• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ubukungu bwa Uganda bukomeje kujya mu kangaratete kubera kutumvikana n’abaturanyi

Ubukungu bwa Uganda bukomeje kujya mu kangaratete kubera kutumvikana n’abaturanyi

Editorial 27 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ubucuruzi bwa Uganda bukomeje guhura n’akaga kuko bumaze kugabanukaho miliyari 3.4 z’amashilingi biturutse ku buhahirane n’ibihugu by’ibuturanyi bwasubiye inyuma.

Raporo y’ubucuruzi bwo hanze y’umwaka wa 2018/2019, igaragaza ko icyuho mu bucuruzi bwa Uganda n’ibihugu bituranye, bwavuye kuri miliyoni 932 z’amadorali ni ukuvuga miliyari ibihumbi 3.4 z’amashilingi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 bugera kuri miliyoni 11 z’amadorali ni ukuvuga miliyari 340 z’amashilingi mu mpera za Kamena ubwo warangiraga.

Iyi raporo kandi yagaragaje ko mu 2018/2019, Uganda yohereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 1.6 by’amadorali, ugereranyije na miliyari 1.5 by’amadorali zoherejwe mu 2017/2018 bisobanuye ko ibyo iki gihugu cyohereza mu mahanga byagabanutse.

Minisitiri w’Imari wa Uganda, Matia Kasaija, yavuze ko impamvu nyamukuru y’ibi bibazo ari ibijyanye n’imbogamizi z’ubucuruzi zitari imisoro n’amahoro biri mu bihugu bituranye na Uganda birimo Tanzania n’u Rwanda.

Raporo ivuga ko “Ubucuruzi muri EAC bwagabanutse mu mwaka wa 2018/2019 ugereranyije n’umwaka wa 2017/2018 kubera ibibazo by’imisoro mu bihugu bimwe harimo Tanzania, imipaka yabaye ihagaritswe y’u Rwanda na Uganda ndetse n’igabanuka ry’ibikomoka ku buhinzi bwoherezwa mu mahanga, birimo ibishyimbo n’ibigori mu karere.”

Uganda yikomye Kenya kuko iki gihugu cyafashe icyemezo cyo guteza imbere ibihakorerwa, kigahagarika bimwe mu bicuruzwa bisa nk’ibi byavaga muri Uganda.

Raporo igaragaza ko ubucuruzi hagati ya Uganda na Kenya bwagabanutseho miliyoni 207 z’amadorali, kuko Uganda yoherejeyo ibifite agaciro ka miliyoni 694 z’amadorali, ugereranyije n’ibyo yoherejeyo bifite agaciro ka miliyoni 487 z’amadorali mu mwaka wari wabanje.

Uganda yakundaga kohereza muri Kenya ibinyampeke n’isukari, nyamara ibi byose bihingwa no muri Kenya.

Uganda kandi yavanye muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 433 z’amadorali, ugereranyije n’ibifite agaciro ka miliyoni 77 z’amadorali yoherejeyo. Ibi bisobanuye ko harimo icyuho cy’amadorali miliyoni 356 z’amadorali.

Uganda yahuye n’akaga ku byo yoherezaga mu Rwanda

Iyi raporo ivuga ko ibyo Uganda yoherezaga mu Rwanda byagabanutse bivuye kuri miliyoni 253 z’amadorali, ni ukuvuga miliyari 926 z’amashilingi byariho mu 2017/2018, bigera kuri miliyoni 167 z’amadorali ni ukuvuga miliyari 611 z’amashilingi mu 2018/2019.

Mu kiganiro aherutse kugirana na BBC, Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro muri Uganda, Abel Bizimana, yatabaje inzego zitandukanye avuga ko ihungabana ry’umubano w’u Rwanda na Uganda rikomeje kugira ingaruka ku baturage be.

Ati “ Ubu Kisoro ubucuruzi bwarahagaze.”

Muri Werurwe uyu mwaka u Rwanda rwatangaje ko mu gihe urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi rudahagaze neza, rwiteguye ko ibicuruzwa byavaga muri Uganda bishobora gushakirwa ahandi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagize ati “Ibyo twavanaga muri Uganda bikubye inshuro nyinshi ibyo twoherezayo. Ibyo twakuragayo byari bifite agaciro ka miliyoni $242 twe twoherezayo gusa miliyoni $27.”

“Urumva rero haramutse hagize igituma ubwo bucuruzi bugabanuka, igihombo cyinshi kiba kuri wa wundi wacuruzaga hanze, kiva k’utakaje isoko. Igihombo cyaba kuri Uganda kurusha u Rwanda. Kubera ko kuri twe, Uganda ni isoko rito twoherezagaho ibintu bike, bo batugurishaho byinshi inshuro nyinshi.”

Imibare igaragaza ko mu myaka ishize ubucuruzi bw’ibyatumizwaga mu mahanga n’u Rwanda, Uganda yari ifitemo uruhare runini ariko rwagiye rugabanuka mu mezi ashize.

Uyu mubano mubi wagize ingaruka ku bicuruzwa byavaga muri Uganda birimo amavuta yo guteka ya Mukwano, Uganda Waragi, amazi ya Rwenzori na Sima ya Hima.

Ibibazo by’ubukungu Uganda irimo muri iki gihe biherutse gutuma yiyambaza banki zo mu bihugu birimo na Afurika y’Epfo ishaka kuguza miliyoni 660$ yo kuziba icyuho kiri mu ngengo y’imari.

Mu mpamvu zatumye hitabazwa amabanki mu kuziba iki cyuho harimo ko leta yabuze amashilingi menshi yari yiteze mu misoro.

2019-12-27
Editorial

IZINDI NKURU

Inama nyirizina ya OIF yatangiye  kuri uyu wa Kane

Inama nyirizina ya OIF yatangiye kuri uyu wa Kane

Editorial 11 Oct 2018
Uwunganira mu mategeko Nkunduwimye yavuze ko bashobora kurega Silas Majyambere wamwihakanye burundu

Uwunganira mu mategeko Nkunduwimye yavuze ko bashobora kurega Silas Majyambere wamwihakanye burundu

Editorial 06 Jun 2024
Agathon Rwasa abona amatora ya kamarampaka Abarundi biteguye azasiga abaciyemo ibice

Agathon Rwasa abona amatora ya kamarampaka Abarundi biteguye azasiga abaciyemo ibice

Editorial 27 Mar 2018
Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba

Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba

Editorial 22 Feb 2018

Igitekerezo kimwe

  1. C.H
    December 27, 201910:28 am -

    Ukwanga atiretse arakubwira ngo ngwino murwane

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Name Change Request
KWAMAMAZA

Name Change Request

Editorial 09 Oct 2023
Umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC, Sam Karenzi yeguye kuri uwo mwanya kubera impamvu ze bwite
Amakuru

Umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC, Sam Karenzi yeguye kuri uwo mwanya kubera impamvu ze bwite

Editorial 17 Nov 2021
Radio Amazing Grace yayobowe na Ntamuhanga Cassier yasabiwe guhagarikwa amezi3
Mu Rwanda

Radio Amazing Grace yayobowe na Ntamuhanga Cassier yasabiwe guhagarikwa amezi3

Editorial 13 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru