bifite agaciro ka miliyoni 487 z’amadorali mu mwaka wari wabanje.
Uganda yakundaga kohereza muri Kenya ibinyampeke n’isukari, nyamara ibi byose bihingwa no muri Kenya.
Uganda kandi yavanye muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 433 z’amadorali, ugereranyije n’ibifite agaciro ka miliyoni 77 z’amadorali yoherejeyo. Ibi bisobanuye ko harimo icyuho cy’amadorali miliyoni 356 z’amadorali.
Uganda yahuye n’akaga ku byo yoherezaga mu Rwanda
Iyi raporo ivuga ko ibyo Uganda yoherezaga mu Rwanda byagabanutse bivuye kuri miliyoni 253 z’amadorali, ni ukuvuga miliyari 926 z’amashilingi byariho mu 2017/2018, bigera kuri miliyoni 167 z’amadorali ni ukuvuga miliyari 611 z’amashilingi mu 2018/2019.
Mu kiganiro aherutse kugirana na BBC, Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro muri Uganda, Abel Bizimana, yatabaje inzego zitandukanye avuga ko ihungabana ry’umubano w’u Rwanda na Uganda rikomeje kugira ingaruka ku baturage be.
Ati “ Ubu Kisoro ubucuruzi bwarahagaze.”
Muri Werurwe uyu mwaka u Rwanda rwatangaje ko mu gihe urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi rudahagaze neza, rwiteguye ko ibicuruzwa byavaga muri Uganda bishobora gushakirwa ahandi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagize ati “Ibyo twavanaga muri Uganda bikubye inshuro nyinshi ibyo twoherezayo. Ibyo twakuragayo byari bifite agaciro ka miliyoni $242 twe twoherezayo gusa miliyoni $27.”
“Urumva rero haramutse hagize igituma ubwo bucuruzi bugabanuka, igihombo cyinshi kiba kuri wa wundi wacuruzaga hanze, kiva k’utakaje isoko. Igihombo cyaba kuri Uganda kurusha u Rwanda. Kubera ko kuri twe, Uganda ni isoko rito twoherezagaho ibintu bike, bo batugurishaho byinshi inshuro nyinshi.”
Imibare igaragaza ko mu myaka ishize ubucuruzi bw’ibyatumizwaga mu mahanga n’u Rwanda, Uganda yari ifitemo uruhare runini ariko rwagiye rugabanuka mu mezi ashize.
Uyu mubano mubi wagize ingaruka ku bicuruzwa byavaga muri Uganda birimo amavuta yo guteka ya Mukwano, Uganda Waragi, amazi ya Rwenzori na Sima ya Hima.
Ibibazo by’ubukungu Uganda irimo muri iki gihe biherutse gutuma yiyambaza banki zo mu bihugu birimo na Afurika y’Epfo ishaka kuguza miliyoni 660$ yo kuziba icyuho kiri mu ngengo y’imari.
Mu mpamvu zatumye hitabazwa amabanki mu kuziba iki cyuho harimo ko leta yabuze amashilingi menshi yari yiteze mu misoro.
C.H
Ukwanga atiretse arakubwira ngo ngwino murwane